Abanyamategeko bahuguwe mu gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo
Ku munsi w’ejo taliki ya 15 ukwakira 2011 niho abanyamuryango ba Kigali Bar Association (KBA) aho bari bateraniye mu mahugurwa ku bijyanye no kuzuza inshingano zabo ariko bakoresheje ikoranabuhanga aho bazajya buzuza ama dossiers bakoresheje uburyo bw’iyakure cyangwa se ibyo bise “Electronic Filing System” (EFS).
KBA rikaba ari urugaga rw’abanyamategeko bahagararira abandi mu manza(Avocats) ndetse n’ababuranisha (Judges) aho bahugurwaga mu rwego rwo kugira ngo habeho kwihutisha no kunoza imirimo ijyanye n’ubutabera.
Uhagarariye urukiko rukuru Bwana Johnson Busingye, ari nawe wari ukuriye ayo mahugurwa yavuze ko iri koranabuhanga ari igisubizo cy’ ibyifuzo byihuriro ry’abanyamategeko ndetse n’amahuriro rusange , Busingye yanongeyeho kandi ko ibi bizafasha mu mitunganyirize y’akazi n’itangwa rya service mu nkiko.
Umukuru wurukiko rukuru yasabye abahuguwe kwitabira ubu buryo bushya kuko bizatuma habaho kurangiza bimwe mu birarane bigaragara mu icibwa ry’Imanza kandi bikazanatanga ikizere kirushijeho mu nkiko.
Busingye akaba yarashimangiye ko EFS igiye kuba umutima w’imikorere y’ubucamanza aho bizajya bikurikirana ibibazo kuva ku tango kugeza ku musozo wacyo kandi bikazanafasha mu kubahiriza ingengabihe y’ubucamanza mu butabera. Busingye akaba yarakomeje asobanura ko ubu buryo bwatangiye gukoreshwa mu kwezi gushize kwa Nzeri mu rukiko rw’ikirenga (Supreme Court), Urukiko rukuru (High courts), mu nkiko z’ubucuruzi (Commercial courts) ndetse no mu nkiko zisumbuye (intermediate courts).
Yagigize ati “ Tugiye gukora ibishoboka byose kubu ryo iyi gahunga ikora neza mu nkiko zose uko ari 22” Busingye yavuze ko hamwe n’iri korana buhanga ntibikiri ngombwa ko habaho kujya murukiko rw’ikirenga cyangwa se mu zindi nkiko kuzuza ama dossier yo muri izo nzego aho ubu icyangomwa ari uko uba ufite network gusa aho ushobora kuba uri igihe cyose naho uri hose wabasha kubikora wifashishije ubwo buryo ibi bikaba bizatuma hagabanuka amafaranga batakazaga mu ngendo ndetse hagakoreshwa n’igihe gitoya.
Athanase Rutabingwa uhagarariye Bar Asssociation we akaba yaremeje ko iyi mikorere mishya izarushaho kunoza imikorere mu nkiko zo mu Rwanda. Aragira ati “ Iki n’igitekerezo cy’ingirakamaro kizadufasha gukora mu gihe gito kandi ku buryo buhendutse nkaba mpamagarira bagenzi banjye gubishyira mu bikorwa mu kazi kacu nk’umwuga dukora”.
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
5 Comments
Nonese ko mbona bishobora guhenda cyane cyane kumuturage utagira computer.Nonese ko abaturage batagira E-mail bazajya babyitwaramo gute?
byaragagaragaye cyane ko ahakoreshwa ikorabuhanga service zihuta kandi bikanagabanya ingendo zitwara amafaranga umuntu ajya gushaka amakuru aho inzego z’ubutabera zikorera;nibaze ko aba banyamategeko babyunvise vuba bakaba bagiye kubishyira mu ngiro
Iki gikorwa kiraryoshye peeee….
E-GOVERNMENT
Ngo ujya gutera uburezi arabwibanza. Ni cyo gituma nsanga ubu buryo ari intangarugero mu nzego za Leta mu Gihugu cyose. Kuko ishaka ko ikoranabuhanga ryinjira mu mikorere yacu ya buri munsi, Leta yacu igomba kwitangiliraho ikatubera ikitegererezo….
BUSINESS TO BUSINESS E-COMMERCE
Ariko abikorera ku giti cyabo nabo, bari bakwiye gukora iyo bwabaga, maze aho bishoboka hose bagakoresha ikoranabuhanga. Cyane cyane hagati y’abacuruzi ubwabo, byatuma imirimo yabo irushaho kunogera….
SECURITY AND STORAGE
Muri iri koranabuhanga ni ngombwa ko ubutumwa ubwo aribwo bwose bubikwa neza. Byaba byiza bakoresheje ibyo bita “Cloud Computing”, kuko ndabizi ko ubwo buryo bwageze iwacu i Rwanda. Nigeze kumva Honorable Dr. Ignatius GATERA ubwe abyivugira. Ni uburyo buhendutse kandi bwakorohera abantu….
Ikindi kidakunzwe kuvugwa i Rwanda, ariko gikomeye cyane ni “SECURITY = UBUZIRANENGE”. Ni ngombwa ko mu nzira, cyangwa mu bubiko, dossiers zitononekara kandi ntizigirwe nabi. Aha rero nizeye ko ababishinzwe babitekerejeho bihagije….
Umwanzuro: Ndangije iyi message yanjye nsaba buri wese ubishoboye kujya agira icyo avuga ku makuru anyuranye. Gutyo twese tuzajya, buhoro buhoro, mu cyayenge tuhigira, maze dukuremwo amasomo ashobora kutugilira akamaro, mu buzima bwacu bwa buri munsi…..
Murakoze mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Iyi EFS ni nziza cyane ni uko bakari kuyikora utararangira naho ubundi iba ari sawa cyane nkanjye ndi umuko zi mu rukiko rw’ubucuruzi niyo dukoresha ariko hari ibintu bikwiye guhuzwa n’amategeko nko kubijy
EFS ni nziza ariko hari n’ibijyanye no guhamagaza ababuranyi bigiteye ikibazo aho bikwiye guhuzwa n’amategeko dufite ubu, nko guha agaciro ibimenyetso electronique ibyo ntago amategeko ari en vigueur mu Rwanda abiteganya ariko byose n’ibimara kunozwa bizaba ari saw. Iyi EFS ndayikoresha mu rukiko aho nkora ariko ni nziza pe yoroheje gukora akazi no gutanga service. Kugabanya umwanya n’amafaranga abantu batakazaga baza ku nkiko baza baje kuburana gusa kandi na delais ziba respected cyane
Comments are closed.