Uganda: Umuhungu wa Obote arashaka kwiyamamariza kuba Umukuru w’igihugu
Bishop Edward Stanley Engena-Maitum wabyawe n’uwahoze ayobora Uganda, John Milton Obote yabwiye Daily Monitor ko aziyamamariza kuba umukuru w’igihugu mu matora azaba umwaka utaha.
Uyu mugabo uba hanze ya Uganda yirinze gutangaza ishyaka rya Politike aziyamamarizamo.
Yagize ati: “Baturage ba Uganda, murumva mwiteguye ko nza nkababera umukuru w’igihugu?”
Yabasabye kwibuka ko Se yari intwari yayoboye Uganda, akarwanirira uburenganzira bw’abatuye Africa na Uganda.
Ibi bije nyuma y’uko umwe mu bavandimwe be Jimmy Akena uhagarariye agace ka Lira mu Nteko ishinga amategeko avuzweho imyitwarire mibi yo gushaka gusimbura umukuru w’ishyaka UPC ritavuga rumwe na Leta mu buryo budahuje n’amategeko.
Bishop Engena yavuze ko ateganya kuzaza muri Uganda agaha abakunzi be n’abanyamakuru ikiganiro kizaba gikubiyemo imirongo mikuru ya Politiki ye ateganya kuzakoresha yiyamamaza.
Kuri we ngo kuba muri Uganda buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga ikimuri ku mutima no kwiyamamaza ni ikintu gikomeye cyemerera buri wese ubushatse kwiyamamaza.
Ntaremeza ku mugaragaro niba aziyamamaza ku giti cye cyangwa niba azifatanya n’andi mashyaka atavuga rumwe na Leta.
Nyuma y’uko Se ahiritswe ku butegetsi na Perezida Museveni muri 1986, Stanley Engena-Maitum yabaye mu bihugu bibiri aribyo Tanzania na Kenya.
Milton Obote bivugwa ko ngo yategekanye igitugu mu gihe yamaze ayobora ubwo yari asimbuye Idi Amin Dada.
Muri Uganda abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta bakomeje kuvugwaho gufungwa cyangwa gukangwa mbere y’uko amatora nyirizina azatangira umwaka utaha.
UM– USEKE.RW