Digiqole ad

Algérie : Bouteflika ngo azaguma ku butegetsi nubwo arwaye

 Algérie : Bouteflika ngo azaguma ku butegetsi nubwo arwaye

Bouteflika ngo azakomeza ayobore abatureg be nubwo arwaye

Umukuru w’igihugu cya Algeria Abudelaziz Bouteflika  kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko atazava ku butegetsi n’ubwo bivugwa ko arwaye ku buryo atabasha gukomeza kuyobora. Hari abavuga ko uyu mugabo ugeze mu zabukuru ngo arwaye indwara ituma atabasha kuvuga cyangwa kugenda neza.

Bouteflika ngo azakomeza ayobore abatureg be nubwo arwaye
Bouteflika ngo azakomeza ayobore abatureg be nubwo arwaye

Yagize ati: “Mwansabye kujya muri uyu mwanya kugira ngo mbakorere kandi narabyemeye n’ubwo mfite ubuzima butameze neza muri iki gihe.”

Bouteflika w’imyaka 78 biriya yabyanditse ejo mu butumwa yageneye abaturage ubwo yabifurizaga umunsi mwiza wo kwigenga kwa Algeria bizihije uyu munsi taliki ya 05, Nyakanga.

Ubu butumwa buje nyuma y’uko byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko uyu mukambwe ashobora guhitamo kuva ku butegetsi kandi tubabwire ko Bouteflika ubu ari kuyobora iki gihugu kuri manda ye ya kane kuko ubushize yatowe ku majwi 80%.

Ubu Bouteflika agendera mu igare ry’abafite ubumuga kandi nta rugendo aheruka gukora haba mu mahanga cyangwa mu gihugu imbere.

Muri 2013, Bouteflika yajyanywe mu bitaro bya Val-de-Grâce ahamara amezi atatu nk’uko Jeune Afrique yabyanditseho.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Se kuki aba bategeka bakarinda baba imisazirwa, biriya bihugu by’ I Burayi ntacyo bibandikira bibibutsa, ahubwo bagahimbira ku bihugu byo munsi y’ ubutayu bwa Sahara (ex. U Rwanda)??? Twanze agasuzuguro n’ iterabwoba badushyiraho, ndetse na humiriza nkuyobore!!!!!

    • twe ngo n’uko turi abo munsi y’ubutayu

  • boutefika nayobore kuko abaperezida barambye kubutegetsi nibo beza.

Comments are closed.

en_USEnglish