Mc Tino yagarutse ku banyamakuru bakaba n’abahanzi
Umunyamakuru, umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba (Mc) Kasirye Martin uzwi nka Mc Tino, ngo kuba uri umuhanzi ukaba n’umunyamakuru ntibivuze ko ugomba gukora ibyo ushaka witwaje ko indirimbo zawe zigomba gukinwa igihe ubishakiye.
Ibi ni bimwe benshi mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze igihe bavuga ko bamwe mu bahanzi banakora umwuga w’itangazamakuru nta kibagora mu kumenyakisha ibihangano byabo.
Mc Tino avuga ko nubwo ari umuhanzi akaba ari n’umunyamakuru ntaho bihuriye n’akazi akora. Icya mbere areba ari akazi ahemberwa ku kwezi aho kwiyitaho cyangwa se ngo abe yareka guteza imbere mugenzi we.
Mu kiganiro na Umuseke, Mc Tino yagize ati “Ibyo byagiye bivugwa n’abahanzi benshi batandukanye. Ariko ugasanga abanabivuze ari babandi baba bakizamuka batazi aho muzika nyarwanda igeze.
Icya mbere umuntu aha agaciro ni akazi ahemberwa. Ntabwo ari ukujya kuri radio ngo ukine ibihangano byawe witwaje ububasha ufite.
Ku ruhande rwanjye atari uko nshaka kwivuga neza, sinshobora gukina indirimbo yanjye nshya mbere yuko nkina iy’umuhanzi wundi yazanye. Oyaaaa!!”.
Tino akomeza avuga ko aho muzika nyarwanda igeze ari ubumwe abahanzi n’abanyamakuru bafitanye. Ko bose bafite inyota yo kubona muzika nyarwanda igeze ku rwego mpuzamahanga.
Abajijwe niba gukora akazi k’ubushyushyarugamba (Mc) mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo abahanzi bagenzi be bidatuma bamusuzugura, yavuze ko batabikora.
Ati “Ndumva nta muhanzi wansuzugurira ko ndimo kuyobora igitaramo. Ahubwo abenshi baranabinyubahira cyane kuko nanjye ntawe njya ndutisha undi bose mbafata kimwe.
Ntabwo ari akazi koroshye gukora kuko muri abo bose uramutse ubahaye indangurura majwi (microphone) ngo bajye imbere imbere y’abantu ibihumbi n’ibihumbi hari n’uwagwa hasi”.
Mc Tino ubusanzwe abarizwa mu itsinda rya TBB rigizwe n’inyuguti zivuga amazina yabo uko ari batatu. Tino, Bob na Benjamin.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW