Obama ntazajya Kogelo nubwo umupfumu yabiraguye
Nubwo umupfumu John Dimo uzwi cyane muri Kenya aherutse kuragura ko inzuzi zeze, ko byanze bikunze Perezida Obama azasura benewabo aho batuye Kagelo, umujyanama wa Obama mu by’umutakano Suzane Rice yavuze ko Obama atazajya Kagelo ahubwo azabonanira na benewabo Nairobi aho bazamusanga bakaganira.
Mu kiganiro Rice yahaye abanyamakuru yavuze ko kuba Obama atazajya Kagelo bizaterwa n’uko afite igihe gito na gahunda zicukitse.
Rice kandi yavuze ko abavuga ko Obama atazavuga ku burenganzira bw’abatinganyi bibeshya kuko abatinganyi nabo ari abantu nk’abandi bityo ko uburenganzira bwabo bugomba kuvugwa no kubahirizwa haba muri USA cyangwa ahandi hose ku Isi.
Yagize ati: “USA ntigira isoni cyangwa ngo itinye kuvuga k’uburenganzira bw’abatinganyi aho ariho hose ku Isi. Nta na hamwe twatinya kuvugira ko abatinganyi ari abantu nk’abandi.”
Mu byumweru bike bishize, abaturage bo muri Kenya bakoze imyigaragambyo basa n’ababurira Obama ko ubwo azabasura naramuka avuze ku batinganyi n’uburenganzira bwabo, ibintu bitazagenda neza.
Ubu kandi hari abandi biteguye kuzigaragambya basa n’abamuha gasopo ngo adahingutsa ijambo ‘uburenganzira bw’abatinganyi’ muri Kenya nk’uko the Nairobi News yabyanditse.
Biteganyijwe ko Obama azagera muri Kenya kuri uyu wa Gatanu, bukeye bwaho agatangiza inama mpuzamahanga nyunguranabitekerezo ku ishoramari ku Isi no guteza imbere ba rwiyemezamirirmo.
Azunamira kandi abazize ibitero bya Al Qaeda muri 1998 byagabwe kuri Ambasade ya USA.
Nyuma azaganira kandi asangire na Perezida Uhuru Kenyatta mbere yo gufata indege yerekeza muri Ethiopia.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ahha uyu mupfumu yigeze kuragura muri 2006 Obama ataraba Perezida akiri senateri ko azaba Perezida inzuzi ze zirera wenda wabona nizi zikunze yagera muri Kenya akumva umutima umusaba kugera ku ivuko akanyarukirayo.
Niyo yahagera ntibizahindura ijambo ry’Immana kubyerekeye ubutinganyi. N’ikizira yabivuga atabivuga byangwa n’uwiteka kandi igitsure cy’uwiteka kiri kubakora ibyaha kandi agambiriye kumaraho kwibukwa kwabo’niba mufite amaso murebe kubera umujinya w’Immana urimo gukora muri amerika.
Comments are closed.