Umukino wa Nigeria n’u Rwanda ntukibaye
Ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abatarengeje imyaka 23 yandikiye FERWAFA ibamenyesha ko itakije gukina umukino wa gicuti n’Amavubi wari uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu nk’uko bitangazwa na ‘team manager’ w’ikipe y’igihugu Bonnie Mugabe.
Uyu mukino wari uwo ikipe ya Nigeria, iri guhatanira kujya mu mikino Olempike itaha, yasabye u Rwanda ngo yitegure umukino wo kwishyura izakina na Congo Brazzaville mu kindi cyumweru. (umukino ubanza Nigeria yatsinze Congo 2 -1 i Abuje).
Mugabe yabwiye Umuseke ko babonye ibaruwa ya Nigeria ibamenyesha ko ikipe yabo Olempike itakibashije guca i Kigali ngo ikine umukino wa gicuti n’Amavubi kubera ibibazo by’indege na Visa babonye bishobora kubatinza bityo ko bahisemo kuzagendera rimwe bakerekeza i Brazzaville.
Mugabe ariko avuga ko ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Nigeria bwaboneyeho gusaba u Rwanda ko ikipe yabo iri guhatanira kujya mu mikino ya CHAN yazakina umukino wa gicuti n’Amavubi mu kwezi kwa 10/2015, nayo ari kwitegura kwakira iyi mikino.
Ikipe y’u Rwanda izakina CHAN yatangiye umwiherero w’imyotozo kuva ku cyumweru gishize, kuwa gatandatu yari kuzakina na Nigeria U23, kuwa gatatu utaha izakina umukino wa gicuti n’ikipe ya Bafana Bafana ya South Africa uzabera i Johannesburg tariki 28/07.
Nyuma y’uyu mukino wo muri Africa y’Epfo, Amavubi azerekeza muri Scotland mu myitozo y’ibyumweru bine aho biteganyijwe ko bazakina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu yaho.
Amavubi ari gutegurirwa imikino ya CHAN izabera mu Rwanda mu ntangiriro za 2016. Iyi, ni imikino y’igikombe cya Africa ariko ikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo gusa.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW