Kenya: Hoteli zikomeye zakodeshejwe n’abashinzwe umutekano wa Obama
Ubu muri Kenya hotel zose ziri Nairobi zicunzwe n’abashinzwe umutekano wa Obama. Perezida Barack Obama wa USA atagerejwe muri Kenya mu minsi icumi iri imbere.
Serena Hotel, Hotel InterContinental, Laico, Safari Park, Crowne Plaze, Holiday Inn, Norfolk, Sankara na Kempiski ni zimwe muri Hotel ubu ziri gucungwa n’abashinzwe umutekano wa Obama bamaze kuzikodesha zose.
President Obama azaba ari muri Kenya ku italiki ya 24, uku kwezi mu nama mpuzamahanga ya ba rwiyemezamirimo izitabirwa n’abantu 3, 000.
Kugeza ubu nta muntu n’umwe uzi Hotel Obama azacumbikirwamo.
Abantu bakomeye basuye Kenya barimo Vice-President Joe Biden na Hillary Clinton bakunze gucumbikirwa muri Hotel InterContinental ariko ubu ntawe uzi niba nawe ariyo azacumbikirwamo.
Inama izakurikiranwa n’abanyamakuru 150 barimo 20 bazaza baherekeje Obama ubwe.
Abashinzwe umutekano wa Obama bamaze kugeza muri Kenya imodoka azagendamo ubwo azaba ari mu ruzinduko rwe.
Ubu bamaze kuhageza imbwa zizi kumenya ahateze ibisasu kugira ngo umutekano wa Obama uzabe ari ntamakemwa nk’uko Nairobi News yabyanditse.
Ibiro bya USA bishinzwe ububanyi n’amahanga bivuga ko kuri gahunda biteganyijwe ko Obama azasura pariki yitwa Nairobi National Park.
UM– USEKE.RW
9 Comments
Aha cyakora biragaragara ko Diplomacy yacu ntakigenda ko abatavuga rumwe na leta bagenda baziba amayira.Kera perezida wa USA wazaga muri Africa ntabwo yagendaga atanyuze mu Rwanda, Clinton na Bush none ubu basigaye bajya Kenya,Tanzaniya wapi no gukozikirenge murwa Gasabo.
Sha ibigarasha bidukozeho rero…..bafite imbaraga mba nkwambuye…Erega usanga inzira bagenda basiba ari nabo bazubatse bakiri muri leta…Hakwiye gushaka uburyo abantu bo muri RPF bakwiyunga kuko nabicanyi bababariwe kuko uko igenda itandukana ninako yicukurira umwobo. Viva Rwanda
ibyo tajyo uvuze ntubeshye. igihugu gifite amateka ya genocide. genocide y,abaye ahantu barwa ku isi. kandi amahanga surtous amerika yakozwe n,ikimwaro kuko y,ananiwe kugira icyo ikora.ni nayo mpamvu aricyo gihugu cyakagombye gusurwa cyane n,abakomeye.mu rwego rwo kwerekana ubufatanye.no kw,inegura. none kuva basigaye baza bakadukikira. si signe mbi cyane, n,ukuvuga ko batubitse ari uko igihe kitaragera,bigaragara ko hari nk,amabanga badufiteho y,ibyaha runaka.ariko bakaba bategereje le bon moment. murabe maso rero ,kuko mutazi ikiri munda yabo.kuko kiranuka, urunturuntu. wamugani wawe mu minsi ishize, ibigarasha by,akoze akazi gakomeye, kari kw,igaragaza cyane, nubwo atari direct, ni indirect, ariko n,ukwitonda pe. ukorora acira aba agabanya. njye binantera ubwoba bw,uko mu myaka iri imbere tutagize ubufatanye bukomeye,tukazakomeza gucikagurikmo ibice, amabanga asohoka buri munsi, tuzahura n,akaga, n,urugamba ntituzarushobora.abazi iby,inyambara, iyo umwanzi y,abaye mwinshi, impande zose z,igukikije, + n,iwawe imbere. ashyigikiwe n,a za Amerika, ntiwatsinda. be carefully rwandan peoples
Ncuti zanjye mbese muzi kw’Imana ariyo igejeje u Rwanda aho rugeze?Mwaretse kudutega iminsi bariya ntacyo bazadutwara kububasha bwabo baba barabikoze kuva kera so witega iminsi urwakubyaye.Pls vibuzimu ujyibuntu
Wakwitonze ra? Ese inkotanyi zitera muri 1990 zari zifite ayahe mahirwe yo gutsinda FAR? amahirwe yari zero.Ariko batsinze intambara.Duhumuke turebe neza dushishoze.Nkubu abo mwita ibigarasha basigaye baganira nabahutu batotejwe bagahunga igihugu.Kandi bemera n’ubwicanyi bwakorewe abahutu mu ntambara zose mu Rwanda no muri Kongo.Urumvako bo bari gutera intambwe ya nyayo mu bwiyunge bwa nyabwo.
Obama se amaze iki? Haricyo koko yakongera kubuzima bwacu? Mwibwira se ko ashobora kwibeshya ngo yongerere umuntu umwuka nisegonda rimwe? Mwiringire Imana naho abo ni 0000000000000000000000000000000, umuyaga uhita ngo wwwwwuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu
ariko mwabantu mwe mwabaye mute? iyo Obama atadusuye nikibazo ?
twebwe dusurwa nabashoramali babanyamerika bagashora n’imali yabo mû Rwanda
tubaho kuko dukwiriye kubaho. ntituriho kubwa Obama kuko numuntu uhinduka kumanywa na nijoro. turakora tugasengera igihugu cyacu ibyabashyitsi batugenderera aho twavuye nihokure cyane kubatwarahavuye bitanga ikizere KO naho gushaka kugera ntakibuza tuzahagera.
nanzuye Igihugu cyacu gifashwe ukuboko n’Imana si Amerika. kandi handitswe ngo bazatugarukira.
Nta bwoba abo mwita ibigarasha nimbere birimo, gutangirana intambara yishyamba na FPR nyuma ugahunga igihugu kandi ntacyo cyakwimye, iyo mwitegereje neza abahunga urwanda nuko baba akenshi atali impirimbanyi zuko umutarage waburaye arya ahubwo nuko nyine hejuru aho baba bamupyinagaza,
Ishyamba mujye kuribaza ba kajoriti bakigendana inguma zo kwibohoza.
Muzumva alibo batitaye kubyo RNC nabandi avuga.
Mwa bakunzi burwanda mwe KAGAME numuyobozi ndamwubaha, abanyarwanda ntiboroshye, baragoye aliko Kagame azabashobora, mubantu ba FPR mbazi ko nta banga bamenera umuzungu ryakora ku Rwanda kuko barabazi, ninayo mpamvu abazungu nabo bigengesera kubatutsi. Mwibuke ruzibiza ibyo yavuze yagezaho arivuguruza.
Abahutu babazi nkibihutsi aliko ubu nibo bantu basigaye bareba kure, abazungu nanubu bazi ko ntakigenda cyabo kuko barabasaza.
ariko Obama ni ngombwa ko aza hano wenda byaba ikibazo aruko ari u Rwana gusa atasuye muri afurika yose, muba mabuze ibindi muvuga. Nta mpuhwe tumukeneyeho ngo ngo kuko twakorewe Genocide, kuko batayibujije kuba. Ninde wakubwiye ko Diplomacy igengwa no gusurwa n’ibihangange gusa?
Comments are closed.