Digiqole ad

Gutera ubwoba murumuna we ngo nibyo byatumye Stromae asubika ibitaramo

 Gutera ubwoba murumuna we ngo nibyo byatumye Stromae asubika ibitaramo

Stromae yari ategerejwe cyane mu Rwanda

Paul Van Haver ukoresha izina y’ubuhanzi rya Stromae umuhanzi w’Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda, biravugwa ko impamvu y’isubikwa kw’ibitaramo yari afite muri Afruka ndetse no mu Rwanda ari uburyo murumuna we yatewemo ubwoba n’inyeshyamba zo muri Congo.

Stromae yari ategerejwe cyane mu Rwanda
Stromae yari ategerejwe cyane mu Rwanda

Impamvu zisubikwa ry’ibitaramo bya Stromae harimo n’icyagombaga kubera i Kigali zikomeje kwiyongera. Indi mpamvu yagaragajwe ni ukwibasirwa k’umuvandimwe we n’inyeshyamba zo muri Congo byamugaragarije ko muri iki gihugu ashobora kuba adakenewe.

Bityo bituma bafata indege ibasubiza i Burayi aho gukomeza ibitaramo yagombaga kugirira ku mugabane w’Afurika cyane cyane ko yifuzaga no gutaramira Abanyarwanda.

Izindi mbogamizi z’isubikwa kw’ibyo bitaramo zagiye zigaragazwa harimo kuba yaranyweye imiti y’ubwirinzi ya Malaria ikamugwa nabi.Ariko iki kinyamakuru kikavuga ko iyi mpamvu itaba ariyo yonyine ahubwo harimo n’impamvu zishingiye ku muvandimwe we.

Yves Van Laethem inzobere mu buvuzi bw’indwara zandura i Buruseri  avuga ko  abantu badakwiye guha amahirwe ku kuba gufata iyi miti y’ubwirinzi bwa Malaria yaba ari yo mpamvu ya nyayo.

Ati “Iyo utameze neza mu mutwe imiti ishobora kubigiramo uruhare.ariko  ntabwo byamara icyumweru cyangwa bibiri kuburyo byari gutuma  ibitaramo bye bisubikwa kugeza kuwa 3 Kanama”

Ikinyamakuru 7sur 7  kivuga ko uyu muhanzi yaba  yaratewe ihahamuka nuko  umuvandimwe we yaba yaribasiwe n’inyeshyamba zo muri Congo.

Bigaragaza ko batari bakeneye uyu muhanzi mu gihugu cyabo. Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko n’imyitozo myinshi yakoze mu myiteguro y’ibi bitaramo yaba nayo yarateye ubwo burwayi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Erega mwijyqa kure hari igice cy abacongomani cayri kiteguye gukora imyigaragambyo uruhande rwaho igitaramo cyari bubere ngo kubera ko ari umunyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish