Kigali: Urubyiruko rwishimiye igihembo rwahawe na Elisabeth II
Kuri uyu wa gatandatu, urubyiruko rugize ihuriro Acts of Gratitude ruherutse guhabwa igihembo cy’uko rwagize uruhare mu guhindura imibereho y’abatuye mu gace rukoreramo, ryazihije isabukuru y’imyaka ine rumaze rukora ndetse ruboneraho akanya ko kwishimira igihembo rwahawe n’umutegetsi w’gihugu gikomeye nk’Ubwongereza mu mpera z’ukwezi gushize. Ibirori byabereye Kimironko ahari ibiro bikuru byabo.
Umwe mu bana bafashijwe na ruriya rubyiruko witwa Claude Bayisenge yashimiye cyane ubufasha yahawe kuko bwamufashije gukomeza amashuri ubwo yari agiye kuyacishiriza ageze mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye. Kubera ubufasha yahawe ubu Bayisenge yatsindiye kwinjira muri Kaminuza y’u Rwanda , mu ishami ry’ubucuruzi n’ubukungu.
Bayisenge kandi yasabye uyu muryango ko n’ubwo arangije amashuri ye yisumbuye bakomeza kumuba hafi mu bice bitandukanye bw’ubuzima bwe.
Jean d’Amour Mutoni uyobora Acts of Gratitude akaba ari nawe watangije uyu muryango yemeza ko yiyemeje kuzakomeza gufasha abandi kuko kuba nawe hari aho ageze ubu byatewe n’ineza yagiriwe nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi imutwaye ababyeyi.
Mutoni yagize ati: “Turishimira imyaka ine umuryango Ibikorwa by’Ishimwe(Acts of Gratitude) umaze ubayeho turishimira ko muri iyo myaka yose uyu mwaka twahawe igihembo kitwa “Queens Young leaders” twahawe n’umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II.”
Uyu muyobozi avuga ko nyuma yo kwakira iki gihembo bakiriye mu mpera z’ukwezi gushize, AOG igiye gukomeza ibikorwa byayo by’ubugiraneza.
Mutoni ati “Turishimira ko muri iyi myaka ine uyu muryango wacu wafashije abari bakeneye gufashwa”
Umuryango Acts of Gratitude (AOG) watangijwe n’abantu 13 kuwa 8 Gicurasi 2011. Kugeza ubu uyu muryango umaze kugira abanyamuryango barenga 200.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW