Muhanga: Gahunda ya Tunga TV yegerejwe abaturage ku kagari
Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda Cell, yegereje abaturage bo mu murenge wa Kabacuzi gahunda ya Tunga TV izabafasha gukurikirana amakuru yo hirya no hino, kubera ko aho batuye ari kure n’Umujyi.
Iki gikorwa cyo kwegereza abaturage gahunda ya Tunga TV, cyabereye mu murenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga. GASORE Gaston Patrick, Umukozi wa MTN, mu Karere ka Muhanga, Kamonyi, Ruhango na Ngororero, avuga ko iyi Sosiyete yabanje gukemura ibibazo by’itumanaho abaturage bahuraga na byo, byatumaga batabasha kuganira n’inshuti n’imiryango batabana.
GASORE avuga ko kuri ubu iyi Sosiyete iri kwegereza abaturage batuye mu bice by’icyaro uburyo bwo kubona amakuru mu buryo bworoshye, mu gihe baba baje kwaka serivisi zitandukanye ku biro by’umurenge cyangwa se ku rwego rw’akagari.
KAYIRERE Thèrese, utuye mu mudugudu wa Kibaya, akagari ka Kibyimba, Umurenge wa Kabacuzi, avuga ko hari tumwe mu tugari tutagira amashanyarazi, noneho kumva amakuru ugasanga bigoye abaturage bitewe n’amafaranga menshi bakoresha bagura amabuye ya radiyo, ariko kuba televiziyo yegerejwe abaturage bazajya bafata umwanya wo kureba no kumva amakuru ku buntu nta kiguzi batanze.
Yagize ati: “Wasangaga ku biro by’Umurenge huzuye abaturage banshi baje kumva amakuru, kuri ubu hari abazajya bayakurikirana ku biro by’akagari ari naho hafi y’abaturage.”
RURANGWA Laurent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, yavuze ko umubare w’abaturage batunze televiziyo ari muto cyane ugereranyije n’abagombye kuba bazitunze, ariko ko bari gushaka uko umuriro w’amashanyarazi ugera ku baturage benshi ku buryo kwigurira televiziyo bizaborohera bakumva amakuru batayavumbye.
Mu Karere ka Muhanga, Sosiyete y’Itumanaho ya MTN imaze kwegereza abaturage gahunda ya Tunga TV, mu murenge wa Nyamabuye, Kibangu na Kabacuzi.
Abaturage ibihumbi 26 batuye Umurenge wa Kabacuzi abatunze televiziyo ni 54 gusa. Iyi televiziyo yahawe abaturage n’ibigendanye nayo bifite agaciro ka Miliyoni n’igice by’amafaranga y’u Rwanda.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE-Muhanga
3 Comments
Iyi Gahunda izakomereze no mu murenge wa Nyabinoni, bari mu bwigunge bukabije.
Iyo gahunda ni nziza pe ariko ikibabaje nuko nabazitunze bari kuzibwa ijoro namanywa kd twirirwa dutanga amafaranga yirondo . Ubujura burakabije kuko urebye nka hano kagitarama kubona mu kwezi kumwe haribwe tv 5 mungo 5 nyine kd bacukuye amazu birababaje vrt biteye nagahinda .leta ishyakishe uko yongera imbaraga mugucungera umutekano si non ni danger
ndashaka kubamenyesha ko abagize iyo gahunda babeshya abanyarwanda. njyewe maze ibyumweru bibiri nishyuye keep mwe nabandi baturage beshi bo mu karere ka Bugesera. none amafaranga yacu twishyuye binyuze muri za sacco ubu tukabaka dufite gahunda yo kwishyuza ibyacu. bigazeho na telephone baduhaye bazikuraho kandi baramaze gufata amafaranga yacu asaga 2500,000 kuri buri muntu.
bareke kutubeshya rero nibabanze bakosore ikibazo bafite mu Bugesera
Comments are closed.