Digiqole ad

Shirimpumpu yehereye ku ngurube none ubu ni umukungu ntangarugero i Gicumbi

 Shirimpumpu yehereye ku ngurube none ubu ni umukungu ntangarugero i Gicumbi

Claude Shirimpumpu (inyuma) hamwe n’umwe mu bakozi be mu imurikabikorwa i Gicumbi

Claude Shirimpumpu yabwiye umunyamakuru w’Umuseke i Gicumbi ko yatekerej kwiteza imbere ahereye ku bworozi bw’ingurube, atangirira ku ngurube nke cyane abikorana ubwitange bukomeye. Ubu ni umuhinzi mworozi ukomeye ndetse utumirwa mu mamurika bikorwa nk’iryo yari yajemo kuri uyu wa 16 Nyakanga mu karere ka Gicumbi.

Claude Shirimpumpu (inyuma) hamwe n'umwe mu bakozi be mu imurikabikorwa i Gicumbi
Claude Shirimpumpu (inyuma) hamwe n’umwe mu bakozi be mu imurikabikorwa i Gicumbi

Ingurube zamuhaye inka nazo zimaze kororoka yorora inkoko, yorora ihene, yorora intama n’inkwavu. Uko yagendaga abona inyungu atangira kugura imirima anashora mu buhinzi kuko yari afite ifumbire ihagije avana mu matungo ye.

Uyu mugabo utaramara imyaka 15 muri ibi bikorwa ubu akoresha abakozi bagera kuri 20 batunze ingo zabo nabo.

Ati “Ibanga nta rindi ni ugukunda ibyo uri gukora, ugahera ku bushobozi bucye, ukihangana kandi ugahora iruhande rw’ibikorwa byawe ushaka icyabiteza imbere. Ubu maze guhembwa ibikombe byinshi byo kuba indashyikirwa kubera ubuhinzi n’ubworozi”

Shirimpumpu ubu yeza ibishyimbo amatoni menshi kubera umusaruro uturuka ku bishyimbo bishingirijwe imigozi aho kuba ibiti nka cyera. Avuga ko aka ari agashya aba yaragiye kurahura ahandi.

Imurikabikorwa Shirimpumpu yitabiriye ryateguwe n’Akarere ka Gicumbi gafatanyije n’urwego rw’Abikorera (PSF) ndetse n’indi miryango itegamiye kuri Leta.

Iri murikabikorwa kandi ryarimo amakoperative y’abakora Amasabune,Umunyu n’ibikomoka ku mata  y’Inka ,ibigo by’itumanaho,Kaminuza zitandukanye,n’abacuruzi basanzwe bakorera mu karere ka Gicumbi.

Shirimpumpu agira inama urubyiruko cyane cyane guhaguruka rugatekereza kwiteza imbere ruhereye kuri bicye aho gutegereza kubona akazi mu bandi bafite aho bigejeje.

Intama yorora ziba nini cyane, ingurube n'ihene nazo azorora bya kijyambere
Intama yorora ziba nini cyane, ingurube n’ihene nazo azorora bya kijyambere

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW /Gicumbi

1 Comment

  • Good on you Claude Shirimpumpu ndakwibuka twigana muri ESI BYUMBA kera, I miss u!

Comments are closed.

en_USEnglish