Digiqole ad

Burundi: Abo ku ruhande rwa Leta banze kuza mu biganiro

 Burundi: Abo ku ruhande rwa Leta banze kuza mu biganiro

Nyuma y’uko uruhande rwa Leta rubuze mu biganiro abasigaye bicaye bajya inama

Kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru uruhande rwa Leta y’u Burundi ntabwo rwigeze rwitabira ibiganiro bigamije gushaka ubwumvikane n’abatavuga rumwe na Leta i Burundi. Dr Crispus Kiyonga umuhunza uhagarariye Museveni, yavuze ko atazi impamvu aba bataje mu biganiro, gusa ko hari bimwe na bimwe impande zombi zari zimaze kumvikanaho.

Nyuma y'uko uruhande rwa Leta rubuze mu biganiro abasigaye bicaye bajya inama
Nyuma y’uko uruhande rwa Leta rubuze mu biganiro abaje bicaye bajya inama

Aho ibiganiro bibera bategereje ko uruhande rwa Leta n’amashyaka bibona ibintu kimwe bagera aho ibiganiro byari gukomereza baraheba.

Dr Kiyonga, yatangaje ko yakomeje guhamagara abo ku ruhande rwa Leta ariko bose ntihagira numwe umwitaba ngo amubwire impamvu batagarutse mu biganiro nk’uko bitangazwa na RFI.

Dr Kiyonga yabwiye abanyamakuru ko impande zishyamiranye zari zimaze kumvikana ku ngingo zigera ku 10 zirimo gucyura impanzi, kubungabunga umutekano, kwambura intwaro abasivile n’ibindi.

Ikibazo kigikomeye cyari kikiri kuri mandat ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, watangiye no kwiyamamaza kuko amatora ateganyijwe muri uku kwezi.

Uyu muhunza uhagarariye Perezida Museveni yatangaje ko mu byo bari bakiganiraho hariho iki kibazo ndetse n’ikibazo cy’ingengabihe y’amatora ya Perezida wa Republika.

Dr Kiyonga yavuze ko ibiganiro bitapfuye kugeza ubu, ko bagomba guha Leta andi mahirwe yo kugaragaza impamvu batitabiriye ibiganiro byo kuri iki cyumweru.

Impamvu ikwekwa kugeza ubu ni inyandiko yasinywe n’abatavuga rumwe na Leta ivuga ko yamagana amatora yose aherutse kuba i Burundi ndetse itazemera ibizava mu matora ateganyijwe kuri uyu wa kabiri. Ibi ariko Dr Kiyonga yavuze ko bitakabaye bituma ibiganiro bihagarara.

Abantu barenga 100 000 bamaze guhunga u Burundi kuva mu mezi hafi atatu ashize kubera umutekano mucye watewe n’ubushyamirane hagati y’abarwanya ko Perezida Nkurunziza yongera kwiyamamariza mandat ya gatatu ndetse n’uruhande rw’ababyifuza.

Hari amakuru avuga ko umuhuza, Dr Kiyonga akaba na Minisitiri w’ingabo wa Uganda, abonye imyitwarire y’abo ku ruhande rwa Leta banze kuza mu biganiro ntibanavuge impame, yashatse kwitahira akagarurirwa ku kibuga cy’inde na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Erega ibibazo by’i Burundi ni ibyo kwitonderwa: Ariko ubundi ni abaturage bangahe barwanya manda ya Perezida Nkurunziza? Abiyemeje kuyirwanya se bo bagashora abantu mu mihanda, bagategura coup d’État igapfuba bari mu yihe demokarasi? Ahubwo Nkurunziza yabonye neza imitego yose abamurwanya bari bamuteze none ubu arimo kubatsindisha amategeko, diplomatie n’igufu sa gisirikare. Abiyita opposition bazakomeza guhuzagurika bibuke ibitereko basheshe.

  • Ikibabaje nuko mukwegera umunyagihugu muto mungorane. Murabikwega mwabona birashushe mukihungira muja Europe nahandi. Ninde azovugira umunyagihugu? Mwitwaza umunyagihugu mukurondera inyungu zanyu.
    Si leta, si opposition mwese twarabahinyuye.

Comments are closed.

en_USEnglish