Icyo Knowless avuga ku mubare muto w’Abahanzikazi bo mu Rwanda
Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe muri muzika nyarwanda, ngo asanga impamvu mu Rwanda hari umubare muto cyane w’abahanzikazi ari ukubera ko bamwe bacibwa intege bakabivamo.
Ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ‘Peke yangu’ yakoreye muri Tanzania, Knowless yatangarije Umuseke ko kutita ku bantu baguca intege ariyo ntwaro ya mbere ikugeza aho ushaka kugera muri muzika.
Ahubwo akomeza avuga ko akenshi iyo winjiye muri muzika uba wiyemeje buri kintu cyose gishobora kuzakuvugwaho cyaba kiza cyangwa se nabi kuko abantu bose badatekereza kimwe.
Yagize ati “Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu mu Rwanda hari umubare muke w’abahanzikazi. Ariko akenshi usanga bahari baririmba ahubwo amara gukora indirimbo imwe bamuvuga nabi agahita yumva acitse intege akabivamo cyangwa agatangira gukora buhoro.
Gusa buri munyarwanda wese yakabaye yishimira aho muzika nyarwanda igeze ndetse bigaragara ko mu minsi mike dushobora kuzaba natwe tugeze aho ibindi bihugu bigeze muri muzika”.
Kugeza ubu Knwoless ni umwe mu bahanzi bafite amahirwe mu bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5.
Iyi ndirimbo yashyize hanze yayikoreye Zanzibar na Dar Es Salam ho muri Tanzania, avuga ko hari ikintu igomba kumugezaho mu iterambere rye.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=d7QIDsc007k” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW