Uganda: Abana barugarijwe kubera abapfumu
Bamwe mu bana bo muri Uganda bugarijwe n’abapfumu, bakabakata ibice bimwe by’umubiri ndetse bakabica. Ibi ngo abapfumu babikora kubera amafaranga baba bahawe n’abaherwe baba bashaka ko imitungo yabo ikomeza kuzamuka.
Aba bana ngo bategerwa mu mihanda yo mu byaro bajya kwiga bakajyanwa mu ngo z’aba bapfumu bakicwa batambwaho ibitambo. Iyo mirimo yabo mibisha ituma bahembwa amafaranga atari make.
Abapfumu bo muri Uganda bumvishije abaherwe baho ko gutamba ibitambo by’abana bituma bakomeza kuba abakire ku rwego rwo hejuru.
Hari n’abemera ko ibyo bice by’abana batambweho ibitambo bituma bakira ‘uburemba’ kandi bakabyara bakororoka.
Aba bapfumu ngo batega aba bana bagiye kwiga mu gitondo cya kare bakabagwa gitumo, bakabica bakavanamo imbavu, imyanya ndagagitsina n’ibindi bice by’umubiri bitandukanye ubundi bakabasiga aho bakigendera.
Aba bapfumu bavuga ko baba batumwe n’imyuka runaka kandi ngo iyo barangije akazi kabo babaha ishimwe.
Umwe mu baturage yabwiye MailOnline ko muri Uganda byabaye intero isanzwe ko abana batambwaho ibitambo.
Nubwo Police ifata bamwe muri aba bapfumu, ariko ngo nyuma irabarekura kubera ruswa.
Iki kibazo cy’abana batambwaho ibitambo muri Uganda cyakunze kugarukwaho n’ibitangazamakuru byinshi.
Muri byo harimo ABC cyo muri Australia ndetse n’inkuru zirambuye zakozwe na BBC kuri iki kibazo.
Ibi byatumye Leta ya Uganda ishyiraho itsinda ryo guhashya aba bantu ariko naryo ngo nta bushobozi buhagije rifite kuko buri ntara ifite irikuriye umwe nawe ukoresha moto kandi mu mihanda imeze nabi ndetse no ku ntera ndende bikumvikana ko atabasha kugera hose.
Muri Gashyantare Leta ya Uganda yashyizeho gahunda yiswe National Action Plan ifite imwe mu nkingi zayo igamije guhashya aba bapfumu ariko kubera ruswa biragoye.
Hari abikanga ko amatora azaba muri Uganda umwaka utaha azatuma uru rugomo rukorerwa abana rwiyongera bitewe n’uko bamwe bazaba bashaka kujya kubutegetsi ndetse n’inshuti zabo zishaka kuzabariraho umugati.
Kugeza ubu nta mibare izwi y’abana bapfuye kubera ibi bikorwa.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Kuba uriho urutwa nuwapfuye warangiza ukanica abana bato bagateye imbere bagakorera iGihugu, n’ubugome bukabije. Ariko leta se ibishyizemo imbaraga muri icyo cyaro hose abo bapfumu nabo bakire bakorana mubugome ntibafatwa, bagafungwa bigacika? Abana bagakura neza badahora bikanga kwicwa? yewe koko burya nta byera ngo de.
Mbega inkuru ibabaje we! iteye ubwoba pe! Nyagasani abe iruhande rw’abana igihe cyose. Ariko rero iyi si mwa bantu mwe! ndumva mbuze icyo mvuga. Ndihanganisha ababyeyi babuze abana muri ubu buryo.
Comments are closed.