Senderi na Temarigwe mu ntambara y’amagambo
Temarigwe Abdallah azwiho cyane kurya ibiryo byinshi ndetse ku ndyo zitandukanye, yasabye ko Senderi yarekera gukomeza kuvuga ko ariwe muntu ukomeye cyane mu bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda.
Ibi rero byatumye Senderi avuga ko uwo Temarigwe ari umuryi gusa nta kindi kintu yashobora gukora ngo kimuteze imbere uretse gutekereza icyo ari burye mu gihe we azwi mu bintu byinshi bitandukanye.
Mu kiganiro bagiranye na Umuseke aba bagabo bombi, umwe ntiyemera ko undi amurusha abafana benshi nubwo imirimo bakora inatandukanye.
Temarigwe Abdallah yagize ati “Maze igihe kinini numva umuntu witwa Senderi hanze aha abica bigacika, ariko se yibagiwe ko arinjye muntu wavuzwe cyane mbere ye kugeza n’ubu?
Ibyiza akwiye kureka kwiyumvisha ko ariwe muntu ukunzwe cyane mu Rwanda kuko hari benshi bamurenze. Ahubwo akore muzika kimwe n’abandi bahanzi”.
Nyuma y’ibi byose Temarigwe yatangaje kuri Senderi, uyu muhanzi ntabwo yashoboye kwihanganira aya magambo yamuvuzweho.
Senderi yagize ati “Uwo mugabo witwa Temarigwe simuzi. Gusa njya numva ko ari umuryi ukomeye cyane ko aho ageze bateka ibindi batari bateganyije.
Icyo namubwira ni uko ntaho mpuriye nawe yaba ku kugira abafana benshi ndetse n’uburyo bwo kumenyekana cyane (Star) mu Rwanda no ku isi.
CNN yakinnye indirimbo yanjye!!Ngaho nawe ambwire ahantu hakomeye ashobora kuba yarageze cyangwa yumva azwi cyane kundusha.
Temarigwe njye nawe turamutse tugiye mu muhanda nshobora kumuha inkweto zanjye akagenda azintwaje kuko ntaho mpuriye nawe”.
Senderi International Hit na Temarigwe Abdallah bose ni bamwe mu bantu bagarutsweho cyane mu myidagaduro mu bihe bitandukanye mu Rwanda, niba bose ubazi ninde urusha undi kugira abafana benshi mu Rwanda?
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
26 Comments
TEMARIGWE ARAMUHIGA.
Umusaza ni TEMARIGWE;
Yanarusha Senderi kuririmba!
Bose barashoboye;umwe ni umwami kuri byeri undi ni boss ku myaka.
Sendeli=Temarigwe
Temarigwe arakaze cyane afite nabandi arusha ntabwo ari senderi gusa
Temarigwe niwe mu Star,kuko twese aturusha kurya,ariko Senderi ntawe arusha kuririmba.Temarigwe agiye mukuririmba yamurusha abafana,no kuririmba.
Temarigwe naho ahuriye nasenderi kuko ashatse kuririmba yaririmba temarigwe yanyibwiriye ko arya dendo zirindwi ubwose senderi yazirya?
Ariko se nka SENDERI kweli avuga iki? Temarigwe afite abana atoza mu Ruhengeri muri ako gakino nka senderi haruwo atoozaa nibura kuririmba ko temarigwe ariwe umurusha ushaka nogusig akomeje umukino
Wabivuze neza cane, ari Senderi ari Temarigwe, bose nibihahiranda, ntanumwe wamarira igihugu akamaro, kuko bose n’inkandagira bitabo.
Ariko muribuka Senderi a tereta Anitha Pendo bagiye muri GGSSTAR? aho niho aba aboneyumwanya naho ahandi aba ari muri za rufuku tu
bose ni bamwe ntacyo bamarira igihugu, inkandagira bitabo.
senderi numu djama bana ntaho ahuriye na nyiranda
senderi se kumugani ko ajyana na nyakubahwa paul wari wumva yitwaje nyamada
Reka ajye amujyana bombi ni bamwe.
Umu Star ni Temarigwe kuko kuririmba hari benshi babikora n’abandi bagerageza ariko se kurya si Temarigwe dufite wenyine mu Rwanda ? Ariko uretse kumenyekana gusa ubundi bose ibyo bakora ntacyo bimariye igihugu.
