Digiqole ad

Ubushinjacyaha burashinja Munyagishari kwanga Abavoka yagenewe

 Ubushinjacyaha burashinja Munyagishari kwanga Abavoka yagenewe

Bernard Munyagishari mu rubanza.

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Bernard Munyagishari ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu; kuri uyu wa 08 Nyakanga; Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko kuba uregwa yaranze abunganizi bashya yagenewe bigaragaza ko adakeneye kunganirwa bityo ko Urukiko rukwiye gutegeka ko aburana atunganiwe, cyakora ngo Abavoka yahawe bakagaragara mu iburanisha ku nyungu z’Ubutabera.

Bernard Munyagishari mu rubanza iburanisha ryo mu kwezi gushize
Bernard Munyagishari mu rubanza iburanisha ryo mu kwezi gushize. Photo/Martin Niyonkuru/UM– USEKE

Nyuma y’aho Me Niyibizi Jean Baptiste na Hakizimana John bafatiwe nk’abikuye mu rubanza nk’uko bivugwa n’Ubushinjacyaha; Urugaga rw’Abavoka rwageneye Munyagishari abandi bavoka babiri aribo Me Bikotwa Bruce na Umutesi Jeanne d’Arc.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko hari ibaruwa aba bavoka bandikiye umukuru w’Urugaga rwabo kuwa 02 Nyakanga bamugaragariza ko ubwo bajyaga kureba Munyagishari aho afungiye yababwiye ko atabifuza kuko asanganganywe abandi.

Ubushinjacyaha bufata ibi nko kwiyambura amahirwe yahawe; Bonaventure Ruberwa umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha yagize ati “ …yego kuburana yunganiwe ni uburenganzira ahabwa n’amategeko ariko nta burenganzira afite bwo kwanga abo yagenewe mu gihe aburana adafite ubushobozi bwo kwiyishyurira abamwunganira.”

Ruberwa yakomeje abwira Urukiko ko uregwa akwiye gufatwa nk’utunganiwe kuko yivukije amahirwe yahawe ariko ko bitewe n’uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho bidakwiye guhagarika Urubanza bityo arusaba (Urukiko) gutegeka ko aba bunganizi banzwe bakwiye kugaragara mu rubanza.

Ati “turasaba Urukiko kwemeza ko aburana atunganiwe nk’uko yabihisemo ariko mu nyungu z’Ubutabera aba bavoka yagenewe bakaragara mu rubanza.”

Ibi byo kwanga abavoka; Munyagishari abitera utwatsi avuga ko bigamije kuyobya Urukiko kuko atigeze yanga aba bavoka bashya ahubwo ko ari bo bifatiye umwanzuro wo kutamwunganira nyuma y’aho ababwiriye ko ategereje umwanzuro w’ubujurire bwe ku bavoka avuga ko yambuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Umucamanza yavuze ko nta cyemezo gishobora gufatwa ku byari bitangajwe n’impande zombi hatabanje kumvwa aba Bavoka uruhande rumwe ruvuga ko banzwe urundi rukavuga ko ari bo bihitiyemo kutunganira uregwa.

Iburanisha ryimuriwe ku itariki 15 Nyakanga aba bavoka (Me Bikotwa Bruce na Umutesi Jeanne d’Arc) batanga ibisobanuro ku byabatangajweho.

 

Munyagishari ni inde?

Uyu mugabo yoherejwe n’urukiko rwa Arusha kuburanira aho yaba yarakoreye ibyaha ashinjwa, yagejejwe mu Rwanda tariki 24/7/2013.

Munyagishari Bernard ari mu bashinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside n’umugambi wayo, kwica no gufata ku ngufu n’ibindi byaha byibasiye ikiremwa muntu yaba yarakoze muri Jenoside.

Azwiho kuba yarashizeho umutwe w’interahamwe w’itwa  “Intarumikwa”. Ibyaha bimwe ashinjwa birimo abatutsi benshi baguye muri Kiliziya Gatolika ya paruwasi ya Nyundo ku Gisenyi.

Umugambi wo kwica abatutsi ku Gisenyi ashinjwa kuba yarawucuranye n’abakuru muri guverinoma nka Colonel Anatol Nsengiyumva, Augustin Ngirabatware,  Joseph Nzirorera, abo bose bakaba baraciriwe imanza mu rukiko rwa Arusha (ICTR).

Munyagishari yavukiye mu cyahoze ari commune ya Rubavu , muri perefegitura ya Gisenyi mu 1959, mugihe yakoraga ibyaha aregwa yari umwe mu bayobozi b’ishyaka rya MRND muri Gisenyi no ku rwego rwa Perefegitura

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish