Rasta Jah bon D yaje mu Rwanda kwitabira Kigali Up
Rurangwa Darius wamenyekanye nka Jah bon D ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya reggea ukorera umuziki we mu Rwanda no mu Busuwisi. Nawe ari mu bamaze kugera i Kigali kwitabira Kigali Up Festival igiye kuba ku nshuro ya gatanu.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ubwo yageraga i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, yavuze ko azakoresha imbagaraga ze zose muri iri serukiramuco.
Kimwe n’abandi bahanzi nka Makanyaga, Riderman, Jay Polly, Rafiki, Serge Iyamuremye, Ciney, 3 Hills, Ben Ngabo, Jules Sentore, Iya dede, Sauti soul na Eddy kenzo ni bamwe mu bahanzi bazaba bari muri Kigali Up.
Yabajijwe kandi ku kintu gikunda kuvugwa ko aba rasta bakoresha ibiyobyabwenge harimo urumogi n’ibindi maze Jah bon D we avuga we mu byukuri akoresha urumogi.
Yagize ati:“Njye urumogi ndarukoresha,nirwo noga nirwo nivurisha ibicurane ariko sindutumura nkuko wenda abandi bashobora kuba barukoresha.”
Yagarutse kandi ku bantu bavuga ko urumogi ari ikiyobyabwenge avuga ko we atari ko abibona ngo ahubwo kuri we umuntu unywa urumogi rukamutura hasi akwiye kurureka naho umuntu urunywa rukamutegeka gukora ibyiza uwo yakomeza akarunywa.
Iras Jalas
UM– USEKE.RW
1 Comment
Rasta is last really what u saying is true
Comments are closed.