Karongi: Aravugwaho kwica umwana we w’amazi abiri
Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mutuntu, Akagali ka Byogo , Umudugudu wa Gasenyi haravugwa umukobwa witwa Uzakira Rodhia bivugwa ko yishe umwana we w’amazi abiri ngo kuko yatumaga adakora uburaya neza.
Uyu mukobwa bivugwa ko ari mu bigurisha bita indaya ejo bamubonye ku gasanteri ahetse umwana we. Ariko ngo nyuma ari mu kabari yaje kuganira bagenzi be ko uriya mwana atari bumurarane kuko ngo amubuza abakiriya.
Umuyobozi w’umudugugu wa Mutuntu, Nsengimana Yasoni yabwiye Umuseke ko bamwe mu bakobwa bakorana uburaya n’uwo bivugwa ko yihekuye baje kumubwira mu gicuku ko umwana wa Rhodia yapfuye.
Ati: “Nagezeyo koko nsanga yapfuye mbajije umukobwa ansubiza ko yazize kuruka no guhitwa.”
Abakobwa bagenzi ba Rhodia bavuga ko ngo yishe uruhinja rwe rwendaga kuzuza amezi abiri arukubise umugeri ndetse no arujugunya no muri ruhurura ntoya ‘iri hafi aho’.
Nsengimana yavuze ko umwana bishoboka ko yoherejwe ku bitaro bya Kibuye gupimwa ngo barebe icyamwishe bityo byaba byiza bategereje ibisubizo bya muganga.
Umuseke wahamagaye umunyamabanga nshingwabikorwa wa Gitesi ngo atubwire niba hari ibisubizo bya muganga byabonetse ntiyabasha kwitaba telefoni.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Bavandimwe birababaje kumva ko umuntu yica umwana we yibyariye ,turasaba ubutabera kugora ibikwiye amategeko akubahirizwa uko bikwiye .
Abandi babuze urubyaro naho bo barabica babaywihereye se
Comments are closed.