Stromae ntakije i Kigali kubera uburwayi
Paul Van Haver ukoresha izina y’ubuhanzi rya Stromae ari naryo yamenyakaniyeho cyane, ntabwo akije i Kigali mu gitaramo yateganyaga kuhakorera mu cyo yise ‘Tournée Africaine’ kubera uburwayi nk’uko byatangajwe n’abategura ibitaramo bye.
Ubwo burwayi ngo bwaba bwaraturutse ku miti bamuteye yagombaga kumufasha kumurinda kwandura indwara ya Malaria mbere yo gutangira ibitaramo yagombaga kugirira muri Afurika.
Mu bitaramo yagiriye i Dakar muri Senegal, Abidjan muri Cote d’Ivoire, Yaoundé muri Cameroun , Johannesburg muri Afurika y’Epfo na Brazzaville muri Congo, yagiye ashimisha abantu.
Byari biteganyijwe ko ku wa 13 Kamena 2015 azagirira igitaramo i Kinshasa akazavayo kuri 20 Kamena 2015 akaza i Kigali, uburwayi yagize bwatumye ibyo bitaramo bisubikwa.
Ubwo Kanobana Judo wateguraga icyo gitaramo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, yari yavuze ko bazi ikibazo Stromae yagize cy’uburwayi ariko ko nta kabuza agomba kuza i Kigali.
Urutonde rw’ibitaramo byasubitswe ariko hazongera hakamenyeshwa igihe bizabera.
13 Kamena 2015 yagombaga gukorera igitaramo i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)
Kigali mu Rwanda ku itariki 20 Kamena 2015.
Tariki ya 5 Nyakanga 2015 i Londres mu Bwongereza muri festival ya Wireless.
Ku itariki ya 8 Nyakanga cyari kuzabera mu Butaliyani.
Au nos Alive Festival yo yari kuzaba ku itariki 11 Nyakanga 2015 ikabera mu mujyi Lisbonne muri Portugal.
Festival ya Moon & Stars Festival de Locamo yo ku wa 13 Nyakanga2015 yari kuzabera mu Busuwisi.
Hydrogen Festival yari kuzaba ku itariki 14 Nyakanga 2015 ikabera mu mujyi wa Padova mu Butaliyani.
Fesytival yitwa Festival international de Benicassim yari kuzaba tariki 17 Nyakanga 2015 muri Espagne.
Festival yitwa Osheaga Music & Arts festival de Montréal yari kuzaba ku itariki 31 Nyakanga 2015 yari kuzabera muri Canada.
Festival yari kuzabera mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 2 Kanama2015 .
Kuri ubu itangazo ryagenewe abanyamakuru, rivuga ko isubukurwa ry’ibitaramo yagombaga gukora hazongera kumenyeshwa igihe ibyo bitaramo bizabera.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
Comme c’est dommage!!
Imana imufashe iyo miti bamuteye itazamuviramo indwara ikomeye. Turamusabira ngo azakire vuba. Bamuteye byinshi se bahungu mwe?
Ninde se waza mwiryo vumbi, maze njye Iyo njye mba nfite imiti igihumbi.
Wowe uvuga ivumbi, uheruka u Rwanda ryari? cyangwa aho uba niho hari ivumbi none wibeshye ko no mu Rwanda ari ivumbi. cg uri sans papier
Buriya haricot abantu bahombye kuba ataje?gusa Imana imukize indwara, ariko kuza byo ntaco bimwiye kuko nubundi ni ukwamamaza sekibi, ubusambanyi buriya muzi abantu barikwandura VIH/SIDa muririya joro ehhe nibenshi ikind cash nubusunzi byarigupfa ubusa so ntazaze ndabymaganye.Ndamaze
Comments are closed.