Digiqole ad

Icyo bamwe mu bahanzi bavuga ku ifatwa rya Gen K.Karake

 Icyo bamwe mu bahanzi bavuga ku ifatwa rya Gen K.Karake

Emmy, Knowless na Jules Sentore ntibumva impamvu y’ifatwa rya General Karenzi Karake

Mu gihe abanyarwanda bakomeje ibikorwa byo kwamagana imyanzuro yafashwe n’igihugu cy’Ubwongereza yo gufata Lt Gen Karenzi Karake, bamwe mu bahanzi nyarwanda bavuga ko ari agasuzuguro gakomeye ku gihugu cy’u Rwanda kagamije kuyobya uburari bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Emmy, Knowless na Jules Sentore ntibumva impamvu y'ifatwa rya General Karenzi Karake
Emmy, Knowless na Jules Sentore ntibumva impamvu y’ifatwa rya General Karenzi Karake

Lt Gen  Karenzi Karake yafatiwe mu gihugu cy’Ubwongereza kuwa gatandatu ushize ari mu butumwa bw’akazi.

Abahanzi mu Rwanda bamwe bavuze ko ibi byerekana ko byinshi mu bihugu bya Afurika bigikandamizwa n’ibikomeye ku isi.

Umuhanzi Knowless Butera yagize ati “Twari bato cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko tuzi neza amateka igihugu cyacu cyanyuzemo muri icyo gihe.

Umuntu watanze ubuzima bwe ngo atabare abanyarwanda ni gute afatwa nk’umujura? Ntabwo ari ibintu u Rwanda ndetse n’abanyarwanda muri rusange tugomba kwihanganira na gato”.

Nsengiyumva Emmy umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika we yavuze ko ari ikimwaro gikomeye ku Bwongereza gutinyuka kigafata Gen Karenzi Karake.

Ati “Abanyarwanda ubwacu nitwe tuzi amateka twanyuzemo mu 1994. Ntabwo rero abanyamahanga bagomba kutuvogera uko bashaka bitwaje akamaro bafitiye u Rwanda cyangwa ibyo bari byo.

Aho igihugu cyacu kigeze mu iterambere ntabwo dushobora kwemera umuntu wese ushaka kongera gucamo ibice abanyarwanda cyangwa agateza umwiryane”.

Jules Sentore we ati “Ariko se Ubwongereza buzi neza ko mu Rwanda harimo bene wabo benshi? Ubuse noneho natwe barashaka ko dufata umuntu wese witwa ko ari Umwongereza?

Bareke kwirirwa bahimbahimba ibinyoma ngo bafate bamwe mu basirikare bakuru bacu ngo bajye kubabaza ubusa. Ninde utazi aho Abanyarwanda bari bari mu 1994?”.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Ubukana bw’imboga ntibwotsa imbehe. Ubutabera ntakibuhagarika!!!!

    • YUDUDU URAKOZE

    • @ Yududu (kandi ndabizi ntabwo aruko witwa)
      ibyo wivugisha byose umenye ko u Rwanda rutakiri rwarundi rwohambere wabagamo!!

      The Rwandan Spirit will never perish or die!! Uragorwa nubusa kandi ntuzatinda kubonako wibeshya!!!
      Igihugu kiratekanye, muravuga ibyomwishakiye ntankomyi kandi mubo tubikesha na KK abarimo, ariko ugakomeza ukandika amateshwa gusa adafitiye igihugu akamaro !!!! Shame on you

  • nta munsi numwe ukuri kuzatsindwa nikinyoma ndabarahiye.tuzabatsinda kandi ntabwo buzaba arubwambere.bareke kudutesha umutwe twiyubakire urwanda rwacu bashakaga KO Ruba umuyonga bikabananira.none barashaka gushakira impamvu aho zitari.izo nkoramaraso bacumbikiye birirwa batamika bazibajije icyo zahunze?

  • mwa bahanzi mwe rwose nimujye kwita kukunononsora live yanyu naho ibya Kayizari mubirekere Kayizari

    • uzwi niki?Irakuzi?????ntabwo ikuzi kuko iyo ikumenya iba yaraguhaye no kwiha agaciro!!!!!!uraturamye nutmenya se uzamenywa nande ?niba banagushuka ko hari icyo bazakugezaho urishukaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!

    • Iki ni ikibazo cyúbuzima bwígihugu. Iyo live nibyo kuyitoza ariko se nibadaharanira ishema ryígihugu live bazayicuranga abongereza na benewabo baducuranguye? Mujye mureba kure

  • Ariko intore ko numva mwacitse ururondogoro, niba uwo Karake ari umwere mwaretse akagezwa imbere y’ubutabera akisobanura basanga ibyo aregwa nta shingiro bifite ko azarekurwa? None se abo banya espagne n’abanye canada aregwa nabo yabishe abaziza ko bakoze génocide? Guhagarika génocide se bihuriye he n’ibyo akurikiranyweho? Bamurega ibyaha yakoreye muri Congo no mu Rwanda nyuma ya génocide, mwikwitiranya ibintu r

  • Ariko se aba bahanzi bateye baturuka he? Mwariye aya BRALIRWA mukicecekera! Knowless ko utasakuje Canada yakwimye visa!

    Nyamara amateka abigishe. Na Bikindi yatozaga urukerereza nyamara!

    • Bernard nawe uzamusimbure ube umutoza.ariko sinarinzi ko hari abantu nkawe bakibaho kweliiiiiiiiiiii

  • ahaaaaaaaaaaaaaaaaa, muturimo sha ngo nabikindi, mutwica muri genocide abongereza ntibabirebaga mumakuru na satellites, none turiyubakira igihugu bakatwataka, namwe mwabaye icwende mugashyuha mukanwa, sha ndabahimye izuba riva ntacyo mwadutwara, kandi bariya bazungu babashuka namwe bazabarya kuko amenyo asekera inka niyo ayirya

    • XAVIER urakoze cyaneeee,ba bwenge buke bareke baziko ngo babonye inshuti z’abazungu.buriya rero babashyize ku ibere uretse ko ntanicyo mwakora,tuvuge muramutse muje mugafata ubuyobozi ejo namwe babashakira ababarwanya.mureke kurengwa n’urwango musaza imigeri mubazungu ngo mubone ko mwaramuka.

  • Urakoze sha Xavier

    Bambwirire ibyobikoresho by”abazungu!!

  • Ibrahim: Ihangane si ubwambere mutsindwa, ube uretse kwimanika ariko uzabikore KK yagarutse mu Rwanda kuko si kera. Dore nk’uyu wiyise Bernard nawe: Bikindi umukundira gusa ko muhuje ubunyamaswa ariko ntunamuzi: ntiyigeze atoza Urukerereza ahubwo yari afite itorero ry’abicanyi ryitwaga Irindiro. Ndabona ubwenge buke bukiri bwa bundi aho abicanyi bumvaga umushinga bafitiye u Rwanda ari ukwica abantu!

  • Erega urwishe ya nka ruracyayirimo,ntibumva niyo hagira uzuka ntibakwemera na Yesu yarabivuze.uwo musabirizi se uvuga ngo KK yishe abanyakanada ,none bamutumye kubavugira se?21 years se zirinze zishira KK bari bataramumenya? ni bavuge aubwo ko ibinyoma byo gushaka uko bapfobya genocide biri kugenda bibashirana bagahimba aho bakura impamvu zo kujijisha ngo barebe ko bwacya kabiri.uwo muntu agatinyuka akavuga nuriya muCDR ngo ni bikindi koko?ahaaaa!cyakoze muteye umujinya gusa ,abazungu mwiyomekaho mumeze nkikivumvuri bajombye igiti kikaduhira muzaba mureba ibyo bazabakorera mwa ntumva mwe mwikora munda ngo mushimishe abazungu!!uwo se uvuga ubutabera arabuzi?wa mugani se ko batabaza icytumye mukinagirira iyo mu bihugu byabo mwahunze iki ko numva ngo muri abere da? mwataye ibyanyu nabanyu mujya he?hari igihe muzajya mubarigata mu birenge kugirango mubone amaramuko! mbiswa nzarya duke niryamire kare!!

  • Bavandimwe, isi ikeneye Amahoro, Ubwumvikane ndetse n’Urukundo mu bantu. Nimucyo rero dufatanye dusabe Amahoro kandi dusenge dusabira bose. Ababi n’Abeza, Abatwanga n’Abadukunda, kdi dusabire abari mu mazu y’imbohe bose aho bava bakagera. Erega na YEZU Umwana w’Imana yazize akarengane. Kandi umunyarwanda yavuzeko <> Niyo mpamvu dukwiye gusenga dusaba amahoro ku isi yose.

  • Intore twaratsinze kk azagaruka soon ririyaterabwobase uzabaze ntabwo turababantu never ntiduhakwa nicyo twazize kuvacyera kotubwira abazungu ukuri ariko imana yacyu irahari tuzanabategeka bitondo haricyera bandagaza abakurambere bacyu ishyanga.

Comments are closed.

en_USEnglish