Digiqole ad

Nyamata: Imfubyi za Jenoside zo mu murenge wa Ntarama zagabiwe inka 13

 Nyamata: Imfubyi za Jenoside zo mu murenge wa Ntarama zagabiwe inka 13

Abahawe inka bagaragaje ibyishimo no gushimira ababoroje inka

Kuri uyu wa gatanu ibigo bine Rwanda Mountain Tea Ltd, Petrocom, Société Petrolière(SP Ltd) na Tea Group Investment Ltd byahaye imfubyi zo mu Karere ka Bugesera , mu murenge wa Ntarama inka 13 zo kuboroza mu rwego rwo kubafasha kwivana mu bibazo basizwemo na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Anita Umukundwa nawe yarashumbishijwe
Anita Umukundwa nawe yarashumbishijwe

Mbere y’uko abayobozi n’abakozi bo muri biriya bigo baha ziriya mfubyi, babanje gusura Urwibutso rwa Ntarama banahatanga amafaranga ibihumbi 500 byo gufasha mu gukomeza kurwitaho.

M.Chantal Umuganwa ushinzwe kuyobora abashyitsi basura ruriya rwibutso yavuze ko Abatutsi bo mu cyahoze ari Ubugesera batangiye kwicwa kuva 1959 bikomeza gufata indi  ntera k’uburyo no muri 1992 Abatutsi basaga 4000 bishwe.

Abatutsi bo mu Bugesera n’ahandi mu Rwanda bari baramenyereye kujya kwihisha muri za Kiliziya kuko bahaboneraga ubwihisho abicanyi ntibahasange .

Gusa ariko byaje guhinduka muri 1994 ubwo Jenoside nyirizina yatangiraga maze Abatutsi bahungiye muri za Kiliziya ntibabona amahirwe yo kurokoka nk’uko byagendaga mbere.

Umuganwa yavuze  ko aka gace kaguyemo Abatutsi benshi baturukaga Ruhengeri na Byumba kuko ngo mu myaka ya mbere  bahazanwaga kuhatura ku gahato hagamijwe ko  bazaribwa n’amasazi ya tsé-tsé  akabatera indwara y’ibitotsi.

Nk’uko uyu mukozi yabibwiye abari aho, ngo umuturage wabaga yarimuriwe hariya, ntabwo yashoboraga kuva muri kariya gace atatse icyangombwa bita laissez-passer.

Ku italiki ya 15 Mata 1994 abari barahungiye muri Kiliziya ya Ntarama bose barishwe hakoreshejwe itwaro zitandukanye zirimo ibisasu bya grenade, amasasu, ubuhiri ,imipanga, ibisongo, kubatwika hakoreshejwe za matola bari  barazanye zo kuryamaho na peterori, gukubita abana ku bikuta n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

Umuganwa yavuze  ko Kiliziya ya Ntarama yarahinduwe Urwibutso  kugira ngo amateka y’ibyahabaye akomeze gucungwa binyuze mu kubika ibimenyetso.

Yanavuze ko ubusitani bw’uru rwibutso rufatwa nk’ikintu gikomeye kuko nabwo bubitse imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.

Muri uku kwezi baherutse gutaburura imibiri itatu ubwo bari mu gikorwa cyo kwagura uru rwibutso.

Kugeza ubu ngo mu mibiri 5000 birenga bishyinguye muri uru rwibutso abantu  260 nibo bonyine bamaze kumenyekana amazina yabo.

Nyuma yo kwibuka no gusobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace hakurikiyeho igikorwa cyo kujya kuremera imfubyi za Jenoside zo muri aka gace  mu rwego rwo kubitaho no kubaba hafi.

Aba bana  bahawe  inka 13, zirimo 3 zashumbushwaga izari zararwaye zirapfa n’izindi icumi zahawe abandi bana biyongera kubari barazihawe muri 2012.

Gufasha aba bana bikaba byaratekerejweho na biriya bigo bine maze bigahitamo kariya gace nk’agace gafite umwihariko w’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku ikubitiro batangiranye n’abana b’imfubyi za Jenoside bibumbiye mu ishyirahamwe ‘Amizero’ . Kugeza ubu ngo hari intego yo kuzoroza buri mwana wese w’imfubyi ya Jenoside muri aka gace cyane ko n’umwana ugabiwe agenerwa  mugenzi azoroza igihe inka izaba yabyaye.

Jotham Majyalibu umuyobozi mukuru wa Rwanda Mountain Tea wavuze mu izina ry’ibigo byagabiye aba bana inka,  yavuze ko izi sosiyeti zigira igihe cyo gutekereza  cyane ku bana b’imfubyi za Jenoside kugira ngo barebe uko babafasha kubaho neza.

Majyalibu yagize ati: “ Bana dutekerezaho cyane kandi dukunda twishimire ko muri bazima.  Iyo tubabona mwararokotse Jenoside mugerageza ‘kwishakamo ibisubizo no  kwigira’ biratunezeza. Ibyo tubakorera si ikintu kinini ku muntu wabuze ababyeyi abe , ariko n’icyo gito tugomba kukibaha kugira ngo mutere imbere.”

Uyu muyobozi yakomeje abwira aba bana ko iyo umuntu aguhaye inka, akakoroza,  aba akwifuriza ubukire kandi ngo niyo mpamvu nabo babahaye  inka bityo bakorora kuko inka itera ubukire.

Umwe mu basore bahawe inka  witwa Jean Paul Gatete  yashimiye cyane izi sosiyeti ku gikorwa cyiza  cyo kuboroza maze abizeza ko inka bahawe bagiye kuzifata neza bikazabafasha  kwiteza imbere kandi  bakoroza na bagenzi babo

Justine Mukayiranga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Ntarama nawe yashimiye izi sosiyeti zagabiye aba bana.

Yabwiye aba bayobozi ko ibyo babakoreye byihariye kandi ngo batandukanye n’abandi bajya batanga ubufasha ariko ugasanga ntibibutse kujya gusura abo bafashije ngo barebe aho bigeze.

Ubu ngo iyi ibaye inshuro ya kabiri bagabira aba bana ndetse bakareba aho bageze  babyaza umusaruro ibyo ibyo bahawe no koroza abandi.

Mukayiranga yagize ati “Iyo ibigo nk’ibi byoroje abana, bituma ibibazo byabazahazaga bigabanyuka kandi bigafasha na Leta gukora ibindi bikorwa bifitiye abaturage akamaro.”

Nyuma y’ibi bikorwa aya masosiyeti yagarutse i Kigali yifatanya n’abandi mu kwamagana gufatwa kwa Lt Gen Emmanuek Karenzi Karake wafashwe n’Ubwongereza mu mpera z’icyumweru gishize.

Bagaye ukuntu Ubwongereza bufata umusirikare mukuru wagize uruhare mu guhagarika Jenoside ariko ntibufate abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bikidegembya muri kiriya gihugu.

Mbere yo gusura urwibutso babanje gusobanurirwa Amateka ya Jenoside yaranze aka gace n'ibice bigize urwibutso
Mbere yo gusura urwibutso babanje gusobanurirwa Amateka ya Jenoside yaranze aka gace n’ibice bigize urwibutso
Abayobozi b'aya masosiyeti bunamiye imibiri ishyinguye muri uru rwibutso
Abayobozi b’aya masosiyeti bunamiye imibiri ishyinguye muri uru rwibutso
Aha ni aho abana bigiraga guhabwa amasakaramentu,Mukubica bafataga amaguru bagakubita imitwe ku gikuta aricyo kizinga mubona
Aha ni aho abana bigiraga guhabwa amasakaramentu, Muri Jenoside aha niho bakubitaga imitwe yabo ku gikuta aricyo kizinga mubona
Bashyize indabo ahiciwe abana urw'agashinyaguro
Bashyize indabo ahiciwe abana urw’agashinyaguro
Bashyize indabo kumva ya Pelagie Umuraza murwego rwo gusubiza icyubahiro abadamu baguye kuri iyi Kiliziya
Bashyize indabo kumva ya Pelagie Umuraza murwego rwo gusubiza icyubahiro abagore baguye kuri iyi Kiliziya
Hatanzwe inkunga y'ibihumbi 500 byo gufasha urwibutso rwa Ntarama
Hatanzwe inkunga y’ibihumbi 500 byo gufasha urwibutso rwa Ntarama
Inka za kijyambere zagabiwe imfubyi kugira ngo ziteze imbere
Inka za kijyambere zagabiwe imfubyi kugira ngo ziteze imbere
Buri wese yagombaga gutombora nomero y'inka yagombaga gutombora
Buri wese yagombaga gutombora nomero y’inka yagombaga gutombora
Abahawe inka bagaragaje ibyishimo no gushimira ababoroje inka
Abahawe inka bagaragaje ibyishimo no gushimira ababoroje inka
Bahawe n'imiti yo kuzifashisha mu mezi atandatu  bita ku nka zabo
Bahawe n’imiti yo kuzifashisha mu mezi atandatu bita ku nka zabo
Justine Mukayiranga yavuze ko ibikorwa nk'ibi bifasha Leta mu gukemura ibibazo by'abaturage
Justine Mukayiranga yavuze ko ibikorwa nk’ibi bifasha Leta mu gukemura ibibazo by’abaturage
Abayobozi n'abakozi b'aya masosiyeti bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe n'abahawe inka uko uyu munsi
Abayobozi n’abakozi b’aya masosiyeti bafashe ifoto y’urwibutso bari kumwe n’abahawe inka uwo munsi

Joselyne UWASE

UM– USEKE.RW

en_USEnglish