Digiqole ad

PGGSS5: i Rukomo igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi (AMAFOTO)

 PGGSS5: i Rukomo igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi (AMAFOTO)

Ntabwo bifuza gucikwa n’ifoto y’umuhanzi wese

Ni ku nshuro ya mbere irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribera mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare. N’ubwo bamwe mu bahanzi bari bafite impungenge zo kuba bashobora gusanga batazwi siko byagenze.

Ushobora kwibaza icyo uyu mwana arimo gutekereza
Ushobora kwibaza icyo uyu mwana arimo gutekereza

Mu bitaramo byose bya semi-live uko ari umunani (8) bimaze kuba, nibwo hagaragaye bwa mbere  abafana benshi kandi bakunze buri muhanzi uko yajyaga ku rubyiniro.

Bitanduknaye cyane no mu bindi bitaramo byabanje aho wasangaga hari abahanzi bajya kuri stage (urubyiniro) ukumva amajwi ya bamwe mu bafana bavuga ibyo bita (Booooo) rimwe mu ijambo bakunze gukoresha iyo batishimiye umuhanzi.

Jules Sentore, Dream Boys, Knwoless, Senderi International Hit, Bruce Melodie, TNP, Paccy, Rafiki, Bulldogg na Active nibo bagomba kuvamo umuhanzi umwe wegukana iri rushanwa.

Abahanzi bagera kuri bane (4) nibo bamaze gusa naho banikira abandi muri iri rushanwa mu kugira abafana benshi. Abo ni Knowless, Bruce Melodie, Dream Boys na Senderi.

Gusa nanone hakaba hategerejwe ikindi kiciro kizaba ari full-live. Icyo kiciro akaba ari nacyo gifite amanota menshi kuruta ibindi byabanje. Mu bahanzi barimo Jules Sentore, Melodie, Knowless na Dream Boys akaba aribo batezwe amaso cyane.

Aimable Twahirwa, Tonzi na Lion Imanzi nibo bagize akanama nkemurampaka
Aimable Twahirwa, Tonzi na Lion Imanzi nibo bagize akanama nkemurampaka
Bruce Melodie niwe waje kuri stage bwa mbere
Bruce Melodie niwe waje kuri stage bwa mbere
Melodie ni umwe mu bahanzi bahabwa amahirwe muri iri rushanwa
Melodie ni umwe mu bahanzi bahabwa amahirwe muri iri rushanwa
Mc Tino na Anita Pendo bamwe mu bashyushyarugamba bakomeye mu Rwanda, barebaga niba uyu musore azi kubyina
Mc Tino na Anita Pendo bamwe mu bashyushyarugamba bakomeye mu Rwanda, barebaga niba uyu musore azi kubyina
Mu Mujyi wa Nyagatare wereka i Rukomo hagaragara isuku
Mu Mujyi wa Nyagatare wereka i Rukomo hagaragara isuku
Dream Boys ni rimwe mu itsinda ririmo kwitwara neza muri iri rushanwa
Dream Boys ni rimwe mu itsinda ririmo kwitwara neza muri iri rushanwa
TMC na Platini ni bamwe mu basore bagize itsinda rya Dream Boys
TMC na Platini ni bamwe mu basore bagize itsinda rya Dream Boys
Uyu musore ni umwe mu bacunga umutekano w'abagize akanama nkemurampaka
Uyu musore ni umwe mu bacunga umutekano w’abagize akanama nkemurampaka
Paccy nubwo ari ubwa mbere aje muri iri rushanwa amaze kumenyera imbaga y'abantu benshi
Paccy nubwo ari ubwa mbere aje muri iri rushanwa amaze kumenyera imbaga y’abantu benshi
Oda ni umwe mu bahanzi bakora ijyana ya ya HiPHop mu irushanwa rya PGGSS5
Oda ni umwe mu bahanzi bakora ijyana ya ya HiPHop mu irushanwa rya PGGSS5
Nta nyota ugira mu gihe urimo gukurikirana igitaramo uko kirimo kugenda
Nta nyota ugira mu gihe urimo gukurikirana igitaramo uko kirimo kugenda
Rafiki ni ubwa kabiri yitara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star
Rafiki ni ubwa kabiri yitara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star
Yishimiye uko bamwakiriye
Yishimiye uko bamwakiriye
Tonzi yari yikingiye izuba kugirango ashobore gukurikirana neza uko abahanzi bitwara
Tonzi yari yikingiye izuba kugirango ashobore gukurikirana neza uko abahanzi bitwara
Senderi asigaye afite agakoryo ko kwifata nk'umukinnyi wa karate
Senderi asigaye afite agakoryo ko kwifata nk’umukinnyi wa karate
Senderi International Hit ni uku yari yambaye
Senderi International Hit ni uku yari yambaye
Iyi niyo nkweto Senderi yari yambaye
Iyi niyo nkweto Senderi yari yambaye
TNP igizwe na Trecy ndetse na Paccy bitwaye neza
TNP igizwe na Trecy ndetse na Paccy bitwaye neza
Paccy na Trecy bagize TNP
Paccy na Trecy bagize TNP
Ntabwo bifuza gucikwa n'ifoto y'umuhanzi wese
Ntabwo bifuza gucikwa n’ifoto y’umuhanzi wese
Knowless ari mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa
Knowless ari mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa
i Rukomo Knowless yeretswe ko akunzwe
i Rukomo Knowless yeretswe ko akunzwe
Bulldogg mu mwambaro wa kiraperi
Bulldogg mu mwambaro wa kiraperi
Bulldogg yaririmbye ahetse igikapu
Bulldogg yaririmbye ahetse igikapu
Jules Sentore yatangiye batumva injyana akora, ariko ubu ari mu bahanzi baririmba abantu bakishima
Jules Sentore yatangiye batumva injyana akora, ariko ubu ari mu bahanzi baririmba abantu bakishima
Jules yacishijemo araniyicarira
Jules yacishijemo araniyicarira
Active ni itsinda rimaze gukomera cyane mu Rwanda mu gihe cy'imyaka ibiri rishinzwe
Active ni itsinda rimaze gukomera cyane mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri rishinzwe
Active ni uku bari bambaye
Active ni uku bari bambaye

Biteganyijwe ko nyuma ya Rukomo ho mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare, hatahiwe i Kabarondo mu Karere ka Kayonza naho ho mu Ntara y’Iburasirazuba.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ewana ndabona ino season ari cool , abahanzi bose barakataje gusa Knowless agomba kubisoza nk’umuntu twemera byahatari inaha mu majyaruguru iwacu Musanze.

  • Hahahahh! TMC na Platini bamwe mu basore bagize dream boyz!! hari n’abandi se?

  • congratulation kuri EAP na Bralirwa bategura iri rushanwa kubera iyi road show ya Rukomo,ni byiza kuba basigaye bategurira road show ahantu hatari ku muhanda wa kaburimbo gsa bakaba baratwibutse natwe dutuye kure y’umuhanda w’umukara!Courageux rero kdi igikombe ni cya Bull Dogg!

  • ewana tnp barabishoboye kbs

Comments are closed.

en_USEnglish