Digiqole ad

Nyamata: Ihuriro ry’abakobwa bayoboye muri za Kaminuza baremeye abamugariye ku rugamba

 Nyamata: Ihuriro ry’abakobwa bayoboye muri za Kaminuza baremeye abamugariye ku rugamba

Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa

Kuri iki cyumweru abakobwa bibumbiye mu muryango w’abakobwa bahoze bayobora muri za Kaminuza ndetse n’abakiyobora ‘The Girls Leaders Forum (GLF) basuye abahoze ari ingabo z’u Rwanda bamugariye ku rugamba batuye mu murenge wa Nyamata mu mudugudu wa Nyaruvumu  mu Bugesera.

Mu gisharagati aho bari bateguye ngo baganire bashyikirane
Mu gisharagati aho bari bateguye ngo baganire bashyikirane

Umuyobozi wa Girls Leaders Forum wungirije ku rwego rw’igihugu Umutoniwase Ange yabwiye Umuseke ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo gushimira ingabo zabohoye u Rwanda bityo bahisamo kubaremera.

Ubundi ngo byari bube byiza iyo baza gukora iki gikorwa mu minsi 100 yo Kwibuka ariko ntibyakunda kubera impamvu zitandukanye.

Umutoniwase mu  ijambo rye yavuze ko mbere  yo kuza kuremera abamugariye ku rugamba bo muri Nyamata, umudugudu wa Nyaruvumu, babanje kwiga uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’uko ubu u Rwanda ruri kwiyubaka ariko ngo baza gusanga byaba byiza bamenye n’uko yahagaritswe.

Kuri bo ngo ni isomo rikomeye kumenya uko ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside ubu Abanyarwanda bakaba bafite amahoro asesuye.

Basezeranyije abasuwe ko bazakomeza kubaba hafi uko ubushobozi buzajya buboneka kose.

Uwavuze mu izina ry’imiryango yasuwe yashimiye aba bakobwa kubera ubushake bagize bwo kuza kubafasha abasaba gukomeza uwo mutima.

Yavuze ko kuba barabohoye igihugu aribyo by’ingenzi  kurusha ko bamugariye ku rugamba kuko intego yabo bayigezeho.

Ati: “ Mu by’ukuri twakoze akazi gafitiye igihugu akamaro kandi twishimira ko ubu Abanyarwanda babayeho bafite umutekano. Urugamba rw’amasasu twararurangije ariko turabasaba ko mwafatanya natwe tukarwana urugamba rwo kwigobotora ubukene n’ubujiji.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata, Gashumba Jacques yibukije abashyitsi n’abasangwa ko akazi ingabo zakoze zibohora igihugu kagomba guhora kibukwa kandi ibyagezweho bigakomeza kurindwa.

Uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko igikorwa cyakozwe na Girls Learders Forum cyagombye kubera n’abandi urugero, bakajya begera abantu bamugariye ku rugamba kuko ngo ari ‘inkunga ibubaka mu mitima’ bakumva ko ubwo babohoraga igihugu bagize neza kandi hari ababiha ‘agaciro kabyo’.

Nyuma yo kuganira no gusangira hagati y’abashyitsi n’abasangwa, abagize GLF bashyikirije abo baje gusura inkunga babageneye irimo ifu ya kawunga, umuceri, isukari, amavuta n’amasabune yo gukaraba  mu  rwego rwo kubunganira mu  buzima bwabo  bwa buri munsi.

Umutoniwase yabwiye Umuseke ko iyi nkunga mu by’ukuri atari iyo gufasha  mu buryo bw’ubukungu ahubwo ngo ni uburyo bwo kubereka ko bari kumwe mu mutima, babazirikana kandi ko bazagaruka kuko ngo imvura igwa ari isubira.

Muri uyu mudugudu harimo imiryango icyenda y’abamugariye ku rugamba. Gashumba yabwiye Umuseke ko bavuzwa na MMI ndetse ngo hari amafaranga bahabwa buri kwezi abafasha kwikenura uko bishoboka. Umudugugu babamo wubatswe na Komisiyo y’igihugu yo gusubiza ingabo mu buzima busanzwe.

Uyu mudugudu ugaragara nk’aho wubatswe vuba urimo amashanyarazi ndetse n’amazi ari hafi kuzanwamo. Ubu ngo bari gukora ibishoboka ngo aya  mazi aze vuba kandi bashyiremo imihanda  igaragara.

Bakurukiye uko abamugariye ku rugamba bavuga uko babohoye iki gihugu
Bakurukiye uko abamugariye ku rugamba bavuga uko babohoye iki gihugu
Ahagurutse ngo ageze kubari aho uko byagenze ngo babohore iki gihugu
Ahagurutse ngo ageze kubari aho uko byagenze ngo babohore iki gihugu
Nubwo bwose bahakuye ubumuga bishimira ko u bu u Rwanda rwigenga kandi abantu babayeho batuje
Nubwo bwose bahakuye ubumuga bishimira ko ubu u Rwanda rwigenga kandi abantu babayeho batuje
Abari aho bateze amatwi
Abari aho bateze amatwi
Gashumba Jacques ati: " Mukye mwibuka uko aba bagabo bakunze igihugu namwe muharanire kurinda ibyagezweho."
Gashumba Jacques ati: ” Mujye mwibuka uko aba bagabo bakunze igihugu namwe muharanire kurinda ibyagezweho.”
Umutoniwase Angelique yabasezeanyije ko bazakomeza kubaba hafi
Umutoniwase Angelique yabasezeanyije ko bazakomeza kubaba hafi
Kuri uyu mugati haranditse ngo: "Thank you for having liberating our country"
Kuri uyu mugati haranditse ngo: “Thank you for liberating our country”
Bacishijeho umudiho wa kinyarwanda barishima
Bacishijeho umudiho wa kinyarwanda barishima
Igihe cyageze babaha impano bari babageneye
Igihe cyageze babaha impano bari babageneye
Habazaniye isukari...
Habazaniye isukari…
Amavuta n'ibindi
Amavuta n’ibindi
Bagiye gushyikirizwa inkunga bagenewe
Bagiye gushyikirizwa inkunga bagenewe
DSC_0532
Umutoniwase ahereza umwe mu bafite ubumuga batewe no ku bohoza u Rwanda inkunga bagenewe
Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa
Gutanga bihesha ibyishimo n’umugisha kuruta guhabwa byose biterwa n’umutima ubikoranye
Bafashe ifoto rusange
Bafashe ifoto rusange
Amazu yabo  agaragara neza kandi afite ibyangombwa by'ibanze byafasha ufite ubumuga
Amazu yabo agaragara neza kandi afite ibyangombwa by’ibanze byafasha ufite ubumuga
Bamwe bafite amazi mu ngo zabo ariko ngo n'abandi baraza kuyabona vuba
Bamwe bafite amazi mu ngo zabo ariko ngo n’abandi baraza kuyabona vuba

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • u Rwanda n’urwacu amateka n’ayacu nuruhare mukuyahindura meza nurwacu nk’abanyarwanda mukomereze aho bakobwa beza.

  • ahaa

  • kiriya gikorwa ni ntangarugero pe. aba nibo bari u rwanda rukeneye kandi courage Bakobwa beza.

  • well done!

  • Mukomereze aho bakobwa beza. aba bakobwa ndabazi ni abakozi cyane bazavamo abayobozi beza b’ejo hazaza. Tubari inyuma

  • wooooooow nuko nuko bakobwa beza mwakoze Imana ibahe umugisha kdi turabakunda cyaneee

Comments are closed.

en_USEnglish