Digiqole ad

Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Ingabo z’u Rwanda yafasha ab’ejo hazaza

 Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Ingabo z’u Rwanda yafasha ab’ejo hazaza

Umuheto wari intwaro ikomeye cyane mu ngabo z’U Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu

Mu bihugu bimaze gutera imbere uhasanga ingoro z’umurage zinyuranye. Buri ngoro igira umwihariko. No mu Rwanda hatangiye kugaragara ingoro z’umurage zifite umwihariko. Amateka y’ingabo nayo ari mu bishyirwa mu ngoro y’umurage. Nko mu gihugu cya Misiri, mu murwa mukuru, Cairo, hari ingoro y’umurage ya gisirikari irimo amateka y’ingabo kuva ku gihe cya ba Farawo kugeza na n’ubu.

Umuheto wari intwaro ikomeye cyane mu ngabo z'U Rwanda mbere y'umwaduko w'abazungu
Umuheto wari intwaro ikomeye cyane mu ngabo z’U Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu

Mu Rwanda ingoro y’umurage w’amateka y’ingabo z’u Rwanda  ishyizweho yaba ifite umwihariko. Hashyirwamo ibyaranze ibikorwa byo kwagura u Rwanda no guhagarika Jenoside. Bimwe mu byo mbona byajyamo :

Bimwe mubyo mbona byashyirwa mu byumba by’iyi ngoro

A :Imyambaro.

Nk’uko ubisanga mu zindi ngoro z’umurage w’amateka y’ingabo, igice cy’imyambaro kiba kirimo ubwoko bw’imyambaro ingabo zambaraga bitewe n’igihe runaka cy’Amateka. Guhera ku birenge kugera ku mutwe ingabo yagiraga uko yambara. Birumvikana ko hari igihe mu mateka y’u Rwanda hari ubwo nta mafoto yashoboraga gufatwa kubera ko nta koranabuhanga nk’iry’ubu ryariho. Ariko  hakoreshwa amashusho abajwe cyangwa abumbye.

Muri iki gice hamurikwa ibirango by’imitwe y’ingabo zaba izo ku butaka, mu kirere no mu mazi. Hanagaragazwa urutonde ruriho amazina y’imitwe y’ingabo zo mu gihe cya mbere y’umwaduko w’Abazungu.

Ubu urwo rutonde ruri mu ngoro y’umurage iri i Huye mu Ntara y’amajyepfo.

B: Intwaro n’ubwikorezi bwazo.

Izo ntwaro, nk’uko n’ahandi ubihasanga, si izigezweho gusa (zitwa iza kizungu). Ahubwo ibyo abantu bakunda kwirebera ni intwaro za gakondo zifashishwaga kera n’amazina yazo. Ku by’ubu, hakajyamo ibyifashishwa ku butaka, mu kirere no mu mazi.

Aha ninaho hajya ibindi bikoresho nk’iby’itumanaho. Abariho ubu n’abazavuka bazakenera kumenya uko cyera, mbere y’ubukoloni, ingabo zahanaga ubutumwa ku misozi, ku manywa cyangwa nijoro haba mu gihe cy’amahoro cyangwa cy’intambara.

Aha ninaho kandi hagaragarizwa uburyo bw’ubwikorezi (transport) bw’abantu n’imizigo ku rugamba.

Ese ko ubu hari imodoka nini, indege n’amato, cyera ingabo zakoreshaga ubuhe buryo ? U Rwanda rwagutse hakoreshwa iyihe bwikorezi ? Bagendaga ku maguru gusa cyangwa hari ubundi buryo bwakoreshwaga? Igisubizo cyajya mu byamurikwa muri iyo ngoro.

C: Ibyabaye bidasanzwe ku rugamba no guhagarika Jenoside.

Muri iki gice hajyamo indangabihe yerekana intambara zizwi zabaye mu Rwanda no kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. N’ubwo hari ababizi babyize mu ishuri, ni byiza ko byajya no mu ngoro y’umurage mu bisobanuro birambuye biherekejwe n’amakarita yerekana uho urugamba rwabereye.

Muri iki gice kandi niho hagaragarizwa intambara zahanganishije amahanga n’Abanyarwanda bagizemo uruhare nk’Intambara ya Mbere n’iya kabiri.

Ni naho hashyirwa iby’ingenzi byaranze urugamba rwo kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. N’ubwo hari ingoro zihariye kuri ibi zatangiye gutunganywa, ntacyo bitwara iyo usanze ibikorwa bimwe na bimwe mu ngoro z’umurage zitandukanye mu gihugu.

Abazavuka mu bihe biri imbere, igihe abafite ubuhamya bw’uko jenoside yahagaritswe bazaba batakiriho, bazakenera kubigaragarizwa mu bisobanuro bihamye nk’ibimurikwa mu ngoro z’umurage.

Hirya no hino, aho nasuye ingoro z’umurage w’amateka y’ingabo nasanze ibikorwa byinshi ibihugu bibihuriyeho.

Mu Rwanda niho usanga ingabo zari mu rugamba rwo kwibohora  kandi zigahagarika n’ubwicanyi bw’indengakamere nka Jenoside nta mahanga abikoze.

Iyo uganiriye n’abanyamahanga usanga batabifiteho amakuru. Hari abibwira ko Jenoside yahagaze ku bushake bw’abayikoraga, abandi bakibwira ko UN ariyo yayihagaritse.

N’itangazamakuru ry’iwabo ntirikunze kugaragaza abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko byagenze. Ibi bitiza umurindi abayikoze kuko batifuza ko hagira ukuri kwayo gushyirwa ahabona.

Ni ngombwa ko ubuhamya butanzwe n’abayihagaritse ndetse n’abayirokotse ku misozi yose y’igihugu bukusanywa mu majwi n’amashusho.

Ayo mateka agomba kugaragazwa ku buryo buhoraho mu rwego rwo kwigisha abenegihugu n’abanyamahanga kubaha ikiremwa muntu, no guha agaciro abatanze ubuzima bwabo barokora abicwaga bazira uko baremwe.

D:Uruhare rw’abagore mu  kubungabunga amahoro ku isi

Muri iyo ngoro, iramutse ishyizweho, hagaragazwa uruhare rw’umugore mu kubungabunga umutekano, kuva mu myaka yashize.

Ahenshi nabonye mu bihugu by’amahanga, ingabo ntizigira ibikorwa zihuriramo n’abaturage bifitanye isano n’iterambere ry’ibihugu byazo.

Mu Rwanda hari ibyo zikorana n’abaturage nk’umuganda. Hari n’ibyo zibakorera muri Army Week. Ingero zabyo zakwerekana uko igisirikare cyateje imbere abaturage.

Hanagaragazwa kandi uko ingabo zari zimaze guhagarika Jenoside zagiye mu butumwa bw’isi, zagera mu mahanga zikitwara neza bigatangaza amahanga.

Amakuru ava aho ingabo z’u Rwanda zagiye zoherezwa mu rwego kubungabunga amahoro  ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na UN agaragaza ko zabyitwayemo neza cyane.

N’ikimenyimenyi ubu zagirwe icyizere cyo kurinda Umukuru w’igihugu cya Centrafrique Catheline Samba Panza.

Iyo abayobozi banyuranye bavuye mu bihugu byabo baje kwigira ku Rwanda, bahabwa ibisobanuro bikwiye.

Ariko iyi ngoro y’umurage ishyizweho, abayisura bahakura ibisobanuro byisumbuye ku bitangwa ubu uko haba harimo n’amashusho yihariye yerekana ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda kuva kera kugeza na n’ubu.

Abaza bose baba bibaza uko iki gihugu cyavuye mu hasi habi  kikaba kigeze aho kigirwaho n’ibindi amateka yajya muri iyo ngoro yaba igisubizo kuribo.

Steven MUTANGANA

Umusomyi wa UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Steven uri umusaza!ntubona ibitekerezo byubaka rero!congrats kabisa

  • ntubona umugabo nyamugabo. ufite ibitekerezo byiza byo gushyigikirwa.

  • Burya rero Mutangana, icyo gitekerezo ni cyiza kandi gikwiye gushyigikirwa!

    Ariko se ko amateka y’ u Rwanda, cyane ayo mu gihe cy’ Abami, adacukumbuye neza aho ntibadupfunyikira amazi muri iyo Ngoro? Hanajyamo abatabazi/Abacengeli, ingerero, Intwali z’ ibirangirire, abambitswe imidende, impotore (harimo n’ Umwami Kigeli II Nyamuheshera) n’ abacanye uruti! Hashyirwamo ingerero Ingabo z’ u Rwanda zatabayemo, hashyirwamo ibitabo, amakarita n’ amafoto y’ ingamba z’Ingabo z’ u Rwanda mu rwa Gasabo no mu bihugu byari birukikije, hashyirwamo byinshi bagenzi…… Komeza imihigo Rwanda rwacu….

  • Mutangana na Tuza, ibitekerezo byanyu ni byiza cyane. Abashinzwe museum, hamwe n’inzobere mu mateka y’U Rwanda bafatanya, kugirango iki gitekerezo gishyirwe mu bikorwa. Si ngombwa ko iyo nzu yahita yuzura ibijyanye n’amateka y’Ingabo z’U Rwanda, ariko uko ibimenyetso byajya bigenda biboneka, byajya byongerwamo cyane ku bijyanye n’amateka ya mbere y’umwaduko w’abazungu.

  • nshimye cyane uwatanze iki gitekerezo kandi cyiza, nzi neza ko gishobora no kwin jiriza u rwanda amafaranga menshi kurusha uko biri ubu, icyo na kongeraho bashyiramo amwe mu mateka y’ingabo zakoze ibikorwa by’ubutwari n’amafoto yazo, gushyiramo , bimwe mubisigo by’abasizi byakoreshwaga igihe cy’urugamba, imyifatire n’imyuitwarire y’ingabao za cyera ugereranije n’izubu ndumva iyi nzu ndangamurage yagira byinshi biteye amatsiko

  • Rwose nange ndabishyigikiye. Umuco ni ihuriro ry’ibiranga imibereho y’abantu,ukabatandukanya n’abandi.Dore urimo kuducika tuwureba! hakenewe itsinda ry’impuguke mubyumuco ziwucukumbure, tuwubungabunge mu ngoro ndangamurage tunawucengeze mu babyiruka. Nawe se, ngo “natariye”, “nakagira ubwoba” “buburetse” n’ibindi. Bihagurukirwe hakiri kare kuko nge biranambabaza ibyo nsigaye mbona.Habayeho ibiganiro kumuco nange nakwitabira !!

  • Ufite ibitekerezo byiza Mutangana. Comments nakora:

    1. Ese wigeze ubishyikiriza abayobozi b’Ingoro z’umurage w’u Rwanda?

    2. Ingingo zibura mu gitekerezo cyawe. Mu ngoro y’amateka y’Ingabo z’u Rwanda, numva hakagaragayemo amakuru ajyanye n’ingabo na polisi byabagaho mu gihe cya gikoloni (Force publique and local police), amateka ya Garde nationale, amateka ya FAR, amateka y’ingabo bitaga “Inyenzi” zo muri 1960s, amateka ya RPA n’aya RDF.
    3. Aho uvuga urugamba rwo guhagarika jenoside, wavuze side imwe, side y’ingabo za RPF, wibagirwa indi side. kandi ubundi urugamba ruba rurimo nibura 2 sides or 2 actors. Kugirango hatangwe amakuru yuzuye kandi ari impartial, ndakeka havugwamo na side y’aba Ex-FAR na militias zabafashaga.
    Muri icyo gice, hagaragazwamo strenghts and weakness za buri side. Hakifashishwa testimonies z’abari muri RPA na Ex-FAR, ibikoresho byabo nabyo byasaga nk’ibibatandukanya, na testimonies z’abaturage n’izindi mpuguke. Ku bikoresho naguha ingero:
    a) imyambaro itandukanye (“Mukotanyi” ya RPA yigeze kandi kuba umwenda w’ingabo za East Germany army na camouflage ya Ex-Far);
    b) imbunda zitandukanye: FAL, MAG na R4 bya Ex-Far versus AK-47 butt-stockless bya RPA, etc.

    Urabitekerezaho iki?

  • Ufite ibitekerezo byiza Mutangana. Comments nakora:

    1. Ese wigeze ubishyikiriza abayobozi b’Ingoro z’umurage w’u Rwanda?

    2. Ingingo zibura mu gitekerezo cyawe. Mu ngoro y’amateka y’Ingabo z’u Rwanda, numva hakagaragayemo amakuru ajyanye n’ingabo na polisi byabagaho mu gihe cya gikoloni (Force publique and local police), amateka ya Garde nationale, amateka ya FAR, amateka y’ingabo bitaga “Inyenzi” zo muri 1960s, amateka ya RPA n’aya RDF.

    3. Aho uvuga urugamba rwo guhagarika jenoside, wavuze side imwe, side y’ingabo za RPF, wibagirwa indi side. kandi ubundi urugamba ruba rurimo nibura 2 sides or 2 actors. Kugirango hatangwe amakuru yuzuye kandi ari impartial, ndakeka havugwamo na side y’aba Ex-FAR na militias zabafashaga.
    Muri icyo gice, hagaragazwamo strenghts and weaknesses za buri side. Hakifashishwa testimonies z’abari muri RPA na Ex-FAR, ibikoresho byabo nabyo byasaga nk’ibibatandukanya, na testimonies z’abaturage n’izindi mpuguke. Ku bikoresho naguha ingero:
    a) imyambaro itandukanye (“Mukotanyi” ya RPA yigeze kandi kuba umwenda w’ingabo za East Germany army na camouflage ya Ex-Far);
    b) imbunda zitandukanye: FAL, MAG, R4, 105mm Howitzer “Dimba hasi” bya Ex-Far versus AK-47 butt-stockless, Uzi guns, 75mm recoiless rifle bya RPA, etc.

    Urabitekerezaho iki?

Comments are closed.

en_USEnglish