Digiqole ad

Burundi: Ingabo zoherejwe gucunga amahoro Bangui na Mogadiscio

 Burundi: Ingabo zoherejwe gucunga amahoro Bangui na Mogadiscio

Kuri uyu wa kane Uburundi bwohereje abasirikare 168 gucunga amahoro muri Somaliya n’abandi 210 muri Repubulika ya Centrafrica. Ingabo zigize batayo ya  26 n’iya  27 nizo zatangiye akazi muri Somaliya.   Abandi basirikare 210 bahagurutse i Bujumbura bagana Bangui bakaba bagiye gusimbura ingabo zabo zagiyeyo mu Ukuboza 2013.

Bagiye kugarura amahoro mu mahanga
Bagiye kugarura amahoro mu mahanga

Ingabo z’Uburundi muri Somalia zigizwe n’abantu 5118 ni ukuvuga batayo esheshatu. Umuvugizi w’igisikare cy’Uburundi Colonel Gaspard Baratuza yabwiye Burundi Iwacu ko izi ngabo zigiye muri Somalia mu kazi kazarangirana n’uko kwezi.

Uburundi bwatangiye kohereza abasirikare mu mahanga kugarura amahoro muri 2007. Ubu ingabo z’Uburundi ziri muri Centrafrica ni abantu 850 bagize batayo imwe.

Uburundi bwohereje ingabo zabwo muri biriya bihugu mu gihe mu gihugu harimo amakimbirane ashingiye kuri Politiki ndetse mu byumweru bike bishize hakaba harageragejwe ‘coup d’état’ ariko ikaza kuburizwamo.

Ubu kandi mu Burundi igisirikare n’igipolisi bahanganye n’abaturage badashaka ko Perezida Nkurunziza Pierre yiyamamariza manda ya gatatu.

Bamwe mu bahanga babwiye Umuseke ko kohereza ingabo z’Uburundi mu mahanga kandi zisize iwabo hari amakimbirane ari ukwereka amahanga ko ibyo yita ‘byacitse’ biri kubera i Burundi ari ‘baringa’.

Ku rundi ruhande ariko bavuga ko niba byari bisanzwe biri muri gahunda ya Leta y’Uburundi yagombaga kubikora ititaye ku bibazo bihari cyane cyane ko ngo nka Leta iba izi uko iri bubyitwaremo.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Burundi songa mbele

  • Iwabo se ko babikemuye nibagende

  • Ntago narinzi ko uruka afata uhitwa

  • hhhhh kndi iwabo ntawo?ndumva bakabanje iwabo

  • ubabajwe n’uko abarundi boherejwe mu butumwa hanze?! ndibuka ko ubwo hari abasirikare b’abarundi batahaga bava I Mogadischu, bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda byamamaje ko abarundi basezerewe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Afurika kubera ko NGO Nkurunziza yiyamamariza kugundira ubutegetsi! Ubu se kandi muri buvuge iki kindi?!

  • Mbega ingabo zir disorganized. abazinze, abatazinze, uko bafashe imbunda. apuuuuuuuuuuuuuuu

  • arikose ko numva ngo iwabo biracika
    kuki badahera iwabo bagarura amahoro?

  • Hitimana we ko ndeba wavuganiye ingabo z’u Burundi usigaye uri umuvugizi w’ingabo za Nkurunziza? ubwose urashya warura iki ko bariya basirikare bagiye gukorera amafaranga nziko nta n’ijana bazaguhaho wakwicecekeye. Ngaho hatana .

    • Bagiye gutwara isoko RDF nicyo gituma tugomba kubamagana.

  • Kugarura amahoro muri Africa byahindutse busness.Muzarebe ko muri RDF batabirwanira kujya Darfour.Ikibazo nuko leta ihita iyakata kandi aribo baba bayakoreye kuko bashoborano kuhasiga ubuzima.

  • Ubushiz nimwe mwavuga ko ingabo zisezerewe mu simalia, none ubu ngo zisubiye yo. Uwundi nawe ngo ntiza zinze tenu nibindi.mwaragaragaje aho muhengamiye kweri.knd itangaza makuru ntirikwiye guhengama.ndazi coment yanje nti muyitambutsa, ariko ntaco ko muzoba mwayisomye ubwanyu.

Comments are closed.

en_USEnglish