Digiqole ad

Museveni YAGEZE mu Burundi gutangira guhuza impande zombi

 Museveni YAGEZE mu Burundi gutangira guhuza impande zombi

Abaturage ni benshi baje kwakira Museveni

Perezida Museveni wa Uganda yageze mu Burundi gutangira kureba uko yahuza impande zitavuga rumwe ku byerekeranye n’uko amatora yategurwa kugira ngo azabe mu mahoro no mu bwisanzure cyane cyane ko abatavuga rumwe na Leta batifuza ko Pierre Nkurunziza yakwiyamamariza manda ya gatatu. Museveni  i Bujumbura aragerageza kuganira n’impande zombi iminsi irindwi mbere y’uko amatora nyirizina aba.

Abaturage ni benshi baje kwakira Museveni
Abaturage ni benshi baje kwakira Museveni

Kuva yagirwa umuhuza n’abakuru b’ibihugu bya EAC, abatavuga rumwe na Leta bavuze ko nta kizere bafite umukuru w’igihugu wagiye k’ubutegetsi muri 1986ngo kugeza ubu akaba ataraburekura. Bibaza ukuntu azumvisha Pierre Nkurunziza ko kwiyamamariza manda ya gatatu byaba bidahuje n’Itegeko nshinga.

Amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku italiki ya 21 Nyakanga uyu mwaka ariko hari abavuga ko bizagorana kuyashyira mu bikorwa cyane cyane ko ngo bamwe mu banyagihugu bahunze kandi abatavuga rumwe na Leta bakaba baratangaje ko batazayitabira.

Mu cyumweru gushize umwe mu basirikare bakuru bari mu batangaje ko bahiritse Nkurunziza ku butegetsi  mu bihe byashize ariko bigapfuba, General Leonard Ngendakumana,  yabwiye KTN ko we  na bagenzi be bamaze gushyiraho umutwe w’ingabo zo kumuhirika.

Yanemeje ko ibitero bya za Grenade bimaze igihe biterwa mu Burundi ari abasirikare be babiteye.

Kubera ibi byose abantu baribaza icyo Museveni aza gukora ngo amatora ya Perezida azagende neza ariko nanone kuko yashyizweho n’abakuru b’ibihugu byo mu Karere, ubu ngo hariho icyizere ko azabyitwaramo neza.

Mbere ye habanje Aboudulaye Bathily wanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi CNN-FDD nawe mbere ye yari yarabanzirijwe na Said Djennit nawe wanzwe n’abatavuga rumwe na Leta bamushinja kubogama. Tubukiranye ko Djennit na Bathily bari barashyizwe na UN ariko Museveni we yashyizweho na EAC.

Perezida Museveni yakiranywe icyubahiro gikomeye
Perezida Museveni yakiranywe icyubahiro gikomeye

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uyu musaza azasaza neza peeee

  • Babonye umuhuza ntibagasekwe!!!!uwananiwe n’urwe ntashobora urw’abandi!M7 amaze imyaka ingahe k’ubutegetsi!Yabanje akavaho mbere yo kubwira Nkurunziza!Abategetsi b’iki gihe bose barutwa n’abana!!!Abatumye Museveni babuze uwo batuma!!!!!

  • Kaze i Burundi, wereke nkurunziza imitwe wakoresheje kugira wigumire kubutegetsi, bagukubitira ama salute.

Comments are closed.

en_USEnglish