Ikibuye cyo mu kirere cyaciye hafi y’Isi kuri iki Cyumweru
Nk’uko abahanga bari mu birwa bya Canaries babibwiye Daily mail, ngo imibare bafite yerekanye ko ikibuye bita Astroid cyagombaga guca hafi y’umubumbe w’Isi kuri iki cyumweru ahagana sa tanu z’ijoro kandi koko niko byagenze nk’uko Xinhua yabyanditse.
Akarusho ni uko ababishoboye babashije gukurikirana urugendo rwacyo kuri internet kuko abahanga bari mu birwa bya canaries bakorera ikigo Slooh berekanye amashusho yacyo bakoresheje ibyuma kabuhariwe bireba kure cyane mu kirere.
Abakozi bo mu kigo Planetary Resources bemeza ko iki kibuye gifite agaciro kanini kuko kifitemo umutungo myinshi w’ibuye ry’agaciro bita Platinum.
Iri buye bise Astroid 2011 UW-158 bavuga ko rifite uburemere bwa toni 100 za Platinum kandi ngo hagati y’aho rizaca n’Isi hari ibilometero miliyoni imwe n’igice.
Ubusanzwe ibi bibuye biba bigizwe n’amabuye ari mu rwego rw’ibyuma( metals) ariko kuba kiriya kibuye cyo kigizwe na Platinum nyinshi byateye abahanga kugiha umwanya wabo kurusha ibindi byose byakibanjirije.
Ejo hashize ikigo Planetary Resources cyashyize ahagaragara ikimodoka kizajya kiga amabuye ari mu kirere ngo kirebe niba hari amabuye y’agaciro arimo, kikaba kizamara byibura iminsi 90 mu kazi kacyo.
Bacyohereje kivuye mu kigo kiri mu kirere kitwa International Space Station.
Iki kimodoka kitwa Arkyd 3 Reflight (A3R) kizakomereza aho ibindi bimodoka nka Opportunity na Spirit bigejeje bireba niba nta mazi aba cyangwa yigeze kuba mu mibumbe iri mu isanzure.
UM– USEKE.RW
18 Comments
Ahhhhaaaaa Mana we tabara isi kuko irugarijwe.
Konumva ari danger!
ntabwoba kml million ntagocyatugeraho icyo abazungo baturusha ububagiye kubyaza umusaruro
mureke abazungu bayobore rero ntimwirirwe muvugango murabamaganye ngomushaka kwihesha agaciro ntanikintu mwiyiziye
Umva muvandi aha uvuze nabi pe kwihesha agaciro ntago byaremewe abazungu gusa nibya buri wese utuye iyi si.ahubwo buri wese mu kurwego arimo niyiheshe cg ashyire mugaciro nicyo bivuze
Yohh wowe alias
Uracyafite imyumvire nabo bazungu
Batagira
Uziko muri ubwo bushakashatsi
Harimo abirabura , abazungu , abanyeziya
Ntago Kuba umwirabura bivuga gutura muri afrika gusa
Hari abirabura benshi babanyabwenge
Ntuzongere gutekereza nabi gutyo
Mureke Dusengere Isi Kuko Irugarijwe. Imana Idukize Ibyo Bibuye!
hhhh simbona ikikibuye ari imari se nibagikurikire cg bakigushe iwabo
ko mutatubwiye amasaha kizanyurira hafi y isi ngo tuzabe turi kuri internet?ese kizanyura hafi y uwuhe mugabane?kizaba kigiye hehe?ese kuba kizanyura hafi y isi,rukuruzi y isi ntiyakidutura hejuru?Nah Imana
ongera usome neza inkuru ,isaha iriho bayishyizeho,
Ibintu ni danger!
Ntabwo nygasani yapfuye cyangwa ngo ahume sibyo basore cyangwa ngo asinzire mutegereze mwizere gusa Imana izakora ibyayo twe nabo bazungu muvuga ntacyo dushoboye .ikibuye eeeeh cyaremwe nande? si Imana(YEHOVA) cyeretse niba atari Imana yo mwijuru ?ngaho nzarebe aho muzahungira mumfashe dusenge.
Abasenga Nimusengere Isi Kuko Ibiri Kuyiberaho Byose Ni Ibyahanuwe!
Imana izi impamvu ntakiba nakimwe kiyitunguye.(umuntu yabikurikira kuruhe rubuga live?) thx
Aba bo bahora batubeshya ni kangahe badushyize mu mperuka zitariho? ubu singishaka kwumva ibibaturutseho
@ alias ntushobora gutera imbere ufite iyo mitekerereze, iri hasi cyaneeeeh, bene iyi mitekerereze niyo kujya kwibera nk inyamaswa mu ishyamba mukerarugengo akagusura,si iy abantu bashaka gutera imbere,mbese iyo mugenzi wawe akoze akagura imodoka wowe ureka akazi uti azajya ampa lift,cg uti imodoka igurwa n abantu nkawe jye si ibyanjye? sha wowe urasigaye,gusa ngusabye kudashyira ubujiji bwawe ku banyafurica cg abirabura bose, jya wivuga wenyine kuko abirabura hari byinshi bavumbuye kandi bakivumbura, byongeyeho technoligies z ubu zubakiye ku z abanyafurica ba kera,rero wowe sinzi ibyawe, nawe uzashakishe urebe ko utazabigeraho, ubushake no gukunda icyo ukora ni intwaro ikugeza kuri cyo,kuko ntacyo undi yakora wowe utakora ugishyizeho umutima,kuko Imana yaguhaye ubwenge bushoboka bwakugeza kuri buri kimwe cyose werekejeho umutima n amaboko
it is only the power of God
Oh God protect your earth
mwese nta kwizera mufite,Niyo mpamvu mufite ubwoba. icyo ubona.gikomeye udashyikira n’amaso yawe,niho uwiteka agaragarira.Imana yambukije abayisiraheri inyanja itukura bakambuka,kandi ntahandi byabaye,urumva iyo Mana hari ago yagiye? iravuga ati”uko narindi cyeraNiko nkiri,kandi Niko nzahora”icyo kibuye Imana ikiturinde mu izina RYA Yesu
Comments are closed.