Umupfumu yavuze indagu ze ku ruzinduko rwa Obama muri Kenya
Nyuma yo kuragura akoresheje amagufa y’udusimba tumwe, umupfumu witwa John Dimo yatangaje ko Obama byanze bikunze azagera mu gace ka Kogelo gakomokamo se, nubwo bwose gusura aha hantu bitari kuri gahunda y’uruzinduko rwe.
Aha Kogelo niho hatuye Mama Sarah Obama w’imyaka ubu 95, uyu akaba ari umugore wa sekuru wa Obama, aha kandi niho hashyinguye Barack Obama Sr, se wa Perezida Obama.
Uyu mupfumu ati “Indagu zanyeretse ko Obama azaza aha Kogelo. Ni ibanga rikomeye, ntabwo ashaka kubwira abantu bose ko azasura aha ku basekuru be.”
Dimo avuga ko afite ubunararibonye mu kureba ibizaba imbere. Ubwo Obama yasuraga Kogelo mu 2006 ari umusenateri, Dimo ngo yari yatangaje ko uyu mugabo azaba Perezida wa Amerika.
Ati “Nari narabibabwiye ko Obama azaba Perezida. N’ubu rero ndabibona ko muri gahunda ye harimo no gusura aha iwabo. Azaza.”
Obama azagera muri Kenya kuwa gatanu aje kwitabira “Global Entrepreneurship Summit” mu murwa mukuru i Nairobi — Nibwo bwa mbere Perezida wa Amerika uri ku buyobozi azaba asuye Kenya nk’uko bitangazwa na US Today.
Imihanda imaze iminsi ikorerwa isuku, amatara yo ku mihanda yari yarapfuye ari gusanwa, ibyapa bishaje biri gusimburwa, abacuruzi bari gutunganya amabaraza yabo aho yari ashaje, ariteguwe bikomeye i Nairobi.
Mu mudugudu wa Kogelo mu burengerazuba, abaturage bamaze gushinga igishusho cya Obama, abayobozi baho bamaze gusana imva ya se, amatorero gakondo yasubiyemo indirimbo n’utundi turanga umuco bazakiriza Obama ngo ageze Kogelo, nubwo inkuru y’uko atazahagera yabaciye intege, gusa umupfumu Dimo we yababwiye iby’indagu ze zibaha ikizere.
Usibye muri Kenya no mu bihugu byo mu karere biteze cyane gukurikirana uruzinduko rwa Obama muri Kenya.
Hose barategereje…
UM– USEKE.RW
4 Comments
N’aze adhwiturire aba bapresidents bacu bumva ari bo bashoboye, ngo bagomba kuzategeka kugeza ku buvivure!
ese ni ngombwa ko abapfumu bose bagira umwanda, bagakikizwa n’imyanda , bagatura muri nyakatsi?
wapi ntakuri kwabapfumu barabesha.nugutomboza gusa
Uriya mupfumu w’ikirangirire uhanura iby’uruzinduko rwa Obama ko abayeho nabi, jyenda Rwanda uri nziza, Perezida wacu tuzamutora 100/100.
Comments are closed.