Digiqole ad

Umugore wujuje ibi bikurikira uzamwizirikeho akaramata

 Umugore wujuje ibi bikurikira uzamwizirikeho akaramata

Umugore ukunda umuryango we kandi akawitaho aba ari uw’agaciro kanini

 Hari abavuga ngo kubona umugore ushoboye kandi ugukunda bidashoboka. Mu by’ukuri haba umugore cyangwa umugabo bose buri ruhande rufite intege nke zarwo kandi birumvikana kuko tudatunganye, dukosa muri byinshi.

Umugore ukunda umuryango we kandi  akawitaho aba  ari uw'agaciro kanini
Umugore ukunda umuryango we kandi akawitaho aba ari uw’agaciro kanini

Nubwo ari uko bimeze ariko, nukundana n’umukobwa ukumva ushaka ko yazakubera umufasha reba niba yujuje ibi bikurikira. Nusanga abyujuje ntuzazuyaze kumurongora kuko azakubera icyuzuzo n’ubwo nta byera ngo de!

1.Ajya agukorera utuntu duto duto ariko twiza

Mu  buzima busanzwe akenshi abantu ntibaha agaciro ibikorwa bito bito ariko bigaragaza urukundo. Ni bake bibuka gushimira abandi iyo babafunguriye urugi, babegereje intebe  n’ibindi. Ariko burya umuntu ubigukoreye uwo yaba ari we wese aba akweretse ko akwitayeho niyo wowe nta gaciro wabiha.

Tekereza noneho abaye ari umugore cyangwa umukunzi wawe! Biba bivuga urukundo n’icyubahiro cyimbitse aguhaye.

Niba umukunzi wawe ashobora kwigomwa igihe cyo kuruhuka akajya kukugurira akantu akakaguha burya aba akoze ikintu gikomeye.

2.Ujya yibuka kugutekerereza, akishyira mu mwanya wawe?

Muri rusange abasore n’abagabo bagira umwanya muto wo kwita ku bigize ubuzima bwabo bwa buri munsi kubera guhugira mu kazi kabahesha imibereho.

Bivugwa ko ubwonko bw’umugabo bufata umwanya munini ku kintu kimwe kurusha uko ubw’abagore bumeze kuko ngo bo bashobora gukora ibintu byinshi icyarimwe, aha umuntu akibaza niba byose babikora neza nk’uko babishaka!

Kubera ko abagabo cyangwa abasore bateye batyo, biba byiza cyane iyo babonye umukunzi ubibutsa kugira gahunda mu buzima bwabo, akabahwitura kubyo batakoze neza, muri make akababera umujyanama wa bugufi.

3.Umugore cyangwa umukobwa ugira urugwiro n’ubuntu aba ari uw’agaciro kanini

Umuntu utagira ubuntu ntabwo aba ari ‘umuntu’. Kubura ubumuntu bitera kubura ‘ubuntu’.

Niba umukunzi wawe agira ubuntu, akamenya ‘gufasha abakwiriye gufashwa’, uwo mugore afite agaciro gakomeye imbere y’Imana n’abantu.

Niba umugore wawe aha abakene witegure imigisha iwawe mu gihe kitarambiranye.

4.Niba agira ibyishimo by’umutima, uwo mugore muzarambana

Niba umukunzi wawe ahora anezerewe, ntagire ingingimira na za munyangire ku mutima we, umugore nk’uwo ntagira uko asa!  Umuntu wishimye ahorana akanyamuneza kandi niyo habayeho ibihe bibi mufatanya kubirenga hanyuma ubuzima bugakomeza. Ng’uwo umugore usazana n’umutware we .

 5.Umukunzi wawe agomba kuba agukunda bisesuye

Ntabwo urukundo ari imibonano mpuzabitsina cyangwa ikindi cyose kigamije guhaza irari ry’umuntu cyangwa abantu runaka. Urukundo rusesuye rurenga ibyo rukagera ko rwego rwo kumva uhangayikiye ubuzima b’umuntu runaka ukunda.

Umugore uzi neza umugabo we, agerageza kumenya ibyo yanga n’ibyo akunda kuko ari naryo banga ryo gutuma umubano hagati y’abashakanye uramba.

Muri make abagore bashoboye kubaka ingo zigakomera bariho gusa kubaka bisaba kwiga kuko ari urugendo rurerure kandi rurimo ibyiza n’ibibi byinshi.

Muri uko kwiga, ikintu gikomeye kigomba kwitabwaho ni ukureba no kumenya icyakorwa ngo uwo mubana arusheho kwishimira ko agufite iruhande rwe nk’umufasha we aho kuba ‘umupolisi’ umucungira hafi.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ugize neza.
    Ikindi umuntu yakongeraho ni umugore usenga kandi wubaha Imana.
    Iyo umugore akunda gusenga ahora asabira urugo rwe; umugabo,abana,abarugendamo,….. Ibyo bituma urugo ruba urunyamugisha rugahoramo ituze n’umudendezo.

