George W. Bush akurikiranywe n’inkiko
George Walker Bush wabaye perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika (USA), kuva 2001 kugeza 2009, akurikiranwe n’inkiko mpuza mahanga ku byaha aregwa kuba yarakoze mu ntambara yise iyo kurwanya iterabwoba.
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu “Amnesty International”, washyize ahagaragara itangazo rikubiye mu gitabo cy’impapuro zigera ku gihumbi, isaba ko George W. Bush yafatwa n’inkiko, akisobanura kubyaha aregwa harimo ibyaha by’intambara, n’iyicarubozo.
Iki gitabo gikubiyemo ibirego George Walker Bush aregwa, byagejejwe ku buyobozi bwa Canada ku itariki ya 13 Nzeri, ariko byemejwe kuri uyu wa gatatu ushize. Iki cyemezo kikaba gishobora kugira ingaruka ku ngendo Bush yari kuzakora, harimo n’inama yari kujyamo muri Surrey mu burengerazuba bwa Canada.
Nkuko byatangajwe na Susan Lee directrice wa Amnesty, ngo Canada ifite ububasha bwo guhagarika no gukurikirana Bush ku byaha aregwa, bikaba binashyigikiwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku burengenzira bw’abaturage ukorera aho muri Canada.
Ibyaha bikomeye aregwa bishobora no kumucisha umutwe, biramutse bimuhamye, harimo kwica abantu urubozo, kubanyereza, n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu, yakoze hagati ya 2002 na 2009, yifashishije ibiro by’ubutasi bya Amerika CIA, nkuko byagaragaye muri raporo yashyizwe ahagaragara na Croix Rouge inenga uburyo intambara yatangijwe na Bush yiswe iyo kurwanya iterabwoba yakozwe.
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
17 Comments
iyi miryango yigerezaho igakabya!ibi ni inzozi zikabije kwibwira ko umuntu wayoboye kiriya gihugu yatabwa muri yombi!byakorwa nande?yaba yitwaje iki? ibi ni ukwikinisha kugirango berekane ko ntawe batinya ariko nabo bazi ko ibi ntacyo bimaze
ahaaaaaaaaaaa!ndumva na Bush bimukomereye ra!nawe ndabona ajyiye kuri international warrant nkaya liste iriho abantu benshi nka Rose Kabuye nabagenzi be,reka dutegereze ikizavamo,najyaga ngirango bikorerwa ibihugu bya Africa gusa naho nibihugu by’ibihangange bigerwaho na Amnesty!!!!!!!!!!!!!nakumiro
Kwica cg gufungira ubusa abasilamu ntabwo ari icyaha cyane iyo bikozwe n’umukristo wavutse ubwa kabiri nka BUSH. None se abasilamu ba Palestina ko bapfa kumunsi wari wumva hari Ministre wa Israeli watawe muri yombi? Bajye bareka guta igihe. Jihad yonyine niyo izarolora abasilamu.
JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD.
Reka sha ntago bibaho! Uretse ibihugu bya Africa bisuzugurire barabona haricyo batwara Bush!!!Hahahahah kabisa kuko bwaba ari ubwambere mu mateka y’Isi!Gusa bazasakuza nibarambirwa baceceke! Bajye babikorera ibihugu bya Africa kuko aribyo bisuzuguriye!!!Naho ibyaha byo Yarabikoze n’ubwo ntari umucamanza ariko ibyo Bush yakoze birigaragaza.
Reka bunve bo gatsindwa!! ibyo birirwa bakora, barangiza bagashinja abanyafurika ngo, nibo nsina ngufi yo gucaho amakoma!!?? nabo se byabashyikira mawee?? Erega icyaha ntikihishira, kuko kirashyira kikamenyekana. Nubwo bareba ukundi babigorofanya bakabinyuza hirya no hino bakarengera ubusugire bwa Amerika, ariko ukuri kwaba kwagaragaye!!! bazajya bakora ibyo bishakiye ngo USA ni indahangarwa ra!!!! Imana izabagaragagaza, kandi iyo umunsi wo guseba wageze ntuwurenga!!! Obama nawe azabazwe abantu bapfira muri Libya icyo bacumuye!!!! iyo batwara petrole bakareka abantu bakiberaho, byari kubatwara iki??? cg baba bashaka kwica Kadafi, bakamufata bakamutwara, nkuko batwaye umwami Rudahigwa, bakamwica!!??
YEWE uwakubitira imbwa gusutama ntiyasiga nimwe,none se iyo bagezemo ntakindi bakora nukurenganya gusa,hanyuma se ibya Lybia byazabazwa nde?
Twumvikane basomyi ! Burya rero hari abantu bigerezaho ! si uko W Bush atakoze amakosa pe ! ariko na none twibuke ko udakora atanakosa. Njye mbona ibyo yakoze ari amakosa y’akazi kuruta uko byakwitwa ibyaha…
Icyo isi ikeneye ni ubutabera butabera, kandi kuri bose. Byasabwe kenshi ko uriya mugabo yashyikirizwa inkiko, kuko atitwaye neza mu gihe cy’ubutegetsi bwe.
Nawe reba, iyo ukora iperereza uba ushaka kumenya ko umuntu yakoze icyaha runaka, cyangwa se ko yatanga amakuru yaba azi ku kintu runaka.
None umwishe urubozo, nta cyaha yakoze, kandi usanze nta naho ahuriye n’ibyo ushaka kumenya. Urumva se uwabikoze atagomba kubiryozwa.
