Ubudage: Uwari ofisiye kwa Hitler yakatiwe imyaka 4 kubera Jenoside
Oskar Groening wahoze ari umwe mu basirikare bakuru ba Hitler yakatiwe n’Urukiko rwo mu Budage gufungwa imyaka ine kubera uruhare rutaziguye yagize mu rupfu rw’Abayahudi bari bakakusanyirijwe ahitwa Auschwitz muri Hongrie, mu gihe cya Jenoside yabakorerwaga.
Urubanza rwari rumaze amezi atatu humvwa abatangabuhamya bashinja Groening barokotse iriya Jenoside yabaye mu 1941-1945.
Umucamanza yanzuye ko Groening atagirwa umwere kandi amateka amugaragaza nk’umwe mu bayobozi b’ingabo za Hitler bari bacunze iriya gereza kandi ngo yari ahafite ijambo rikomeye.
Groening yemeye ko yumva umutimanama umucira urubanza ko ntacyo yakoze ngo atabare Abayahudi ariko agahakana ko yagize uruhare mu bwicanyi butaziguye bwakorewe Abayahudi.
Umucamanza Franz Kompisch yemeje ko ibyo Groening avuga nta shingiro bifite bityo ko agomba gufungwa imyaka ine. Ubu Groening afite imyaka 94 y’amavuko.
Umucamanza Frank yibukije Groening ko yagize uruhare mu rupfu rw’Abayahudi ibihumbi 300 bicishijwe ibyuka bihumanya mu byumba bari bafungiranyemo guhera Gicurasi kugeza Nyakanga 1944.
Yamubwiye ko kuba yari afite ubushobozi bwo guhagarika ibi byakorerwaga Abayahudi bituma ahamwa n’icyaha cy’ubugambanyi no kudatabara abari mu kaga.
Groening ubu ufite ubuzima butameze neza kubera izabukuru, ubwo yasomerwaga yavuze atakamba ko bamubabarira kuko ngo akazi yakoraga hariya hantu nta yandi mahitamo yari afite.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Icyaha cya genocide ni kibi, n’ abo mu Rwanda bayikoze barebe ibiri kuba kuri bakuru babo, bamenye ko naho bagira 90, amateka azababaza ibyo bakoze.
Erega iyo wakoze mu nkaba nta mahoro wagira y’umutima,uhora wishinja buri gihe kandi na bariya babikoze mu Rwanda nta mahoro bateze kugira batarasaba imbabazi abo bahemukiye.
Genocide n,igikorwa kigaragaramo ingufu za Satan,kuko ntakuntu umuntu muzima yakora ishyano nkaririya,ahubwo baba buzuwemo n,imyuka mibi y,aba dayimoni,so mbere yo kubahana nukubanza bakabakorera derivelence,naho ubundi iyo myuka ishobora gukomeza akazi kayo,
Kabuga nawe nashaka agaragare, bitarribyo niyo yapfa aho azashyingurwa ho nzahamenya, nzamwishyura(ubutabera)
Comments are closed.