“Ntabwo Joyeuse ari mubyara wanjye”- T.Intore
Intore Tuyisenge Jean de Dieu umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zigendanye na gahunda za Leta, bimaze iminsi bivugwa ko agiye kurongora mubyara we witwa Uwihirwe Joyeuse ndetse nawe ntabwo yigeze abihakana mbere. Tuyisenge yabwiye Umuseke ko nubwo byavuzwe cyane ariko mu by’ukuri uyu atari mubyara we.
Tuyisenge yabwiye Umuseke ko icyatumye adahakana ko Joyeuse ari mubyara we mbere yagira ngo arebe uko Abanyarwanda bafata amasano mu bagiye kurushinga.
Mu bitangazamakuru bitandukanye, ku mbuga nkoranyambaga, inkuru ko uyu muhanzi agiye kurongora mubyara we yavuzweho ibitandukanye. Bamwe bakavuga ko ari ishyano, abandi bakavuga ko ntacyo bitwaye.
Tuyisenge Intore avuga ko ukuri ari uko uyu mukobwa bagiye kubana atari mubyara we nkuko abantu bagiye babyumva.
Ati “Nzi ko itangazamakuru rifite uruhare runini mu kubaka sosiyete. Nabonye uburyo abantu bafata amasano ari nacyo nagira ngo ndebe ubwo nemeraga ko Joyeuse ari mubyara wanjye.
Nasanze koko hari za kirazira abantu bacyubahiriza, niyo mpamvu inzego za Leta zishinzwe Umuco zifatanyije n’itangazamakuru, bakwiye gufata iya mbere bakigisha abaturage za kirazira mu muco.
Uwihirwe Joyeuse ni inshuti yanjye akaba n’umugore wanjye n’ubwo bitarajya mu mategeko. Twarabyirukanye kuva kera tukiri abana aho dukomoka i Kirehe ku buryo n’imiryango yacu yari isanzwe ishyingirana.
Nyuma rero nibwo naje kuza i Kigali gushaka ubuzima bituma tudakomeza kubana hafi. Icyo gihe nawe yahise aza mu mujyi wa Rwamagana ari naho kugeza ubu anatuye, ntabwo ari mubyara wanjye mu by’ukuri.”
Tuyisenge akomeza asaba imbabazi abanyarwanda n’itangazamakuru muri rusange ku nkuru yatangaje kandi ibyo bintu bitari ukuri.
Unkumbuje u Rwanda imwe mu ndirimbo za Tuyisenge Intore yakunzwe cyane.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=1CA2rqVIE_k” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
8 Comments
Tuyisenge asanze itegeko ritemera gushyingirana n’igisekuru kiri munsi ya 7, kuko umubyara n’igisekuru cya 5, akaba atemewe gusezerana none Tuyisenge arahinduye hahahaha kutiga birakanyangwa ngo nababeshyaga ngo ndebe?
akarenze umunwa sha !!!!!!!!
I voyou gusa! Uyu inkuru ze turazirambiwe mumbabarire mumwime attention niyo aba akeneye! Ntasoni
hehe ubwo uragirango ubeshye leta ibone kubadhyingira,hah usanze itabashyingira none uravuga ayandongo,lol umukobwa nawe yarabyemeye ko muri ababyara none ngo wagirango urebe ko abanyarwanda bacyubaha kirazira, ubwo rero ushatse kutugira ibicucu,hah bwari bwiza mwa iyo butamenywa na bose,ahubwo iyo minisiteri izakwigishe wenyine n uwo ,nimwe mukwiye kwigishwa mwe mwakoze amahano.ese ubundi umuntu agirira feelings mu byara we ate kweri? hahhhh mwe mwajwemo sha
wwwwwwwooooooooow! intore congs kbsa tukurinyuma uzagire ubukwe bwiza naho abandi bareke.uri umuntu w,umugabo
ko mbona asa na anita pendo!?
Sha Tuyise ! uzabeshye abahinde naho abanyarwanda apana. ahubwo ndasaba ko mbere yuko babasezeranya baza bafate ibipimo by’amaraso kuko ijana kwijana murayahuje. ariko urabona ngo uranura ibutamwa na ngenda usobanura ibinyoma
ntantore ikurimo .
Uyu bamute muriyombi kuko abeshya.kandi ntantore ibeshya.Ese ubutore yabuvanyehe?
Comments are closed.