  • Abagore nta rukundo sha..nta nubibasaba kurugira na bible ibasaba kubaha…niba uri umu type ushaka umugore shaka akantu ndavuga cash ubundi uzabona uwo ushaka kuko azakubahira amafaranga ufite niba ubihakana uzarebe abakinnyi bi burayi abagore baba bafite ba bakura hehe nta cash??!!uzarebe yewe nu ndi muntu wese uyafite abakobwa bamuba iruhande kubera iki se nu rukundo se??abakobwa barubaha nti bakunda so icyambere nu gushaka uburyo bwose bushoboka kuburyo umukobwa yakubaha…ndabizi neza ko wasanga na babou-G nyuma yo kubaka izina abakobwa bo muri citEE ubu basigaye bamuha umwanya,so niba ushaka kubaka shaka akantu,cg ikindi icyaricyo cyose cyatuma abagore bakubaha sinon nubwo yaba yujuje ibi byose atakubaha yahinduka ukumirwa…icyambere nu kwiyubaka ukaba umuntu wu mugabo haba ku mubiri no mu mufuka iyo ibyo wabigezeho ukaba na serieux ntago wabura umwana muzima ntibishoboka nubwo yaba yarananiranye aratuza…courage.

  • Haaaaa kugira ubuntu ariko bwa bundi budatiza urugi kuko mushobora gusenya vuba

  • Ubu koko ko ibi byose mbyujuje kuki ntagira umukun?????Abaza bose baba bashaka mu maguru gusa!!!!

  • Muvadimwe wange uvuga ko ibi byose ubyujuje ariko ukaba utarabona umutware nagirango nkubwire wihangane Imana irakuzi land I uzabona ugukwiye land I UKomere kubusugi Bwawe maze usenge Imana no ukuri uzabona Umutware ugukwiriye nkuko mange nejejwe n’Umutware Imana yampaye tukaba tumaze imyaka 6.Komera ushikame kumasezerano kandi Humura Imana irakuzi.Soma Yesaya 49:15;Yesaya ,41:10.Imana ibarinde

  • umuseke murakoze kutugezaho umugore ukenewe.ndabishimiye cyaneee

  • Amakuru mutugejejeho y’Umugorr ukenewr aranejeje cyane.Imana ibarinde

  • murakoze kumakuru mutugejejeho y’Umugore ucyenewe.ni ukuri mugize neza.

  • Muvandimwe Wang uvuga ko wujuje condition za vu we ariko ukaba utarabona ugukwiye nagirango nkubwire wihangane lkandi ukomere Ku Busoni Imana izakugenera ugukwiye muzabana Akaramata gusa komeza gusenga kandi utegereze wihanganye.Soma Yeasts 49:15;Yesaya 41:12

  • Umugore mwiza n’umugabo mwiza baranezeza cyan iyo Imana ibahuje kuko usanga urugo rwabo ari ijuru rito gusa ubona binejeje cyane

  • KO maze igihe nitegereza ngasanga nta rukundo nyarwo rukibaho! Ubu umugore mwiza umubwirwa n uko ufite akantu wibitseho.
    Wikwirirwa wirushya nubwo wasanga akiri isugi (uretse KO ntanabakibaho tuvugishe ukuri) ntabwo aribyo bigira umugore mwiza.Yewe nabirirwa munsengero ntuzabizere nta cash.
    Hanze aha ni horoscope gusa.

  • uyu wiyise Zii aranshimishije ! urukundo ruvugwa mu ndimi nyinshi : amora, love, gukunda, aimer, kupenda, kolinga… n’izindi ndimi ntarondoye ! uko ruvugwa mu ndimi nyinshi rero, ni nako rusigaye rumeze ! nk’ubu iyo ndebye mu Rwanda urukundo rwabagaho mu myaka ya 1985, nkarugereranya n’urwo mbona ubu muri 2015, ntaho bihuriye pee ! nganira n’abantu benshi b’igitsinagore banafite abagabo ariko benshi bavuga ko iyo babonye umugabo urusha uwabo amafranga bemera kumubera inshuti ! ku ruhande rw’abasore nabo, ni uko abasore benshi ngo ntiyakunda umukobwa utavuka mu muryango ukize, cga se ngo uwo mukobwa we abe akize ! ubwo bizagenda bite ? njye ni ikibazo nibaza !

  • Aho tuvugiraha uwange turyamye ukubiri munzu 1;ntitwatonganye ntanikibazo dufitanye;ikibabaje ngo twaranakijijwe wibaze;ubwo rero uwaririmbye ngo l’amour n’existe pas;sauf les preuves d’amour;ntiyabeshye. Mukurambagiza yanyerekaga kwankunze,ariko ubumubona nkuwaje yishakira adresse gusa kuko ntakimbonamo akantu. Yewe nahimana pe. Kuko abantu bahinduka nkigicu;kuko uruvu rwo ruhinduka rwirwanaho. Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish