Bruce Melodie na Dj Bob ntibavuga rumwe ku guhagarika indirimbo z’abahanzi ku mihanda
Nyuma yuko hashize igihe hashakishwa icyatuma ibihangano by’abahanzi nyarwanda bitajya bigurishwa mu buryo butaziguye ari nabyo byatumye bamwe mu ba Djs bishyira hamwe ngo bashake uwo muti ku ndirimbo z’abahanzi, Bruce Melodie asanga nta burenganzira bafite ku guhagarika ibihangano bye mu gihe nabo ntacyo baha umuhanzi ku mafaranga baba babonye.
Dj Bob umuyobozi wa United Street Promotors niwe uvugwa ku gufatisha abandi ba Djs bacuranga indirimbo z’abahanzi nyarwanda nta burenganzira bahawe na ba nyirazo.
Bruce Melodie yatangarije Umuseke ko nta burenganzira Dj Bob afite ku bihangano bye, ahubwo ko umunsi yumvise hari uwo yafashe amuziza gucuranga indirimbo ze bazabipfa.
Yagize ati “Aho muzika nyarwanda igeze cyangwa irimo kujya, ntabwo twagatangiye gukumira ibihangano byacu hirya no hino bikinwa ku mihanda mu byaro ndetse no mu Mujyi wa Kigali.
Ntekereza ko twaba dufashe indi ntera ndende kandi tugikeneye kubanza tugakundisha muzika yacu abanyarwanda bose. Kuko mu gihe hazaba hatangiwe gufatwa abantu bazitanga niko gusubira inyuma kwacu.
Gusa Dj Bob nta burenganzira na bukeya afite ku ndiimbo zanjye kuko si manager wanjye nta n’ubwo azi uko nshaka ko ibihangano byanjye bicuruzwa.
Rero umunsi numvise ko hari umuntu yafungishirije azira ko yakinnye indirimbo zanjye ayo mafaranga azamukoraho”.
Mu kiganiro na Umuseke, Dj Bob uhagarariye United Street Promoters nawe yagize icyo avuga ku magambo yabwiwe na Bruce Melodie.
Yagize ati “Bruce melodie by’umwihariko ndagira ngo mubwire ko mfite uburenganzira bwo guhagarika indirimbo ze ijana ku ijana ku muhanda. Ikindi kandi Bruce melodie aracyakeneye umuhanda nashaka kuzamura amarere tuzazihagarika.”
Uretse Bruce Melodie wagize izo mpungenge zo guharikwa kw’ibihangano bye mu Ntara, Platini wo mu itsinda rya Dream Boys nawe yavuze ko uwo Dj Bob atagomba guhagarika ibihangano byabo kuko nta muntu uhagarika indirimbo ikunzwe (Hit).
Iras Jalas
UM– USEKE.RW
6 Comments
Hhahahahaha ariko bob nawe sukwiha muremure ye, ninde waba yaraguhaye ubwo bubasha la? Ministeri ifite ubuhanzi n’ubukorikori mu nshingano zayo ifite uburyo bwagenwe n’amategeko uburyo ibihangano byabantu byandikwa, bitungannywa, bicuruzwa nuburyo bisigasirwa. Yewe, itanga nuburyo hakemuka amakimbirane mugihe impande ebyiri zishyamiranye zishingiye kugihangano runaka. Iteganya kandi, hashingiwe kumategeko y’ubucuruzi, ibihano kumuntu wese waba yatandukiriye nibiteganywa nigingo z’amategeko yagenwe haba kurwego rwa minisiteri cyangwa kurwego runaka rufitiye igihugu nabagituye akamaro. Mumitegurire n’ishyirwa mubikorwa ry’ingingo zirengera kandi zikanasigasira ibihangano, nta nahamwe handitswe aba DJ nubushobozi bafite kubihangano, ubucuruzi bwabyo cg kubibungabunga. Kubwiyo mpamvu nagira inama uwo DJ Bob, kubanza yamenya ibitegannywa namategeko ejo bundi atazaba avuga ngo ntiyarabizi….Kwicisha bugufi ninzira yabenshi ariko ishobora bake cyane iyo bashaka uburenganzira kubintu badafitiye control. Murakoze
Bruce Melodie Ndamwemera Birenze Kandi Muri Inyuma,nanjye Ndi Umu Dj ,ibyo bigoryi byirirwa bicisha abantu amafaranga nanjye byanshiye 100000f bakaza babeshya ngo bafite amasezerano yo gucuruza ibihangano nyarwanda,kuva ubu kuva menye ko ntakintu baha abahanzi bazibeshye bagaruke,ni uko ntahita mbona numero za bruce melodie ngo mbimubwire,
Jealousy
Bob ntazi aho isi igeze. yabonye cyera ariwe mu dj wenyine wari uhari abahanzi bose ariwe birukira, yaricaga agakiza…hahaha tuza n’abandi bana birire! wapfushije chances wari ufite icyo gihe wica ugakiza none wibutse ibitereko washeshe! uburenganzira bwo ntabwo ufite pe.
Yihangiye imirimo nyine!!!!!!!!!
DJ bobo nashaka areke amarere kuko murwanda nubundi ntaho muragera murasubira inyuma burundu kuko DJ bobo sumuhanzi ntanicyo ashinzwe mubahanzi numuhashyi nkabandi bose ESE ibyo avuga nikihe cyateza umuhanzi nyarwanda imbere nareke amagambo nokudindiza igihugu mwiterambere
Comments are closed.