Digiqole ad

Uganda: Papa Francis yasabye ‘kutazakirwa nk’umwami’ nabasura

 Uganda: Papa Francis yasabye ‘kutazakirwa nk’umwami’ nabasura

Papa Francis ngo ntashaka kuzakirwa mu cyubahiro kinshi muri Uganda

Amakuru atangwa n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Uganda ndetse n’Ibya Papa Francis avuga ko Papa Francis yasabye Guverinoma ya Uganda kutazamwakira nk’umuntu ukomeye ubwo azaba yabasuye mu mpera z’uyu mwaka.

Papa Francis ngo ntashaka kuzakirwa mu cyubahiro kinshi muri Uganda
Papa Francis ngo ntashaka kuzakirwa mu cyubahiro kinshi muri Uganda

Ubwo busabe bwa Papa ubu buri kwigwaho n’ubutegetsi bwa Uganda ngo bubifateho umwanzuro bufatanyije n’uhagarariye Papa muri Uganda.

Papa yasabye ko nabasuta atazacumbikirwa muri Hoteli ahubwo ko bazareba ukuntu bamucumbikira mu baturage basanzwe.

Amakuru avuga ko Papa yasabye ko atazagenda n’imodoka ye nini yitwa 4×4 SUV ahubwo ko yazakoresha imodoka isanzwe ariko akayigendamo wenyine.

Yavuze  kandi ko nta munyapolitiki azavugana na we ahubwo ko yazasoma Misa ndetse n’ibindi bikorwa bya kidini gusa.

Gusa ariko amakuru y’ibanga the Sunday Monitor yabashije kumenya ngo ni uko Papa azaganira na Perezida Museveni  wenyine, ariko nabwo ngo bazaganira ku idini gusa.

 Ikintu bivugwa ko gitangaje kurusha ibindi mu byo Papa yasabye ni uko atazacumbikirwa muri Hoteli ahubwo ko yazacumbikirwa mu baturage basanzwe  kandi bagasangira n’abandi amafunguro asanzwe kandi ku masaha asanzwe.

Ngo yasabye ko atahabwa icyubahiro gihambaye ahubwo ko we n’abafasha be ari bo bagena uko abaho igihe azaba ari Uganda.

Kugeza ubu abantu baribaza niba Papa azazana imodoka imugenewe yitwa Popemobile cyangwa niba ubutegetsi bwa Uganda aribwo buzateganya iyo azagendamo.

Nyirubutungane Papa Francis kuva yahabwa inkoni y’ubushumba yagaragaje ibikorwa byo kwigomwa no kwicisha bugufi harimo n’uko we adakoresha Popemobile imwe mu modoka zihariye kuri iyi Isi .

Iyo ari iwe akoresha Hyundai ntoya. Ubwo yari mu ruzinduko muri Sri Lanka yagendeye mu modoka ubundi ikoreshwa n’abakerarugendo yo mu bwoko bwa Range Rover. Muri Phillipines yakoresheje Isuzu D-Max pick up.

Muri 1969, ubwo Papa Paul VI yasuraga aho abahowe Imana b’i Bugande bashyinguwe, Namugongo, yari muri Benz yicaranye na Perezida Milton Obote kandi ni ko byagenze muri  1993, ubwo Papa John Paul II  yasuraga Uganda ariko icyo gihe yari kumwe na Perezida Joweri Museveni.

Sunday Monitor  yemeza ko Leta ya Uganda yateganyije miliyari 60 z’amashilingi yo kuzita ku rugendo rwa Papa Francis.

Iki kinyamakuru kugeza ubu cyari kitaravugana na Minisitiri w’Intebe Ruhakana Rugunda ngo agire icyo abivugaho nk’umuntu ukuriya urwego rwashyizweho ngo rutegure urugendo rwa Papa Francis.

Museveni ubwo yasuraga Vatican umwaka ushize yakiranywe icyubahiro kinshi
Museveni ubwo yasuraga Vatican umwaka ushize yakiranywe icyubahiro kinshi

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Uyu Papa Imana imyfashe mu migambi ye yo kwicisha bugufi.Icyubahiro ni icy’Imana gusa.

  • Uru ni urugero rwiza rwo kwicisha bugufi, abakirisitu twese dukwiye kwigiraho. Aiko rero abayobozi ba Uganda bazakaze kurinda umutekanowe, kugira ngo Al Shebab itazaduhekura! Welcome to Pope Francis.

  • Yeee karabaye! ubu ngo bagirengo yicishije bugufi ye! hahahaaa, ahubwo nibitege ibyo azahasiga! Uko byagenda kose ,umuntu wiyita cg bita nyirubutungane kandi ari umunyabyaha.ni ikibazo!

    Ntimushyuhe imitwe azanye imivumo gusa! Mwibuke avuye mu Rda muri 90!

    • wowe wiyise hadassa uvuga ngo azanye imivumo ngo bibuke ibyo yasize Mu Rwanda 1990, yahasize ibiki? niwe wabwiye inkotanyi ngo zifate umuheto?oya bawufashe kubera akarengane kari kamaze igihe Mu Rwanda. niwe wabwiye abantu ngo bafate imihoro bateme abandi? reka da! uwatemanye yabikoze kubera politiki mbi! kumwita nyirubutungane bigutwaye iki ? hari uguhatiye kubimwita ? ESE ubundi ko numva umucira urubanza ngo ni umunyabyaha wowe uri uwuhe wabanje ukitokora ukabona gutokora abandi ? kandi kuba azi ko nawe ari umuntu nk’abandi niyo mpamvu nawe atahisemo ibyubahiro birenze nyine! birasobanutse ! mumuhe amahoro rero natwe abacatholique muyaduhe kuko tutajya twivanga Muri business z’amadini yanyu! tworoherane nshuti!

  • uvugishije ukuri pe. aho kumunezererwa nimwitege ahubwo ikizakurikira erega uriya sumuntu twarabamenye Uganda musenge cyane icyago cyabaziye

  • wowe Hadassa na Regis Imana ibababarire kuko mutazi ibyo muvuga! Cyakora na Nyiri Kiliziya (YEZU) yarabivuze ko muzagerageza kuyihirika (kuyisenya) ariko ko mutazabishobora ndetse ko n’ububasha bw’ikuzimu butazayishobora! Nimusubize amerwe mu isaho rero.

  • ntabwo Pope azana imivumo ahubwo nimwihane imivumo ibarimo ibavemo ndabwira abatekereza bose nka HADASSA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish