Digiqole ad

Umutoza w’abazamu Higiro Thomas yagiye guhugurwa mu Bufaransa

 Umutoza w’abazamu Higiro Thomas yagiye guhugurwa mu Bufaransa

Higiro Thomas utoza abazamu

Umutoza w’abazamu wa As Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu U 23 Higiro Thomas yagiye mu Bufaransa  mu mahugurwa y’abatoza b’abazamu azabera  mu mujyi wa Marseille.

Higiro Thomas utoza abazamu
Higiro Thomas utoza abazamu

Ni amahugurwa yagenewe abatoza b’abazamu b’amakipe y’ibihugu by’Afrika azamara iminsi icumi.

Mu kiganiro na Umuseke, Higiro Thomas yemeje ko ariya mahugurwa azamufasha kungera ubumenyi azifashisha ubwo azaba atoza abandi batoza nabo bakora akazi ko gutoza abazamu mu yandi makipe.

Higiro yagize ati “ Ngiye mu mahugurwa mu Bufaransa azamfasha kuba umwarimu w’abatoza b’abazamu ndetse azanyongerera ubumenyi mu mirimo nsanzwe nkora yo gutoza abazamu.”

Higiro Thomas avuga ko ubusanzwe abatoza b’abazamu basaga n’abibagiranye  muri ruhago kuko ngo wasangaga nta mahugurwa yo ku rwego rwo hejuru babonaga.

Ati: “ Ubusanzwe twatozaga kuko twakinnye mu izamu hari tekiniki nshya zazaga ntituzimenye ariko ubu biri kugenda bihinduka.”

Aya mahugurwa azatangira kuri uyu wa mbere akorwe iminsi icumi.

Higiro Thomas usibye kuba ari umutoza, yabaye umuzamu ukomeye hano mu Rwanda wamamaye ku izina ka Wembo Thomas  yakinnye mu  makipe nka Mukura VS ,Rayon sport na APR FC.

Jean Paul NKURUNZIZA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish