Kuwa kabiri nibwo Inteko izanzura ku busabe bwo kuvugurura Itegeko Nshinga
Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda byatangaje kuri uyu wa gatanu ko kuwa kabiri utaha tariki 14 Nyakanga 2015 saa tatu za mugitondo Inteko rusange umutwe w’Abadepite izaterana ngo “Yemeze ishingiro ry’ibyifuzo by’abanyarwanda ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga.”
Mu mpera z’ukwezi gushize mbere gato y’ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake ukuriye urwego rw’ubutasi bw’u Rwanda, mu Rwanda hari inkubiri ikomeye y’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bagaragazaga, ndetse abandi bandikiye Inteko, ko bifuza ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga batoye mu 2003, ibuza Perezida w’u Rwanda kurenza manda ebyiri, yahindurwa.
Amakuru agera k’Umuseke avuga ko ubu Inteko Ishinga Amategeko yakiriye amabaruwa y’ubu busabe agera kuri 3 784 586 y’abanyarwanda bari mu Rwanda no mu mahanga basaba ivugurura ry’iriya ngingo.
Aba bagenda batanga impamvu zitandukanye z’ibyo Perezida Kagame yagejeje ku gihugu ku buyobozi bwe bityo batifuza ko ava ku butegetsi kubera ingingo yo mu Itegeko Nshinga.
Usibye iyo nteko rusange y’umutwe w’Abadepite yo kuwa kabiri, kuri uwo munsi Inteko Rusange umutwe wa Sena nayo izaba yateranya “igezwaho raporo inige kuri ubu busabe” bwashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko nk’uko ibiro bishinzwe gutangaza amakuru mu Nteko bibivuga.
Ibiteganywa n’amategeko ni uko kuvugurura Itegeko Nshinga bikorwa n’amatora ya Kamarampaka. Ubusabe bw’abaturage mu Nteko nibyemezwa ko bufite ishingiro iki nicyo gishobora gukurikiraho.
Impaka zari zigikomeje (ISESENGURA)
Usabwa na benshi kuguma ku butegetsi we yari yatangaje ko atari ko abyifuza.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane 2015 yavuze ko afunguye ku mpande zombi, ko uruhande ruzamuha impamvu zarwo zifatika azarushingiraho. Ubwo yavugaga ati “Ndafunguye ku kugenda cyangwa kutagenda”
Ibi kandi yongeye kubishimangira mu kwezi gushize ubwo yavugaga ko “impaka kuri 2017 zigifunguye” hagati y’abifuza impinduka n’abashaka ko yaguma ku butegetsi.
U Rwanda rutuwe n’abantu miliyoni hafi 12, harimo abana n’abashaje cyane. Ukuyemo abo, Inteko ubu ivuga ko yakiriye amabaruwa miliyoni 3,7 asaba anatanga impamvu bashaka ko Perezida Kagame aguma ku butegetsi.
Mu biganiro mpaka, mu bitekerezo ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro bisanzwe by’ahahurira abantu, umubare ugereranyije wagaragaje ko utifuza ko Perezida Kagame aguma ku butegetsi.
Impamvu uru ruhande rutanga, nyinshi bigaragara ko zidashingiye ku musaruro Perezida Kagame yatanze, ahubwo ku mahame yo kubaha Itegeko Nshinga, gusigasira ihame ryo gusimburana ku butegetsi uko biteganywa n’amategeko, ndetse no guha amahirwe abandi bakayobora.
Impaka zitagiye umujyo umwe (kubera ubusumbane bw’imibare y’impande zombi) zabayeho ahatandukanye zerekana ko abenshi bashyigikiye ko Ingingo ya 101 ivugururwa kugira ngo Perezida Kagame yongere kwiyamamariza manda ya gatatu.
Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’intumwa za rubanda, kunyuranya n’ubusabe bwa miliyoni 3,7 z’abo bahagarariye bigaragara nk’ibidashoboka. Icyakora umwanzuro uzamenyekana kuwa kabiri.
Gusa umwanzuro wa nyuma unakomeye ufitwe n’usabwa gukomeza kuyobora.
UM– USEKE.RW
35 Comments
nibyo nimuturuhure tubivane munzira umusaza tumuhundagaze ho amajwi ubundi ubuzima bukomeze
Nibyo kandi birakwiye ko ubusabe bwacu twatanze bwahabwa gaciro tugakuraho inzitizi zose zabusa amahirwe Paul Kagame Kwiyamamaza kuzongera kuyobora urwanda. Nawe kandi aho yicaye abimenye ntazange kuko niyanga tuzigaragambya nk’abanyarwanda mumahoro kugeza abyemeye. Ikintu gituma abanyarwanda dukunda Paul Kagame kuburyo twumva ahora kumutima nuko:
1. yayoboye urugamba rwo kubohoza urwanda, abanyarrwanda abakura kungohi y’amacakubiri, akarengana no gutotezwa bazira uko batiremye
2. Yakuyeho ubuhunzi abanyarwanda babona uburenganzira bwo kuba mugihugu cyabo kandi mbere byari inzozi
3. Yakuyeho amarangamuntu Y’ubwoko aha abanyarwanda agaciro kangana mugihugu hame n’ibindi ntarondora ngo mbimare
Muraho mwese, Mugire vuba murihindure nitwe twarishyizeho na nitwe tugomba kurivugurura tugendeye kunyungu zacu, ni terambere rya banyarwanda nta mpamvu yo gutinda kandi dufite byinshi byo gukora President wacu arashoboye ntampamvu yatuma adasubira kwiyamamaza ngo ni ingingo ya 101. Leta ayoboye yatugejejeho byinshi: Umutekano uhangije tugasagurira amahanga, Mutuel, uburezi kuri bose nta vangura, gira inka, ibikorwa remezo(Imihanda ihagije,), umuriro henshi mugihugu, kumva rubanda, guduhesha agaciro kw’Isi etc———-. Impamvu se atakomeza kutuyobora ni iyihe? akaba block n itegeko twishyiriyeho kubera iki? reka ntakuzuyaza ni barihindure.
Guhindura itege ko nshinga ni ubureganzira bw abanyarwanda. Ntabwo ari cyô kibazo. Kuko Niyo ryaba ryarahinduwe , Nyirubwité adashatse kongera kwiyamamaza ni ubureganzira ubwe. Undi kandi utifuza ko à komeza kuyobora yapigana nà We. Urushije undi amatorà akayobora.
Sema Kweli
@SEMA KWELI, narikwemeranywa nawe iyamatora mu Rwanda arangwa numucyo, Kuko Twagiramungu ntabwo yabonye 3% muri 2003 Ukongeraho ukuntu amatora yabadepite yagenze ejobundi, abantu baje kugenzura amatora bakabangira kwinjira ngo kuko hari icyangombwa kibuze aho ntabwo byabaye ahantu hamwe.Kuva rero ibintu bimeze gutyo ntakizere umuntu yagirira ayo matora.
Uwo mutwaro mugiye gutura kubanyarwanda mu nyungu za bamwe amateka azabibabaza ba Nyakubahwa.Nizereko icyo gihe ntawuzavuga ngo twarabitegekwaga nga barabimpatiye ngo ngwiki.Cyangwa namwe muzaba ba Rucagu, bejo hazaza.Imana irinde u Rwanda n’abanyarwanda.
Nkawe uravuga ibiki ninterahamwe zaratsinzwe arizo zakoreshaga imihoro,udufuni,nibindi bibi. none nibande utega iminsi nibahari iminsi mibi yabaye niy 1994. so keep quite niba ufite ubwoba sanga benewanyu muri congo.
Wintera umujinya.
Kuki umuntu wese udatekereza kimwe nawe wumvako ari interahamwe? ubwo nabwo nubuswa mubundi.Fungura amaso maze urasanga ikibazo cya manda ya Gatatu atari interahamwe zihanganye ninkotanyi ahubwo ni demokarasi ihanganye nabashaka kuyihonyora.Aha rero ngaruke kuri kimwe.Subiza amaso inyuma urebe ibibazo byose u Rwanda rwagize akenshi byatewe n’abantu bashaka guhindura igihugu akarima kabo bakumvako aribo kamara ariko kubivuga bakihisha inyuma yinkomamashyi ziyobora abaturage bakavugako abaturage babashaka ko aribo mana yu Rwanda ko aribo babyeyi b’igihugu ko ibintu byose arimvura arizuba arukubaho ko byose babikesha uwo muntu.Ibyo ubwabyo nubujiji ariko rero ikibazo n’uko iyo utabibyemeye uvuze ibibangamiye abo, ugomba kuvanamo akawe karenge utaricwa, ako nakaga igihugu cyacu kirimo.
Ababantu ntabwo barebako iriya titanic barimo igenda isatira umusozi w’urubura batareba neza!!!
Ahaaaaaaa!!Mugira menshi!!ubwo rero ngo uravuze! Abo bazungu muvuga se nibo baritwandikiye!!Abanyarwanda se barishyiraho nibo babibategetse! Niyo mpamvu no kurihindura cg kutarihindura abazungu nta ruhare bagomba kubigiramo.Ese bo iyo bagiye gukora ibyabo baraguhamagara SEKA we?ubwo se iryo tiku uzanye rya TITANIC urivanye he? Bangamwabo we ,wanga amahoro ntacyo atwaye! waretse se rigahinduka bigutwaye iki?Iyo ushatse gu complica ibintu nyine biba compliquer!wabyoroshya bikoroha!Ko amategeko y’Imana se muyahindura nuko ariyo yoroshye?nkanswe ayashyizeho n’abantu!!
Watuje ra? Barihindura ,batarihindura uzaguma uko uko uri!!
Muramenye muzashishoze. Muzasesengure mugere mu mfuruka zose z’ikibazo.
Muzashake igisubizo kidatera ikibazo.
Muzibande ku bijyana abanyarwanda aheza kandi hazima hazira igitugu n’igitinyiro.
Mugihe mujya impaka kuri icyo kibazo, muzagerageze kurarama murebe mu kirere aho inyenyeri zizenguruka maze mwibaze niba uwazihashyize hari ububasha buke yari afite.
Muzasigeho kuzindara mu muziki utagira amajwi abereye, maze mwihatire gukora mu nganzo ishimisha umuririmbyi wese wizihiye u Rwanda n’abarutuye.
Muzace urubanza muzirikana ko amateka azababaza uko byagenze nibiramuka bigenze uko abanyarwanda batabyifuzaga.
Ntimuzatenguhe abanyarwanda bashaka Democratie n’abatayishaka, kuko bose ari abana b’u Rwanda.
Mu wa 2013, abanyarwanda bari bafite imyaka yo gutora bari batageze kuri miliyoni esheshatu (5.918.583). Tugereranyinyije ubu twavuga ko bazirenzeho gake. Byaba bishoboka ko umunyarwanda umwe muri babibiri bemerewe gutora yaba yaranditse ku giti cye asaba ko itegeko nshinga rihinduka. Twibuke kandi ko abanyarwanda benshi batanazi kwandika. Aho iyo mibare itangwa yo ntiyaba itekinitse?
Urabaza amenyo y’inkoko ureba umunwa? imibare itangwa muriki gihugu yose iba itekinitse. Nonese kumugani wawe niba umunyarwanda umwe kuri babiri bemerewe gutora ngo yarasabye inteko guhindura itegeko nshinga, Kamarampaka ubwo niyiki? Impaka zirihe? HAGATI YANDE NANDE?
Mwandusha izina ry’umudepite n’umwe wavuze kumugaragaro ko adashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka?
Nonese ubwo inteko iraterana yiga iki?? n’amatora singombwa ahubwo inteko ihite yongera ikiringo cy’umukuru w’igihugu à l’infini. Nitumurambirwa tuzongera tuyandikire dusaba ko avaho. Cyangwa se dukore indi kamarampaka tuvaneho repubulika tugarure ubuyobozi gakondo. Kagame tumugire Umwami, kuko nubundi iyo Demokarasi n’umurage w’abakoloni. #TWANZE AGASUZUGURO K’ABAZUNGU #FREEKARAKI
Nanjye nshyigikiye ko iyo ngingo ihinduka kubera ko nyakubahwa Paul Kagame ntacyo munenga. Ahubwo muhaye inka y’ubutwari.uragahora kungoma ndagukunda nkanga abakuvangira
Agatinze kazaza namenyo ya ruguru
Karangwa we uba irwanda cyagwa muburengerazuba bw’isi ngo abanyarwanda ntibazi kwandika no gusoma !!!!!!
Byarahindutse cyane uheruka mbere ya 1994
Nibwo haribake bazi gusoma
Uretse nogusoma nikoranabuhanga twararimenye uzabaze cyangwa uzaze urebe
Seka, ubuzima si movie! Uzabaze abicanyi bene wanyu bakuru bo barabizi! Naho wowe ni ugutogotera inyuma ya computer. Ariko n’ibiyerekeye(computer) nabyo turabibarusha kure!
@Edward: Humura uwo mupanga ugendana hari abazi ko uwufite! N’umuti wawo urahari!
Umva mbabwire mwe abadepite:muramutse mwemeye ko itegeko nshinga rihinduka,muzahite mwegura, kuko n’ubundi akamaro kanyu ni gake.Muzi neza mutirengagije ko abo baturage babagejejeho inyandiko bazisinye ku ngufu, cg se barazisinyirwa.Ibyo keretse uruhinja nirwo rutabizi.Ndabizi ko bitaboroheye kurwanya boss wanyu, ariko ibyo muzakora muri iyi minsi bizahindura destiny y’Abanyarwanda mu nzira mbi.Kandi muzabibazwa n’amateka.Muzitwa ko mwashyize imbere ibifu byanyu aho gushyigikira inyungu z’ababatoye.Erega ntimukibwire ko twese duhumirije:tuzi ubwenge di.Kandi iki gihugu Kagame muvuga ntiyagihaweho umunani
Abadepite bagiye kwikireza HE umusaraba atazashobora gutura.
Manda ya 3 izica HE’s reputation. Muri make izamutesha agaciro
batinze weeeeee batinze ngo dukomezanya na Rudasumbwa intore izirusha intambwe mu iterambere. Paul Kagame uri ingenzi ntawe duteze kukurutisha
njye nifitiye ubwoba ndi gutitira
Nanjye umusuhero umereye nabi pee!! ndeba nkemanga ibyiza by’iyi manda ya gatatu bagiye kudutura imbere!! Umenya izarya undi utari jye!
POLITIKE NI AMARESHYAMUGENI CG IGIPINDI,NTA KINDI!!!
ABANYARWANDA NYABO TWAMAGANYE IHINDURWA RY’ITEGEKO NSHINGA !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Sha nimwivugire njyewe nkurikije ibyo mbona ahaaaaaaah nyamara!!!!!!???.,
Iiooi wowe turi kimwe kabs njye ndumva name diare yaje
Iby’Imana yavuze biregereje, nta muntu nuwe utarabyumvishe
Ndasaba nshikamye bariya bagabo n’ abagore bakorera ku Kimihurura kwibuka ko ari mu Mudugudu wa Juru! Muramutse mutoye guhindura iryo TEGEKO, muraba mujugunye u Rwanda mu kuzimu!!! Nyakubahwa tabara, aba Badepite wabona barihinduye!!!
Abantu muri kwandika muvuga ko wabona abadepite barihinduye kuwakabiri siyo ngingo izavugwaho hazasuzumwa ubusabe bw’abanyarwanda barenze miliyoni eshatu banditse basaba ko itegeko nshinga ryahindurwa hamwe nubusabe bwa amabaruwa abiri arimo iya Green Party Ya Frank Habineza na umuturage wa Rwamagana banditse basaba ko ritakorwaho.
Ibi Nibimara gusuzumwa hazakurikiraho gufata umwanzuro wo gutegura amatora ya Kamarampaka ikizava muri iyo Referendum nicyo kizemeza ko itegeko nshinga rya Repubulika ya u Rwanda nkuko ryavuguruwe kugera ubu ryahinduka cg rigakomeza uko ryakabaye hagendewe ku ingingo ya 193 ivuga uburyo itegeko nshinga rihindurwa. Gusa Icyo abanyarwanda bashaka kizagaragarira muri iyo Referendum mutuze mwe kubyina mbere y’umuziki. Ingingo ya 101 ntibateshe umutwe kuko abanyarwanda nibo bazi Demokarasi ibabereye.
ariko iyo nsomye comments zitambuka hano birambabaza cyane ! bamwe ngo bagendana imipanga.. abandi ngoibipinga… ese mu by’ukuri kudashyigikira ko itegekonshinga rihinduka ni ukwanga HE Kagame ? oya si ukumwanga niko mbibona. nimureke gutukana siwo muti rero !
Sha, ndabona bamwe mwihenura ku bandi, kandi bitari ngombwa!
Mureke abaturage basanzwe dushyire imbaraga mu kwiteza imbere, ibya politique tubirekere abanyapolitique!
Uramutse urebye ibyo Habyarimana yakoze kuva 1973 kugera 1994, uzasanga atari bike. Imihanda myinshi ya kaburimbo ikiri mu gihugu, yubatswe ku bwe! Stades hafi ya zose mu gihugu, ni we wazubatse! Inzu imirenge ikoreramo, inyinshi zahoze arama komini. Izindi uturere twinshi dukoreramo, zahoze ari prefecture!
Iyo nteko nshingamategeko, yagiyeho bwa 1 ku bwa Habyarimana n’ubwo yitwaga CND!
Hari ibintu byinshi biriho ubu, bisa n’ibyahozeho! Kuvuga ko twegereje abaturage ubuyobozi, na kera niko byahoze, kuko Komini yari ishingiro ry’amajyambere. Ibyakorwaga kuri komini rero (kandi yari ntoya), byaje ku Murenge! It’s the same. Gusa, hari services nyinshi zitahabaga, nka notariat, etc
Ibi byo kubyinira umukuru w’igihugu, kumwita umubyeyi, na kera niko byari bimeze! Usibye ko mbibona muri Afurika gusa! Ntabyo ndabona mu bihugu byateye imbere!
Habyarimana baramubajije bati ese uzahindura itegekonshinga, ati ibyo muzabibaze abaturage, kuko ari bo barihindura!
Ndashaka kuvuga ko turimo gupfa ubusa, kuko ibyo tubona ubu, ntaho bitaniye n’ibyo ku ngoma zibanzirirza iyi. Guca nyakatsi, byatangiye ku bwa Habyara, kuko hafi 90% byabaga muri Nyakatsi igihe yafataga ubutegetsi. Ibi by’imyuga (IPRC, VTC) si bishya kuko ku bwa Habyara, habagaho CERAI, ETO, etc.
Kuvuga ko nta mashanyarazi yari mu gihugu, ni ho nyine amajyambere y’igihugu yari ageze kuko n’ingomero nyinshi zikoreshwa ubu, zubatswe ku ngoma ye! Kuvuga ngo nta telephone mobile, ni uko ntazabagaho! Ubu se ko i Burundi bazitunze, ni Nkurunziza wazivumbuye?! Ku bwe na we amashuri yarubatswe, amavuriro, etc!
Ikije politique ye, ni ukuvangura abaturage, akabasumbanya, akabica! Ariko nn’ubu, hari abavangira Mzee wacu, bagakora nk’ibyo, n’ubwo Mzee ntabyo aba azi. Ariko iyo abimenye, arabahana!
Aha ndashaka kuvuga ngo abanyafurika ntitugasenye 100% umuyobozi wabanje, kuko na we aba afite ibyo yakoze!
Kagame yakomerejeho, azana n’ibindi, ikiruta byose, aduha amahoro, acyura impunzi, akuraho ubusumbane, etc. Bitavuze ariko ko hatariho ababaye, kubera chomage, etc.
Ariko kandi, tureke kumuvangira, tumuzanaho ibikabyo!
Inteko nikore akazi kayo, IBINDI TUZABICISHE mu itora, icyo abaturage bashaka, hazakorwe icyo!
Ariko guterana amagambo hano, no gusebanya, tubireke!
Murakoze
ikimbabaza ni uko bashaka ko rihinduka bareba Paulkagame gusa mbese bareba inyungu zako kanya aho kureba izigihe kirambye ESE nibarihindura manda ya 3 ikarangirana nawe bazongera barihindure NGO uwo barihinduriraga yarangiye paul wacu turamukunda ntidushaka ko avaho nka khadafi nabandi gusa abashyigikiye ko rihinduka ni injiji zitize ninjiji zize nabandi bafite ubwoba ko navaho bazubikirwa imbehe
Sinavuga ko uyu mugenzi wanjye yatekereje neza mbere yo kwita abantu injiji banza wibaze iyo ufite urugo uba ufite amategeko ngenderwaho murugo iwawe igihe cyose ubonye ko ari ngombwa ko uhindura rimwe mu mategeko agenga umuryango ese waba uhita ufata umwanzuro maze ukabatangariza ko wahinduye itegeko cyangwa ba nyiri ubwitwe nibo bareba amategeko mugenderaho basanga ari ngombwa bakagusaba ko wagira ibyo uhindura cyane ko wowe ubukoze batabishaka umuryango wacikamo ibice bibiri. Reka kwita abantu injiji kuko nibo bashyizezo itegeko nshinga kandi nibo basabye ko rihinduka.
Muraho bavandimwe? Icyo dukeneye n’uko ibyifuzo byacu byashyirwa mu bikorwa dushingiye ku nyungu rusange z’abanyarwanda bose. ibi ndabivuga kuko n’ubundi abanyarwanda nitwe twitoreye itegeko nshinga kandi ni ngombwa ko dukwiriye kureba kure tugashyiraho cyangwa tugakuraho ibyo tubona bitakinjyanye n’igihe dushingiye kubyo twagezeho nibyo dushaka kugeraho. ku bwibyo rero ntampamvu mbona yatuma ibyifuzo byacu byasubizwa inyuma cyane ko aritwe bifitiye akamaro keretse tudashubije amaso inyuma ngo turebe aho tuva naho tujya. Nibatugirire vuba iyi ngingo 101 bayihindure kandi abatabishaka
ntekereza ko baba birengagije inyungu rusange z’abanyarwanda. Mukomeze mudukorere ubuvugizi kuko aho tugeze ntabwo dushaka inyungo z’abantu ku giti cyabo ahubwo dukeneye inyungu rusange z’abanyarwanda kugirango dukomeze kugira iterambere rirambye n’umutekano w’abanyarwanda ndetse n’isi muri rusange kuko benshi baratwitabaza ahatari umutekeno ukaboneka.
Comments are closed.