Kwidagadura nyuma y’amasomo bifasha urubyiruko kuzamura impano zarwo
Nyuma y’amasomo abanyeshuri bagira igihe cyo guhura bakagira ubundi bumenyi bunguka bwiyongera kubwo mu ishuri baba bamazemo igihe kinini. Ibi kandi bibafasha kuruhura ubwonko cyane ko abanyeshuri ahanini bakoresha ubwonko bwabo.
Dr Ndacyariho J Bosco impuguke mu mikorere y’ubwonko agira ati: “ Nyuma y’igihe kinini ubwonko buri gukora ikintu kimwe buba bukeneye ni kuruhuka kugira ngo ibyo buri gukora bibashe kuguma byibukwa”
Bamwe mu banyeshuri bemeza ko guhura nyuma y’amasomo bibafitiye akamaro cyane kuko buri wese aba afite umukino akina cyangwa itsinda ahuriramo n’abandi nyuma y’amasomo.
Muri aya matsinda bigiramo ibintu bitandukanye birimo kuzamura impano, rimwe na rimwe bagakina imikino ituma bishima kandi ubuzima bwabo bukaba bwiza.
Abitwaye neza barahembwa kandi iyi mikino ikunda kuba mu mpera z’icyumweru ubwo amasomo aba ari make.
Gihana Jimmy ushinzwe imikino n’imyidagaduro muri Lycée de Kigali yatangarije Umuseke ko abana bakeneye kujya bunguka ubundi bumenyi bw’inyongera ku masomo yabo kuko bibafasha nyuma yo gusohoka mu ishuri.
Ati: “Ni ngombwa ko abana bahura bakungurana ubumenyi kuko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye impano bazikomezanya muri za Kaminuza kandi kera kabaye zirabatunga”
Ubundi abahanga mu burezi bazi ko hari abana bitwa ‘gifted students’(abana bafite impano). Aba bana akenshi baba batandukanye n’abandi kubera ko baba bashobora gukora cyangwa kwiga ibintu byinshi kurusha abandi kandi ugasanga barabikunda.
Uku kubikunda rero niko gutuma ejo bavamo abantu bakomeye babaye ibirangirire ndetse bakabera abandi ibyitererezo(role models).
Ik’ingenzi muri ibi byose ni uko aba banyeshuri bagomba guhabwa urubuga berekaniramo impano zabo kandi abarezi( educators) ntibabafate nk’aho batandukiriye ahubwo bakabayobora inzira yatuma impano yabo ikura ikagira icyo ibagezaho.
Kubera ko hari igihe umunyeshuri yumva hari impano imurimo kandi akumva asunikirwa kuyigaragaza, bamwe muribo bayigaragaza nabi bakabikorana ikinyabupfura gike cyangwa se wenda bigaterwa no kubura ubunararibonye.
Uko byagenda kose ariko, abanyeshuri bagomba gufashwa kwerekana no gukuza impano zabo kuko zishobora kuzabagirira akamaro ndetse zikakagirira n’abandi muri rusange.
UM– USEKE.RW
11 Comments
ni byiza ko abana bagura impano zabo ariko na none bajye birinda ibyabashora mu ngeso mbi
Nibyo kuko urebye no muri ikigihe abantu batunzwe ni impano zabo nibenshi bifatika .. bityo kuzamura impano zabanyeshuri mubigo bigaho nyuma yamasomo byagakwiye gushyirwamo imbaraga nyinshi .. babaha igihe gihagije banabari hafi
ni byiza ko abana bahura bakungurana ibitekerezo
ni byiza ko urubyiruko ruhura rukungurana ubumenyi nyuma y’amasomo
abana nubundi baba bafite impano nyinshi ariko muzavuganire nabo muri za nine years basic education nabo bajye bagira igihe nkicyo
ni byiza
mijye mutujyezaho n’amakuru y’abana bo muri za nine zears basic education
dukwiye guteza imbere siporo kugirango tujyire ubuzima bwiza ndetse tukanakuza impano zacu
muzatubwire no kubana bo muri za nine kuko ikibazo cyo guhindura imyigire gishobora kuzaba ingutu kuri bariya bana umwaka utaha
ni byiza turabashimiye uburyo mutugirira abana inama zibubaka
ariko impano zo mu mashuri uziko iyo turebye neze dusanga arinazo ziganje no hanze aha!!!! ahubwo njye mbona hagizee nk’umuterankunga ujya mu mashuri yahakura abantu benshi bakomeye ku mpano kandi zifite akamaro ko kuba bahindura isi
Comments are closed.