Gicumbi:Bishimiye isoko bubakiwe kuko rizabafasha kunguka
Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Ruvune abacururizaga mu muhanda bavuga ko bari bahangayikishijwe no gucuruza ntaho kugama imvura, izuba n’ivumbi bafite ubu bakaba batashye isoko ryishya bubakiwe kugira ngo babone uko bakora neza.
Silikari Jonas ukora ubucuruzi bw’imyenda utuye mu murenge wa Ruvune mu kagari ka Rebero mu mudugudu wa Gatare avuga ko iri soko baribonye barikeneye.
We na bagenzi be bemeza ko kuba hashize imyaka itanu yose baritegereje ubu bakaba baribonye ari ikintu cy’agaciro kandi cyo kwishimirwa.
Ubusanzwe ngo iyo imvura yagwaga cyangwa se mu zuba n’iriryo mu mpeshyi, abacuruzi baburaga aho bikinga ibyo bihe bigoye.
Ikindi abacuruzi bishimiye ni uko bazajya babona abakiriya mu buryo bworoshye kuko bazajya babasanga aho bacururiza bakabagurira mu buryo bwemewe n’amategeko kandi busobanutse.
Abakiriya nabo ngo bazajya bahaha ibikoresho bisa neza bitandujwe n’ivumbi cyangwa ngo binyagirwa.
Iri soko rimaze kuzura mu murenge wa Ruvune ryatashywe na Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi Kanimba Francois, washimangiye ko igishimishije ari uko ryujuje ubuziranenge, abasaba no kuzaryitaho ngo rikomeze gusa neza ko kuzaramba.
Iri soko riremwa n’abantu baturutse Nyagatare, Rulindo, Gicumbi ndetse no mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yasobanuriye abari aho ko ibikorwa remezo biteganyijwe abaturage ari byinshi ariko ko bagomba kubyitaho, gusa bajye bagira uruhare mu kubungabunga ibyo bikorwa remezo.
Abaturage basabye ubuyobozi bw’Akarere ko mbere yo gushyiraho umusoro runaka, bagombye kujya babanza kubabaza icyo babyumvaho. Kuri bon go ibihumbi bitandatu basoreshwa ku cyumba kimwe ari menshi.
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/GICUMBI
1 Comment
ubwo baribonye barbungabunge rero maze rizabafashe kuzamuka mu iterambere
Comments are closed.