Njye numva muri iki gihe inzara yateye, nta muntu warata ko ari umusitari mu gucura abandi benegihugu. Ibiryo Temarigwe arya buri munsi byagaburira nk’abanyarwanda cumi. Reba rero abahanzi bose b’abanyarwanda bariye nka Temarigwe!
Njye numva kugereranya Temarigwe na Senderi ari ukugereranya ibitagererenywa.
Ariko nemera ko abo bagabo bombi nabo bafitiye igihugu akamaro. Burya nta muntu utagira akamaro. Ureste ko akamaro kacu kaba kari ku rwego rutandukanye.
Umunsi mwiza
ariko sha urabeshya Senderi yajyanye na Kagame hehe? iriya myambarire yajya inyuma ya MZEE KOKO? yabaye Kitoko se cg King James
muriuyu mwaka Karongi, rutsiro, nyamasheke, Rusizi.
Bose ni bamwe ni ibisahiranda ntawe ugira icyo amarira abandi ni ukuroha mû bifu byabo gusa. Ari Temarigwe,ari Senderi bose ni amabyi n’ibibabi.
AMASE YA KERA NTAGIHOMA URUTARO SENDERI YABAYE BATIRI FAIBLE NAREKE MUZEHE TEMARIGWE KUKO NIWE MUSITARI W’ IBIHE BYOSE MUKURYA ( MAZE UBU NGO SENDERI AZONGERA GUHIMBA YATWAYE PPGGSS NGO NINABWO AZASHAKA UMUGORE,)
Senderi bareke ntaho uhuriye na Senda kandi ibyo wakoreye igihugu ubwabyo birahagije kandi urumustar abakwemera turakwemera.
Namwe ntimugakabye, ntimukagereranye Umuhanzi n’umuryi. Ntibibaho, ntibibaho pe! Senderi murasuzuguje cyane ahubwo muzamusabe imbabazi. Senderi akoresha ubwonko, ingufu, amafaranga ndetse n’igihe cye kugira ngo akore ibihangano bye, naho uwo Temarigwe ni inda gusa ashora. Inama nagira Senderi ni ukutajya yemera kugirana discussion n’abantu nkabo. Temarigwe arutwa na Babou-G, sinjye wahera!!!!!!!
Mbega, Inda i Rwanda. Ni aha tugeze koko. Ubwo se niba aribyo dusigaye turata tuzagana he. urumva ko na temarigwe azi ko abica bigacika. None se wowe uhakana ko atajyana na Muzehe wigeze ubona aho yasuye senderi adahari? wagira ngo ntuba i Rwanda. Byavuzwe ukuri ushaka kongera kumenyekana yifashisha senderi akamuvugaho akantu katagenda. Uko mwanga uyu senderi niko kumwongerera imigisha. mwaramuvuze cyane none companies zisigaye zimurwanira ngo azamamarize, uhomba ni nde, uwunguka ni nde?
Temarigwe ni umwami weee ntaho bahuriye na Sendeli pe,temarigwe kuririmba arashoboye yewe akarusho no kurya yeee ni umwami no mumahanga arazwi cyane ,
ariko se umuntu uterura ijerekani yuzuye amazi akoresheje amenyo, wahirahira umugereranya na senderi! ngaho senderi azagerageze abikore turebe!! ariko uyu musaza microphone ntiyamunanira.
Temarigwe yavumbuye ibanga ryo kumenyekana , ni ukuvuga kumuntu uzwi..bityo nawe bakakwibuka……..
Iyo ni strategie ,a hubwo Senderi nafashe Temarigwe ajye amautwara aho agiye bityo abantu bamumenye nawe azamuke mumukino wo kurya..
Namwe murakabya pe!Senderi ni vrai star afite indirimbo nyinshi muri gahunda zitandukanye za Leta ni uko yifata nkaa jeune adolescent ariko arazwi pe!yararirimbye ngo abanyarwanda twaribohoye…et en plus ngo yanarwaniye igihugu
Bazagire n’igihe cyo kugarurira abantu kuri yesu bazabe abastar mwi ijuru
ni byo mbasabiye mwizina rya yesu.
Comments are closed.