Menya ibanga uruvu rukoresha ngo amaso yarwo arebe hose
Abahanga bo muri Kaminuza ya Haifa muri Israel basanze uruvu (chameleon) rufite ubwonko bufite ubushobozi bwo gutegeka ijisho rimwe rigahumbya irindi rikareba bityo bikarufasha gufata agakoko rwifuza kurya. Ubu buryo nibwo ba mudahushwa (snippers) bakoresha ku rugamba iyo barasa abanzi kandi nibwo abanyamakuru bafotora bakoresha bashaka gufata amafoto ‘avuga’.
Ubusanzwe amaso y’uruvu akoze ku buryo ashobora kujya aho ashaka ni ukuvuga ko ijisho ryarwo rishobora kureba imbere cyangwa inyuma bitewe n’uko rwifuza.
Ubu buryo butuma abanzi barwo bakeka ko ruri kubareba bityo bagatinya.
Mu banzi b’uruvu habamo inyoni nini ndetse n’inzoka z’amoko amwe n’amwe.
Ikibazo abahanga bibazaga mbere y’ubushakashatsi bwo muri Haifa University ni ukumenya ukuntu ubwonko bw’uruvu bubasha guhuza ibikorwa n’amaso yarwo kandi aba areba mu byerekezo bitandukanye ndetse areba ibintu bitandukanye ku mabara no mu ngano.
Abahanga bo muri Israel bafashe uruvu barushyira mu kantu barwereka ishusho isa neza neza n’iy’umubu uri ku rukuta ariko ari ishusho yakozwe na mudasobwa.
Kugira ngo baze kumenya uko bigenda mu bwonko bwarwo (uruvu), muri ako kantu barushyizemo harimo ikoranabuhanga rituma babasha kumenya uko ubwonko bwarwo bukora bifashishije mudasobwa.
Ikinyamakuru cyitwa ‘Journal of Experimental Biology’ kivuga ko ubwo bariya bahanga bagendaga bimura uriya mubu gahoro gahora, uruvu rwafataga amaso yarwo rukayategeka kureka kureba ikintu mu buryo bw’inyabubiri (binocular view) ahubwo rugakoresha ijisho rimwe.
Ikindi babonye ni uko uruvu ndetse n’ibindi bikoko biba mu muryango w’imiserebanya, rubanza rugahinira ururimi imbere noneho rugakoresha umutwe warwo ruwuzengurutsa rugana aho icyo rushaka gufata giherereye nyuma rukabona kugifata.
Uruvu mbere yo gufata icyo rushaka rubanza gukora nka ba mudahushwa rugafunga ijisho rimwe bityo irindi rikongera ubushobozi bwo kurasa intego (shooting the target).
Ibi byerekana ko ubwonko bw’uruvu bukora mu buryo butuma amaso yarwo akora ibyo ashaka bitewe n’icyo rwifuza kugeraho.
Imikoranire hagati y’amaso y’uruvu n’ubwonko bwarwo iratangaje kuko ubusanzwe amaso y’ibinyabuzima byinshi barimo ibisa n’imiserebanya, ibikuranda ndetse n’inyamabere akora mu buryo bwigenga.
Uburyo bwigenga ni ukuvuga ko udashobora gutegeka ishisho ngo rirekeraho kureba. Ni kimwe n’uko utategeka igifu ngo cyirekeraho gukora. Ibi ariko bigenda bitandukana ku binyamabere ugereranyije n’ibindi binyabuzima nk’ibiguruka n’ibindi.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Eh eh! Uruvu ndumva rukaze cyane
Murakoze mukutwongerera ubumenyi.
muratwemeje i like it good good