Nigeria : Buhari yeguje abakuru b’ingabo bose
Umuvugizi wa Perezida Muhammadu Buhari yabwiye Jeune Afrique ko umukuru w’igihugu yeguje umugaba w’ingabo hamwe n’abandi bakuru b’ingabo bashinzwe izirwanira ku butaka, mu mazi no mu kirere. Ibi abikoze habura icyumweru kimwe ngo ajye gusura Perezida Obama wa USA kandi bije nyuma y’uko Boko Haram ikomeje kwica abantu benshi mu gace ka Maiduguri.
Mbere y’uko atorwa Muhammudu Buhari wahoze ari umwe mu basirikare bakuru ba Nigeria yari yarasezeranyije abaturage ko azahashya Boko Haram yayogoje igihugu kuva muri 2008 ariko kugeza ubu uyu mutwe uracyakomeje kwica abaturage.
Mbere y’uko yiyamamaza Buhari yari yaravuze ko azimurira ibiro bikuru by’ingabo muri Maiduguri aho Boko Haram yashinze ibirindiro.
Mu byumweru bibiri bishize, Boko Haram yishe abantu barenga 200 kandi ngo ubu nibwo bwicanyi ikoze bwahitanye abantu benshi mu gihe gito.
Abakuru b’ingabo za Nigeriya haba ukuriye izirwanira ku butaka Gen Kenneth Minimah, Gen Adesopla Amosu ukuriye izirwanira mu kirere na Gen Usman Jibrin ukuriye izirwanira mu mazi bose begujwe.
Aba bose bari barashyizweho muri Mutarama umwaka ushize n’uwahoze ari umukuru w’igihugu Goodluck Jonathan.
Umugaba mukuru w’ingabo za Nigeria Gen Alex Badeh hamwe n’umujyanama wa Perezida Buhari uyu akaba ari Sambo Dasuki nabo begujwe.
Itangazo ryo muri Perezidanse ya Nigeria rivuga ko basimbujwe aba bakurikira:
Abayomi Gabriel Olonishakin wagizwe Umugaba mukuru w’ingabo, Gen T.Y Buratai washinzwe ingabo zirwanira ku butaka, Gen Ibok-Ete Ekwe Ibas washinzwe kuyobora izirwanira mu mazi, na Gen Sadique Abubakar uzayobora ingabo zo mu kirere.
Monday Riku Morgan yashinzwe ubutasi bwa gisirikare naho Babagana Monguno ashingwa kubujyanama mu by’umutekano w’igihugu mu biro by’umukuru w’igihugu.
Kugeza ubu ntawe uramenya impamvu nyayo yatumwe Buhari acisha umweyo mu bakuru b’ingabo ze ariko birashoboka ko ashaka kuzana amaraso mashya mu gisirikare gifatwa na kimwe mu bya mbere bikomeye muri Africa ariko cyananiwe kurandura Boko Haram.
UM– USEKE.RW
5 Comments
ko mutatubwira amapeti y’aba yashyize mu myanya? ni abasivile se? ubundi ipeti rya gisirikare yo utarivuze ahubwo kiyandikira izina gusa bashobora no kuguhana
Ariko ubwo uba wasomye ?cg uba ushaka gutanga igitekerezo gusa?
bose ni GENs eric@
Ingabo za Nigeria zirakomeye ariko zananiwe Boko Haram.Zimeze nk’izacu zananiwe Fdlr!!!!!!Rimwe bakatubwira ko Fdlr yarangiye,wajya kumva ngo Fdlr nicyo kibazo dufite.Ubundi ngo ntibarenga 100,ukumva Kisangani ngo hari 850 banze gutaha!Mu kanya nguyu mwaka hamaze gutaha 12000,abandi ngo bari I Burundi!!ukibaza ari bangahe bikakuyobera!Politike ni akumiro!!!
Sinzi Nina gatsinzi utitiranyije ibintu book haram irwanira muri Nigeria imbere naho fdlr yo iri muri Congo ntekereza ko kugereranya ibi bintu watandukiriye ikindi umubarre uwo ariwo wose fdlr yaba ifite icyingenzi Niko igihugu kirinzwe nta kibazo cyu mutekano Muke gihari naho muri Nigeria boko haram itera insecurite ahubwo buhari naze yigire kurwanda uko bakubita za mafene ziteza umutekano muk e
Comments are closed.