Digiqole ad

Mahama: Abana b’Abarundi bari bonyine bagiye gushakirwa imiryango ibakira

 Mahama: Abana b’Abarundi bari bonyine bagiye gushakirwa imiryango ibakira

PS wa MIGEPROF yishimanye n’abana bahunze bonyine abizeza ubufasha bwose bushoboka

Mu ruzinduko Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ifatanije n’ibigo biyishamikiyeho,yagiriye mu nkambi icumbikiye impunzi z’Abarundi muri Mahama mu Karere ka Kirehe, Umunyamabanaga uhoraho muri iyi Minisiteri Umulisa Henriette yavuze ko nubwo hari ibyakozwe ngo abacumbikiwe muri iriya nkambi babeho neza, ngo hakiri abana badafite aho aba bakeneye imiryango ibakira.

PS wa MIGEPROF yishimanye n'abana bahunze bonyine abizeza ubufasha bwose bushoboka
PS wa MIGEPROF yishimanye n’abana bahunze bonyine abizeza ubufasha bwose bushoboka

Kuri we ngo abana bagomba kubonerwa imiryango ibarera kugira ngo nubwo baba mu nkambi ariko bazakure bumva bakunzwe nk’uko bimeze ku  bandi bana bose.

Nk’uko byumvikanye mu biganiro intumwa za MIGEPROF zagiranye n’inzego zitandukanye zishinzwe gukurikirana ubuzima bw’Abarundi baba muri iriya nkambi, ikibazo cy’abana bahunganye n’imiryango yabo bakaza kuburana ngo kirahangayikishije, bityo ngo kigomba gushakirwa umuti.

Ubu abana bafite iki kibazo ngo bagera ku 1200.

Umulisa yagize ati: “Hari byinshi byakozwe kugira ngo ubuzima bw’abatuye muri iyi nkambi bube bwiza ariko dukwiye gukomeza gushyiramo ingufu  kugirango abana bari bonyine  turebe icyo twabakorera kugirango tubashyire mu miryango cyangwa  tubahuze n’imiryango y’abarundi yishoboye yahunze”.

Uyu muyobozi yemeje ko inkunga yose ihabwa Abarundi igomba kuba igamije gufasha umuryango wose muri rusange.

Itsinda ryasuye iyi nkambi ryari rigizwe n’intumwa za MIGEPROF, Ikigo kiga kandi kigaharanira ubuvugizi ku burenganiza bw’abagore (Gender Monitoring Office), Komision y’igihugu y’abana,  ndetse n’Ihuriro ry’abagore bo mu nteko ishinga amategeko.

Mbere yo gusoza urugendo rwabo, abashyitsi bashyikirije abatuye mu nkambi ya Mahama inkunga igizwe n’imyenda, inkweto n’ibikoresho by’isuku bikaba byashyizwe mu bubiko bw’inkambi aho bizajya bishyikirizwa abo byagenewe uko bibaye ngombwa.

Pasteur Jean Bosco Ukwibishatse akuriye wavuze mu izina ry’Abarundi baba muri iriya nkambi yabwiye  Umuseke ko ashimira Leta y’u Rwanda uburyo uko ibitaho.

Yagize ati: “Ni ukuri turashimira Leta y’ u Rwanda cyane uko ikomeje kudutekerezaho mu ngorane turimo.”

Uru rugendo kandi rwari rugamije gusesengura ibibazo byihariye bibangamiye umuryango n’abana  baba muri iyi nkambi kugira ngo binyuze mu buvugizi cyangwa ubufatanye n’izindi nzego bibe byabonerwa umuti.

MIGEPROF yatanze inkunga irimo imyenda. inkweto n'ibindi.
MIGEPROF yatanze inkunga irimo imyenda. inkweto n’ibindi.
Bageneye abo basuye ibizabafasha ku buzima bugoye barimo
Bageneye abo basuye ibizabafasha ku buzima bugoye barimo
Iyi nkambi ya Mahama muri Kirehe icumbikiye Abarundi barenga ibihumbi 50
Iyi nkambi ya Mahama muri Kirehe icumbikiye Abarundi barenga ibihumbi 50

Elia BYUK– USENGE

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Uwuhitwa ntafata uwudahwa! Uburundi nurwanda nibimwe.

    • uyu ngo ni Don nuwahe aho ntuheruka Rwanda ya 1994 murimo kurimbura imbaga uzagaruke wirebere nabatari wowe baremera nkanswe
      uba wabuze ibyo wandika ngirango

  • Cyakora birababajepe mana tabala

  • @Don ubwose nibimwe gute?hari intambara turimo koko niba wowe ukiri n’impunzi ni kubushake bwawe gira ugaruke urebe ibyiza tugezeho sha ubundi ureke kuvuga amangambure ariko ntimukavuge ibyo mutazi ngewe ndashima Imana aho itugejeje nkanashima nababigiramo uruhare bose nkagaya abatabona ibyiza twagezeho wagirango bambaye amadarubindi arimo firm ya 1994 ikiri kwi playing

Comments are closed.

en_USEnglish