Digiqole ad

Abakozi ba Airtel Rwanda batanze amaraso azafasha abarwayi

 Abakozi ba Airtel Rwanda batanze amaraso azafasha abarwayi

Gutanga amaraso ku bayakeneye ni igikorwa ngarukamwaka Airtel ikora

Abakozi ba Airtel Rwanda batanze amaraso nk’umusanzu wabo wo gufasha abayekeneye, ni igikorwa cyari cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Gutanga amaraso ku bayakeneye ni igikorwa ngarukamwaka Airtel ikora
Gutanga amaraso ku bayakeneye ni igikorwa ngarukamwaka Airtel ikora

Ikigo RBC kivuga ko gutangira amaraso rimwe bifasha kubona amaraso menshi akenerwa mu bitaro akarokora ubuzima bw’abantu.

Umuyobozi muri Airtel Rwanda ukuriye ibijyanye n’Itumanaho, Denise Umunyana yavuze ko gutanga amaraso ari umusanzu wa Airtel mu buzima buri mwaka.

Ati “Twe muri Airtel buri mwaka dushishikariza abakozi bacu guta amaraso nk’umusanzu ufatika mu muryango no ku bakeneye amaraso, kandi ni inzira ya Sosiyete yacu yo kugufasha haba mu burezi, mu guteza imbere amasosiyeti mato, ikoranabuhanga ahubwo hakiyongeraho n’ubuzima.”

Mu myaka ishize, Airtel Rwanda yashyizeho imishinga myinshi yo gufasha ko iterambere ry’igihugu ryarushaho kugerwaho binyuze mu musanzu wayo.

Airtel ni imwe mu makompanyi akomeye y’itumanaho, yashinze imizi ku mugabane wa Aziya no muri Africa. Igira amatelefoni meza, kandi izwiho kugura serivisi nziza zijyanye na Internet.

Umwe mu bakozi ba AIRTEL Rwanda atanga amaraso
Umwe mu bakozi ba AIRTEL Rwanda atanga amaraso
Abakozi ba Airtel batanga amaraso nk'umusanzu wabo mu gufasha abayakeneye n'ubuzima
Abakozi ba Airtel batanga amaraso nk’umusanzu wabo mu gufasha abayakeneye n’ubuzima

UM– USEKE.RW

en_USEnglish