Uganda: Abantu 30 ngo bamaze gufungwa bazira Mbabazi
Abashyigikiye Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’intebe ubu akaba yaregujwe, bagera kuri 30 bamaze gutabwa muri yombi bazira kwerekana mu ruhame ko bakimukunda. Aba baturage bafatiwe mu duce dutandukanye muri Uganda.
Ibi bibaye nyuma y’uko Mbabazi atangarije ko aziyamamariza kuba Umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe umwaka utaha.
Bamwe bafashwe bazira ko ngo bari bashyize ku binyabiziga byabo amashusho yerekana Mbabazi, abandi bambaye imipira ya T-shirts yerekana Mbabazi, Police ikabashinja gutangira kumwamamaza imburagihe kandi binyuranyije n’amategeko.
Mu Majyaruguru, abantu icyenda bafatiwe ahitwa West Nile, mu Ntara ya Gulu no muri Lira.
Umuvugizi wa Police muri kariya gace witwa Josephine Angucia yavuze ko babasanze bari gukwirakwiza inyandiko ziriho amashusho ya Mbabazi kandi ngo ibyo ntibyemewe mbere y’amatora nyirizina.
Mu Burengerazuba, abandi 12 barafashwe, muribo bane baturukaga muri Mbarara, batanu baturuka muri Bushenyi, umwe aturuka muri Isingiro naho babiri ba nyuma baturuka muri Rubirizi.
Abafatiwe mu duce twa Mbarara, Rubirizi na Bushenyi kuri uyu wa Gatatu bagejejwe imbere y’ubutabera bashinjwa gutegura no kuyobora amakoraniro mu buryo butemewe n’amategeko, kwigira ibyigomeke no guteza impagarara mu baturage.
Nyuma yo gucibwa amande no kuyatanga, aba baturage bararekuwe. Uwafatiwe muri Isingiro we aragezwa imbere y’ubutabera kuri yu wa Gatanu.
Muri Kabale uwitwa Kabarebe Kihembe wari wafashwe yarekuwe kuwa Gatatu nyuma yo gufatwa Urukiko ruza gusanga ibyo yashinjwaga nta shingiro bifite.
Muri Masaka, muri bane bari bafashwe, batatu barafunzwe undi yarafunguwe amaze kwishyura amande.
Mu gace ka Soroti, babiri barafashwe ariko nyuma baza kurekurwa.
Kuva Amama Mbabazi yakurwa mu Ntebe yo kuyobora Guverinoma umwaka ushize, mu banyapolitiki bo muri Uganda havutsemo urwekekwe, bamwe bakeka ko Mbabazi agiye kuzahirika Museveni bahoze bafatanyije mu rugamba rwo kubohora Uganda.
Ku rundi ruhande ariko, Museveni n’Ibiro bye ntacyo baratangaza ku biri kuba ku barwanashyaka ba Mbabazi.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Mubahe ba nyina ubwo bahaze.
Ese uyu arazira iki muri demokarasi?
Demokarasi itandukanye na indiscipline
Comments are closed.