Digiqole ad

Sepp Blatter yatewe inoti z’impimbano z’amadolari mu ruhame

 Sepp Blatter yatewe inoti z’impimbano z’amadolari mu ruhame

Ubwo yarimo atanga ikiganiro ku banyamakuru Sepp Blatter yatunguwe no kubona umuntu amutera umuba w’inoti mpimbano mu maso

Kuri uyu wa mbere ubwo Sepp Blatter yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Zurich mu Busuwisi yatunguwe no kubona umwe mu banyarwenya wari wiyambitse agakarita karanga abanyamakuru munsi yako harimo ikirangantego cya Koreya  ya ruguru ahaguruka akabanza akamwereka inoti z’amadolari nyinshi ariko z’impimbano yarangiza akazimutera mu maso.

Ubwo yarimo atanga ikiganiro ku banyamakuru Sepp Blatter yatunguwe no kubona umuntu amutera umuba w'inoti mpimbano mu maso
Ubwo yarimo atanga ikiganiro ku banyamakuru Sepp Blatter yatunguwe no kubona umuntu amutera umuba w’inoti mpimbano mu maso

Uyu munyarwenya  Simon Brokin yabwiye Sepp Blatter ko aya madorali ari ikerekana uko Koreya ya ruguru yamuhaye ruswa ngo azategure igikombe cy’umupira w’amaguru kizabera muri Koreya ya ruguru nk’uko Dailymail yabyanditse.

Uyu munyarwenya yahise asohorwa adakoza amaguru hasi n’abashinzwe umutekano.

Yabanje kumwegera buhoro amwereka inoti
Yabanje kumwegera buhoro amwereka inoti
Nyuma arahindukira asa nureba abanyamakuru, Sepp we atangira gutabaza abashinzwe umutekano
Nyuma arahindukira asa nureba abanyamakuru, Sepp we atangira gutabaza abashinzwe umutekano
Wa munyarwenya ahita amutera za noti mu maso
Wa munyarwenya ahita amutera za noti mu maso
Blatter byamutunguye
Blatter byamutunguye
Umukozi wa FIFA aza gutoragura izo noti
Umukozi wa FIFA aza gutoragura izo noti

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • uyu musaza azasiga umugani kwisi

Comments are closed.

en_USEnglish