Perezida Kagame yibukije abashoramari bo muri Kenya ko bisanga mu Rwanda
Mu nama ngishwanama yabaye kuri iki cyumweru muri Serena Hotel hagati y’abashoramari b’u Rwanda na Kenya bafatanyije n’abavuga rikijyana, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye abashoramari bo muri Kenya kwisanga mu Rwanda bagakora ubucuruzi kuko iterambere ry’u Rwanda riri mu maboko y’abashoramari.
Nyuma y’uko urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) n’inteko ya Kenya ishinzwe ubucuruzi n’inganda (Kenya National Chamber of Commerce and Industry, KNCCI) bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ishoramari, Perezida Kagame yasabye abashoramari bo muri Kenya kwisanga mu Rwanda.
Yabasabye gushora imari yabo mu bikorwa byunguka kandi bikungukira n’abanyagihugu b’ahandi kuko ubufatanye aribwo butuma iterambere ryihuta mu iterambere.
Yagize ati: “Nimukora ubucuruzi buri wese yubahiriza inshingano ze, abaturage bazabaho neza, mu bwisanzure.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko urubyiruko rugomba kwigishwa indangagaciro z’ubwigenge n’agaciro k’Abanyafurika nk’uko biga andi masomo kuko aribo bazaba bayobora mu minsi iri imbere.
Yabwiye abashoramari ko nubwo aribo bakora ubucuruzi ndetse bakaba aribo bayobozi b’uyu munsi, mu minsi iri imbere bazasimburwa n’urubyiruko rw’Abanyafurika bityo ngo buri wese ntiyagatekereje ku gihugu ahubwo agomba gutekereza ku mugabane wose wa Afurika n’Isi yose.
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka ibiri ishize imishinga yakozwe mu Muhora wa Ruguru mu bihugu biwugize yazanye impinduka zigaragara mu karere ugereranije na mbere cyane ko n’ubukungu bw’isi bwita ku Karere ka Afurika y’Iburasirazuba cyane.
Yongeyeho ko hari impinduka zigaragara mu bijyanye n’iterambere, ngo hari ibindi byinshi byo gukora kugira ngo ubuzima bw’abaturage haba mu Rwanda no mu karere bukomeze kuba bwiza.
Kiprono Kittony umuyobozi wa KNCCI yavuze ko amasezerano y’ubufatanye basinye agomba kubafasha gukorera hamwe, bagashora imari yabo mu Rwanda ifasha abandi bacuruzi kuzamuka bityo bakarenga n’imipaka y’ibihugu byombi.
Nyuma y’uko hari imishinga imwe n’imwe yagiye iganirwaho n’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ariko nyuma ikaza kudindizwa n’impamvu zitandukanye, aba bashoramari biyemeje gukora ibishoboka byose ibyo biyemeje bigashyirwa mu bikorwa kuko n’inzira zo gucuruza zorohejwe.
Basobanuriwe ko ibiciro by’itumanaho ryo muri aka Karere byagabanyijwe kugira ngo ubucuruzi bukorwe neza kuko ngo mu bihugu byose bigize uyu muryango igihe uhamagara ukoresheje igiciro gisanzwe cyo mu gihugu cyawe.
Ikindi cyakozwe ngo ni ukuba imisoro yaragiye igabanywa ku mipaka itandukanye mu rwego rwo gufasha abacuruzi gukora akazi kabo neza.
Abashoramari basanzwe bakorera mu Rwanda bavuze ko gushora imari mu Rwanda byoroshye kuko iyo ushaka ibyangombwa bitagusaba igihe kinini nko mu bindi bihugu.
Mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ifatwa nk’igihugu gifite abashoramari benshi mu Rwanda, bikaba bigaragazwa n’uko kuva muri Nyakanga 2014 kugeza uyu mwaka u Rwanda rumaze kwakira abanyakenya 41, 169 muribo 48% bakazanwa no gukora ubucuruzi.
Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu mu bijyanye n’ubukungu Abanyakenya bashoye miliyoni 11 z’amadolari ya Amerika mu Rwanda.
Photos:PPU
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Nanjye nshaka kujya mubavuga rikijyana, umuntu abigenza gute?
hahah! nanjye kbs nayobewe kata umuntu acamo, umenya ijambo umuntu arihambiraho amapine kugirango narivuga ryijyane
Bishingirwa ku bukungu ni mirimo ufite.
Comments are closed.