Min Uwacu yanenze bamwe mu Urukerereza batorokeye mu Butaliyani
Kuri uri uyu wa kane Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yakiriye abagize Itorero Urukerereza bari baje kumutega amatwi kuri Petit Stade Amahoro i Remera baganira ku ngingo zitandukanye harimo umuco muri iki gihe no ku bintu bitandukanye.
Abagize Urukerereza barenga 100 batoranyijwe mu ntore zose z’u Rwanda no mu matorero atandukanye abyina cyangwa se akora ibindi bikorwa biranga umuco nyarwanda bari kumwe na Minisitiri Uwacu Julienne waje kuri Stade avuye gusura ibibuga biteganyirijwe kuzakinirwaho imikino ya CHAN umwaka utaha, barashyikirana.
Minisitiri Uwacu wagaragaraga nk’umubyeyi waje gucyaha abana be, yatangiye abibutsa uko basezeranye mbere yo kurira indege bagana mu Butaliyani.
Yabibukije ko mbere yo kugenda babanje guhura baraganira bemeranya ko icy’ingenzi gitumye bafata ibendera ry’igihugu ari ukujya guhesha ishema u Rwanda mu mahanga, gusa ngo baramutengushye.
Umwe mu babyeyi bagize Urukerereza wari kumwe n’iri torero yibukije bagenzi be ko bahagurutse nk’abavandimwe bumvikanye ku murimo wo guhesha ishema igihugu, ariko ngo abavandimwe babiri Muhoracyeye Jeannine na Nkurunziza Leon batorokeye mu Butaliyani basigarayo.
Minisitiri Uwacu yabwiye izi ntore ko u Rwanda atari gereza, ko ushaka kugira aho ajya ajyayo yaba ahunga cyangwa atembera, ariko akagenda akurikije amategeko aho kugenda wububa nk’igisambo!
Yabasabye ko ibi bitazongera kuko atari umuco ukwiriye kuranga intore ziserukira igihugu kandi zibera abandi urugero.
Amaze kubaha impanuro zitandukanye umwe mu bakuru b’amatorero agize Urukereraza yabwiye Min Uwacu ko bakeneye kongererwa insimburamubyizi.
Uyu mugore wabonaga ko akiri muto kandi avuga yifitiye icyizere, yabanje gushimira Min Uwacu n’abandi bakozi ba Minisiteri y’Umuco na Siporo ko babageneye umwanya wo kumva ibibazo byabo bakaganira nk’abantu bakuru.
Yaboneyeho umwanya wo gusaba ko ubuyobozi bwa Minisiteri bwareba ukuntu bwabafasha kuzamura imibereho yabo kuko ngo bavunika kandi ibyo bakora babikora ku bw’ishema ry’igihugu.
Ati: “Koko ubu tazajya dusiga ingo zacu tujye muri Nigeria duserukiye igihugu cyacu tumare iminsi 10 hanyuma baduhembe amadolari 100 (100$) yonyine kandi twaragiye dusize abafasha bacu n’abana bacu bategereje ko tuzazana agatubutse, hanyuma tuzane intica ntikize?”
Uyu mubyeyi yasabye Min Uwacu ko bahabwa agaciro gakwiriye uruhare bagira mu iterambere n’icyubahiro cy’igihugu.
Minisitiri Uwacu Julienne yasubije abari aho ko biba byiza iyo abantu bishatsemo ibisubizo. Yavuze ko ibyifuzo byabo byumviswe ariko ko bo ubwabo bagerageza kongera ingufu mu mirimo bakora bityo amafaranga akava mu muhati (efforts) yabo.
Umwe mu bari aho witwa Ndayisaba Emmanuel wagiye mu Urukerereza muri 2004 yabwiye Umuseke ko Minisitiri Uwacu azanye impinduka mu mikorere ya MINISPOC .
Yagize ati: “Mu bayoboye iyi Minisiteri bose ni we tubona uha agaciro Umuco nyarwanda kurusha abandi. Ni we wenyine wafashe umwanya we agatumira Urukerereza bakaganira imbona nkubone.”
Abanyarwanda bacitse Urukerereza ubwo iri torero ryajyaga mu Butaliyani tariki ya 30 Kamena 2015 rigiye guhagararira u Rwanda mu imurikagurisha mpuzamahanga (Expo Milano 2015). Batorotse ari babiri ariko ngo uretse indangamuntu nyarwanda nta rundi rupapuro rw’inzira bafite bityo ngo bahemukiye igihugu cyababyaye na bo batiretse.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
17 Comments
Mwandikire office des etrangers za EU zose muzisabe kudaha ubuhungiro abo mutange ibikumwe byabo kuko amazina yo ubu bamaze kuyahindura kera niko bikorwa.
Murahita mubabona bicyuye bihe isomo na basigaye bifuza gutoroka bahagarariye igihugu.
Ese ubwo urashya warura iki? Ibyo ko utabivuze Mitali yacitse yibye ukabivuga aba bana bajyiye kwishakira ubuzima?
Il faut payer ces gens!
Abagiye bishatsemo ibisubizo nkuko Minister yabibasabye! 100$ ! waserukiye igihugu!!!!!
Ibi bya manda ya 3 ndabona aho biganisha atari heza nanjye mbone uburyo nanyuraho rwose sinashidikanya.
Bazirete mukobwa wanjye Ndakwemeye,agafaranga nibakabahe muba mwagakoreye!
Cyakora rwose 100$ ni urusenda nk’izindi zose.
EEh 100 doll ni macye cyaneee ! buri munyarwanda yagombye guhabwa agaciro ku murimo akora cyane cyane nk’abo baba baserukiye igihugu !!
Football ko bahabwa akayabo baba bakoze iki kigaragarira abanyarwanda, abo nabo nibitabweho.
wa mudamu we,wagize neza kutuvugira kuko bamwe twari twarashize mu mitima. Bari bakabije agasuzuguro.komereza aho.mufite vision nziza
abo bana mubareke bagende bagerageze n ahandi pe niba mwabahaga 100$ se ni gute batatekereza gucika
ariko yabuzwa niki kubanenga?
Ikibazo ni ukumenya icyo bagiye gukora! None se hari itorero ry’aho i Burayi rishaka kubaha akazi kajyanye n’ibyo bazi? Niba aribyo nimubareke bagerageze nkuko n’abakinnyi b’umupira w’amaguru bajya kugerageza! Ariko niba bameze nka ba banyafurika bagiye gushirira mu nyanja ya Mediteraneya bibwira ko kugera i Burayi ari ukugera mw’ijuru, baragowe! Kandi ibyo aba ari gusebya Igihugu, kuko usanga bavuga ngo bahunze Igihugu kubera ko ngo nta mutekano bafite, kandi cyaremeye kubohereza kugiserukira!
ngo 100$ hahahahaaaaaaaaaa!!!!
nimbe nayo murayabona. muge mushima sha.
ariko nkuriya uzanye ibya manda ya 3 ubwo yumva ataravangiwe ariko muzajya muzana inzango ahantu hose dorenicyo cyarimbuye imbaga y’abanyarwanda aho gutoza urubyuruko ibyiza mubashoramo inzangano none wowe ngo ni Minego niba wumva byakuyobeye se wagiye Nakivale uklaka ubuhungiro cyangwa ahandi ushaka urumva ngo baravuga Urukerereza ukazana manda ya 3
Ibaze kujya muri Mission I Burayi ukamara 10 days ukagarukana 100$!!! Mujyihe ayo bayaha Gitifu wagiye muyindi muri Mission mu kandi Karere akamarayo umunsi umweee!!!
Abasigayeyo bishakiye ibisubizo aho kwirirwa baganyira 100$
nukuri Madame Juliene ndabona azashobora urabona ko haribyo dutangiye kumenya tutari tuzi kandi wansanga batanga rapport ko bishyura arenga $500 tegereza gato uzumva na Prezida bimutangaje ariko mwari muziko Urukerereza ruhuza abanyamahanga kurusha indi mikino ariko none nne nyumvira Ibaze $100
Minister gira icyo ukora rwose
Comments are closed.