Intambara y’amasasu yararangiye – Perezida Kagame
Mu ijambo ry’umunsi wo kwibohora Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda no ku batuye Umurenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi by’ubwihariko, yavuze ko intambara y’amasasru yarangiye ariko intambara yo kwihesha agaciro no kubaka igihugu igikomeje.
Aha muri aka gace niho ingabo za APR zamaze igihe ziba mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside.
Perezida Kagame yavuze amagambo yo gushimira abaturage b’aha uruhare bagize mu rugamba rwo kwibohora.
Ati “hafi aha twahabaye igihe kitari gito, muraturinda, muratugaburira, mudufasha kurwana urugamba, ntabwo twabitura bihagije, icyo twakora cyose ntabwo cyaba gihagije ugereranyije n’ukuntu abantu bitanze hano turi.”
Perezida Kagame yavuze amagambo akomeye y’uko kwibohora byaharaniwe, hari benshi babiburiyemo ubuzima abandi babikomerekeramo, bityo ko nta muntu ukwiye kuva ahandi ngo yigishe Abanyarwanda icyo bivuze.
Ati “Nta muntu uwariwe wese ushobora kudukunda kurusha uko twikunda. Abantu baradufasha… bakadutera inkunga…turashima, tugira inshuti…turabana ariko ibyo ntawe byambura agaciro ke, kwibohora kwa mbere n’ukwibohora agasuzuguro.
Ntabwo dukeneye utumurikira ngo atwereke inzira tunyuramo yo kwiha agaciro…turayizi, tuzayishakira, twarabiharaniye, twarabipfiriye, nta numwe ufite uburenganzira bwo kutuzanaho agasuzuguro, nta numwe mukwiye guha amatwi akazana agasuzuguro hano, u Rwanda ntabwo ari umurima watijwe abandi ngo bawuhingemo, ntabwo ari uko bimeze.”
Perezida Kagame yavuze ko ubu u Rwanda ruharanira kurwanya iterabwoba, akarengane, ruswa no guhora abanyarwanda bacyurirwa n’amahanga.
Mu kwizihiza imyaka 21 ishize u Rwanda rwibohoye ingabo z’igihugu zifatanyije n’izindi nzego zateguye ibikorwa bitandukanye birimo kubaka ivuriro rya Gishambashayo aha muri Rubaya, amashuri atandatu abanza nayo yubatswe i Gishambashayo, isoko rya kijyambere rya Rubaya, kugeza amazi n’amashanyarazi ku ishuri rya Gishambashayo no ku kigo Nderabuzima cya Rubaya; hasanwe kandi umuhanda Gatuna-Rubaya ufite ibilometero 11 ndetse hakorwa n’ibikorwa by’ubuvuzi ku buntu.
Photos/D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
9 Comments
Nonese ntabazongera kuraswa kumanywa yihangu? ntabwo tuzongera kwambuka umupaka gushaka FDLR se?
Ntibisanzwe kuba noneho umunsi wo kwibohoza urangiye usa nindi minsi yose! I mean nta karasisi kingabo, ntabatumirwa bimena, nintore izirusha intambwe yigiriye I gicumbi aho kujya kuri state amahoro!
Ese byaba buatewe nikibazo cyubukungu cyangwa nuko bamwe mubabohoje u Rwanda ubu baboshye nabandi bashakishwa ?
Love this country proud of you guys! Urugamba rwamasasu rwararangiye urwamagambo niruto cyane jyenda Rwanda urinziza.
Senderi akomeje atya yazisanga kuri Hit arenze kure abandi bahanzi bagenzi be !!
Izi ndirimbo ze zigera kuri bose nkaha byigaragaza yuko abaturage bo hasi baba bamubonye mu birori nkibi barushaho ku mwibonamo !!!
@Tuza: Hahaha! Kwizihiriza umunsi wo kwibohora ahabaye icyicaro cy’Inkotanyi, ahapangiwe gutsindwa kw’abicanyi bene wanyu byakuriye bigeze aho se ?!
Kinama, niba nibuka neza, President Kagame ejo ntaho yavuze ko FDLR n’abayishyigikiye nkawe muzaza kwica abanyarwanda ngo abareke! Nimuza murwana tuzabarasa cyane ahubwo!
ni koko intambara y’amasasu yararangiye ariko kandi hari indi yo kubaka igihugu cyacu turwana n’abashaka kugisubiza inyuma ibyo kandi tuzabigeraho kuko n’ibindi twabirenze
PEACE BE UPON YOU ALL BENE KANYARWANDA, INTAMBARA TUGOMBA KU RWANA NIYO GUTEZA URWANDA IMBERE NATWE KUGIT CYACU BWITE. GOD BLESS RWANDA.
Gen Maj Mubaraka Muganga aganira n’umwe mu bitabiriye uyu munsi
Uyu mugabo bari kumwe koko ntabwo mumuzi nk’abanyamakuru? Quand meme!
Comments are closed.