Sandra yateguye icyo yise “Rwanda International Fashion World”
Sandra Teta umwe mu bahoze ari umufatanyabikorwa mu kigo cya Rwanda Inspiration BackUp gitegura MissRwanda, yateguye icyo yise “Rwanda International Fashion Wold” kigiye kuba bwa mbere mu Rwanda.
Iryo iyerekanamideli mpuzamahanga rigiye kuba, rizitabirwa n’ibihugu byose byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Aho wavuga ibihugu nka Uganda, Tanzania, Burundi, Kenya n’u Rwanda.
Muri icyo gikorwa bikaba biteganyijwe ko Zarinah Hassan uzwi nka “Zari” ari nawe mukunzi w’umuhanzi ukomoka muri Tanzania witwa Diamond Platnumz azaba ahari.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Sandra Teta yatangaje ko nyuma yo gutegura igitaramo yise ‘Red Avenue’ kitabiriwe n’umuntu wese wari wambaye umwenda utukura, yahise yifuza gutegura iki gikorwa mpuzamahanga.
Yagize ati “Burya iyo ushaka ikintu uremera ukavunika ariko ugashirwa ukigezeho byaba ku neza cyangwa ku ntabi. Kuko rimwe na rimwe hari igihe ukigeraho utavunitse cyane ubundi ukakigeraho wabize icyuya.
Ku ruhande rwanjye nemera ko ahantu hose hari ubushake, n’ubushobozi buboneka. Niyo mpamvu rero nifuje kuba nategura iki kirori mpamya ko abanyarwanda bose benshi nibaza kureba uko kizagenda bizatuma n’abanyamahanga bazaba baje bifuza kuba bakorera ibitaramo byinshi bikomeye mu Rwanda”.
Abajijwe niba nta mpungenge afite kuri Zari uri mu minsi yo kuba yabyara ko ashobora kutaza bigatuma abantu bazaba baje kumureba bitabashimisha, yavuze ko icyo areba ari amasezerano bagiranye.
Mu gihe byaba bibaye ngombwa ntaze, ubwo nta kindi yarenzaho gusa icyo yizeye ari uko azaba ameze neza.
Muri icyo kirori kizajya kiba ngaruka mwaka, abahanzi nka Christopher, Riderman na Babe Cool wo muri Uganda nibo bazasusurutsa abazakitabira.
Icyo gitaramo kizaba ku itariki ya 27 Kamena 2015 muri Porto Fino Hotel iba i Nyarutarama. Kwinjira bikazaba ari 10.000 frw ku muntu umwe na 15.000 frw mu myanya y’icyubahiro (VIP).
Joel Rutaganda
Photos/Muzogeye Plaisir
UM– USEKE.RW
1 Comment
Just try to be precise, ni Sandra uzagitegura agatumira abo ba Zari cyangwa gisanzwe kizaba ahubwo we akaba abonye ikiraka cya coordination??? Kuko dusanzwe twarumvise hashize iminsi ko Zari Hussein, Diamond hari ibirori by;imideli bazategura bakanitabira mu Rwanda nkuko babikoze ahandi.
Comments are closed.