Si we wenyine,reo. Abashyiraga mu bikorwa amabwiriza ye, kandi bazi neza ko abangamiye ikiremwa muntu, ubu bakagomgye kuba baratawe muri yombi kera.
Iri tabwa muri yombi riramutse ribaye. ryaha adahenge inyoko muntu, usanga abayobozi benshi bo kw’isi bashaka guyikiniraho, mu gihe cyose bashatse gukira vuba, kuramba kubutegetsi cyangwa se bashaka ko butazava mu kazu.
Ni muri uru rwego, hari benshi bazira ibitekerezo byabo, aho bakomoka, amateka yabo, umutungo wabo, n’ibindi…
Turasaba iriya miryango gukaza umurego, ikareba no hirya no hino, aho abayobozi bakomeye kw’isi, bitwaza ibinyoma, bagahohotera ikiremwa muntu.
Turashaka impinduka y’isi. Ariko ntidukeneye imeneka ry’amaraso ayariyo yose. Kuko arakenewe kugirango yubake isi nshya.
eeeh, bitabaye kujijisha baba banduhuye cne kuko ahantu hose nari kuza hurira na Bush nari kuza mwereka nkahorera Sadamu nibanduhure pe.
banyarubuga
nagirango mbabwireko , hanze aha mubihugu byateye imbere, Ntamuntu uruta itegeko, Aramutswe agomba kujyanwa murukiko , yazaburana kandi atsinzwe yazahanwa nkabandi bose.
ntago ari murwanda cyangwa muri afrika abategetsi bakora cyangwa bakoraga ibyo bishakiye mwizina ryintebe bicayeho.
Imbere yitegeko umwana wa rubanda rugufi angana na Perezida wigihugu.
uretse namaraso yinzirakarengane, akubise nitungo murugo yabiryozwa.
sibyo se ?
Yoooooo mbega umuryango uzi gusetsa? Bavuye ku Rwanda none bagiye kuri Bush, ibyo babyibagirwe kuko Bush si agafu k’ivugwa rimwe. Ikindi kandi ibyo yakoze nawe hari amategeko yagenderagaho n’ubwo wenda afifitse ariko ntabakamenyere uwo babonye wese. Bazongere bapfukume k’u Rwanda rwo rwibereye mu iterembere.
sha vraiment ibi ni ukwikirigita ugaseka!
ndabasetse mwese abavuga ko bush yatabwa muri yombi ni nkakwakundi umuntu ajya arota kandi ari munzira ajyenda kumanywa yihangu.
sha musubize amerwe mwisaho,Amerika cg U.S.A muvuga ntabwo muyizi murayibarizwa.
gusa biramutse bibaye byaba ari urugero rwiza hose kwisi.
Amahanga yananiwe gufata kagame mubona azafata bush? Ngaho nimutegereze simbujije.
Njye birambabaza cyane iyo mbonye abantu batangira ngo “hano mubihugu byateye imbere ubutabera…” abantu baba i burayi cg muri america nibaza niba bazi ibibera ku isi cg ibibera mubihugu babamo. Ntagihugu na kimwe ku isi haba demokarasi iri hejuru y’inyungu za politiki abenshi twabaye hanze ariko abantu bahaba nk’abibera munzu zabo gusa mujye mureka kubeshya abanyarwanda batahageze. Utubazo duto tw’abantu kugiti cyabo mubihugu byateye imbere rwose turakemuka mumucyo pee nanjye ndabyemera ariko ahantu hose ikibazo kirimo politike nta by’ubwisanzure cyangwa demokarasi biba bigishoboka. Aribyo abaperezida b’ibihugu bikomeye bose bajya barangiriza muri prison kuko ntawudakora nk’ibyo Bush yakoze. Mureke twubahe abayobozi bacu na political system z’iwacu kuko iby’I burayi n’America ntacyo bibirusha usibye kuba byarabaye ho mbere kandi bikaba ari iby’ibihugu bikomeye. Iki nicyo gitumye u Bushinwa bubasha kwikura mubukene. Bush nafungwa ni uko azaba abangamiye leta muri ikigihe si uko azaba yarakoze amakosa. Thank u all!
mufashe twamagane rwose uriya muryango, Bush yarayoboye ariko iyo kurugamba habaye amakosa wenda yabibazwa ariko tujye turengera politiki, umwarabu w’umwiyahuzi aba ateye ubwoba nako s’umwarabu gusa n’umwiyahuzi wese, turwanye abaterabwoba please.vive Bush
YEWE ABAVUGIRA BUSH AHO BO BITWAZA IKI IBIBAZO AMERIKA IRIMO INTANDARO YABYO NI BUSH UBWO RERO AMAHANGA ASIGAYE ASHYIRA MU GACIRO AKUMVA KO NTA GIHANGANGE GIKWIYE GUKORA AMAKOSA KITWAJE ICYO ARICYO BAJYE BIBUKA HITIRERI N’ABANDI BAGIYE BAKORA AMABI MENSHI .NKUBU URWANGANO ABARABU BAFITIYE AMERIKA INTANDARO NI BUSH.UBWO RERO TUREKE GUSHYIGIKIRA AMAFUTI NGO NUKO BADUHA INTICA NTIKIZE KANDI NAYO IFITE BYINSHI ITWANGIRIRIOZA USIBYE KO UWO UREGA ARIWE UREGERA NTAKURI KUTAGIRA IFARANGA REKA TUBITEGE AMASO.
Comments are closed.