Abatifuza ko Nkurunziza yiyamamaza babyibagirwe – Umuvugizi wa Leta
Philippe Nzobonariba uvugira Guverinoma y’Uburundi yakuriye inzira ku murima abafuza ko Pierre Nkurunziza yakuraho candidature ye, akareka kwiyamamariza manda ya gatatu.
Ibi yabigarutseho nyuma gato y’uko Komisiyo y’amatora isohoreye ingengabihe nshya y’amatora ariko abatavuga rumwe na Leta bakavuga ko itari ibifitiye uburenganzira kuko babiri muri batanu bari bayigize beguye ku mirimo yabo kandi hakaba ntabatowe bo kubasimbura.
Nk’uo Burundi Iwacu yabyanditse umuvugizi wa Guverinoma y’Uburundi yemeza ko amahanga atagomba gukomeza gushyira igitutu kuri Leta y’Uburundi kuko ngo ifite ubudahangarwa ihabwa n’itegeko nshinga n’andi mategeko agenga Repubulika y’Uburundi.
Ku kibazo cy’uko Perezida Nkurunziza yakuramo ubwiyamamaze bwe(candidature), Phillipe Nzobonariba yagize ati: “ Rwose nta muntu numwe uzabuza umukuru w’igihugu kwiyamamaza kuko itegekonshinga ribimwemerera.”
Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe na Leta ndetse n’ibihugu bimwe na bimwe bakomeje gusaba Nkurunziza ko yareka kwiyamamaza kugira ngo amahoro aboneke, abaturage bahunze batahuke, n’abaturage bafite intwaro bazamburwe.
Nubwo bwose hari agahenge mu rugero runaka, mu Burundi haracyari imyigaragambyo mu duce tumwe na tumwe.
Abakurikiranira ibintu hafi muri kiriya gihugu bibaza uko amatora azakorwa kandi hari abaturage benshi bahunze ndetse hakaba hari n’insoresore zitaramburwa intwaro bivugwa ko zishobora guteza umutakano muke mu gihe amatora yaba agenze uko zitabyifuza.
Mu gitondo kuri uyu wa gatatu, Agathon Rwasa ukuriye FNL rimwe mu mashyaka atavuga rumwe na Leta yumvikanye kuri KFM asaba ko hashyirwaho umutwe w’ingabo zizarinda abatavuga rumwe na Leta mu gihe cya matora kuko ngo bafite impungenge ko imbonerakure zazabagirira nabi.
Kuri we ngo kurindwa n’abapolisi cyangwa abasirikare b’Uburundi ntacyo byabamarira kuko ngo n’imbonerakure zijya zambara nka bamwe muri bo.
UM– USEKE. RW
33 Comments
Ndi umunyamategeko.Narayize kandi mbonamo impamyabushobozi ihanitse.Ntabwo rero nanyura iruhande rw’amategeko. Nubwo ntarabona uko itegekonshinga ry’uburundi rivuga cyangwa se amasezerano ya Arusha, ariko mu gihe habahavugwa ko umuntu adashobora kwiyamamriza kuba perezida inshuro zirenga ebyiri kandi atowe n’abaturage, icyo gihe Petero Nkurunziza ntashobora kwiyamamaza ubugira gatatu. Nyamara ikizwi kandi umuntu adashobora gupfukira ni uko manda ya mbere ya Petero Nkurunziza yaykoze adatowe n’abaturage nkuko itegeko nshinga ryaba ribivuga. Ni ukuvuga rero ko mu gihe cya manda ya mbere atatowe n’abaturage. Bishatse kuvuga ko abaturage bamaze kumutora inshuro imwe gusa. Nta cyabuza rero Petero Nkurunziza kongera kwiyamamaza kuko bwab bubaye ubugira kabiri. Ni nayo yaba ibaye inshuro ya nyuma kuri we.
Ntabwo rero twkomeza kuzozana n’ibintu amategeko agaragaza neza. Ni ukuvuga ko urukiko rwemeje ko Petero Nkurunzia ashobora kongera kwiyamamaza rutibeshye. Rwakurikije amategeko.
Ibivugwa bindi ni amahamba ya politiki tu.
Bwana mulimdwa wakoze kubwibitekerezo byawe, gusa nakwibutsaga ko impamyabumenyi uko iteye kose siyo ikora analyse…nubwenge bwawe, kimwe nabandi rero bashobora gukora analyse kandi bikagenda neza…Ikibazo cy’amashuri mumategeko, ba igishize kuruhande…Ikindi kansi, ndagira ngon nkubaze, icyo wita manda niki? Ese byitwa manda iyo perezida yatowe nabaturage? cyangwa nintebe ya presidence yicayemo kabone niyo yaba yarashwizweho nubundi buryo? Ikindi kandi niba itegeko nshinga rivuga ko perezida agomba gutorwa nabaturage, akaba yaragiyeho muburyo butateganyijwe mwitegeko nshinga, wowe wize amategeko wabyita iki? Niba kandi iyo yayoboye utayita manda kubera uburyo yagiyeho, kuki atakongera kajyaho nkuko yagiyeho?? Nkwibutse ko manda ni how long you have served the nation and not how you become a president…kandi niba bigaragara ko ayoboye imyaka irenga iyagenwe nitegeko nshinga, hatitawe kuburyo yaba yaragiyeho, agomba kuva kubutegetsi…
Balibaki?c’est pas vrai!nasomye neza itegeko nshinga ry’u Burundi n’amasezerano ya Arusha.Nkurunziza yemerewe kwiyamamaza.kuko mbere atatowe n’abaturage ahubwo yagiyeho mu gisa nka transition.Demokarasi ishingira ku matora y’abanyagihugu suffrage universel.Abavuga ko atemerewe kwiyamamaza ni wa mukino wa politiki kandi bose ni inda basumira umuturage akahababarira.Barigiza nkana kubera ababajya mu matwi bagamije inyungu zabo.abarundi nibahumuke
Bouc ushubije neza uyu Balibaki.Itegeko nitegeko kereka wenda kubushake bwe iyo atiyamamaza nkuko Mandela yabikoze.Iyo usoma itegeko usoma itegeko ntabwo usoma ngo hanyuma utekereze ibyo ushaka.Niba mu Burundi handitse ko perezida atorwa mu buryo buziguye nukuvuga n’abaturage abavuga ngo abasenateri bahagarariye abaturage ngo niba baramutoye bivuzeko yatowe nabaturage ntabwo ariko itegeko ribisobanura ahubwo umuntu yakwibaza ati: Abo bari Arusha, Ari Buyoya n’abandi kuki batashyizemo ko manda ya mbere azatorwa n’abasenateri iyakabiri ariyo yanyuma akazatorwa n’abaturage? kuki bashyizemo icyuho kimeze gutyo? None bari kwirirwa bisarararanga ngo Nkurunziza yishe itegeko?
Kowize amategeko, manda yagatatu yakagame uyivuga kwiki?
Jeanne, Kagame n’uwo mu Rda na Nkurunziza n’uwo mu Bdi. Agahugu umuco akdi uwako. Twebwe dufite uko twubaha abayobozi bacu tunazirikana ibyo yatugejejeho. Twamwiyumva dushima ibyo yatugejejeho tukamugumishaho. Tubashyiraho tukanabakuraho bitewe n’imyitwarire ye. Ici donc, arrêtes de comparez les choux et les fleurs. Nawe iyaba yarakoreye abaturage be ibyiza barikumwiyumvamo bakamutsimbararaho da.
Nibyo Petero NKURUNZIZA yemerewe n’amategeko kwiyamamaza iyi ikaba ariyo mandat ye ya nyuma. Abamurwanya rero bari bakwiye kwemera bakajya mu matora, naho kudadaza kwabo ntacyo kuzabagezaho uretse kwangiza no gusenya igihugu cyabo.
Niba koko abo barwanya Perezida NKURUNZIZA bakunda abarundi atari inda zabo baharanira niberekane urwo rukundo bafitiye abaturage, barekeraho kubashora mu bikorwa by’ubwihebyi bituma bakena kurushaho ndetse bamwe bikanabaviramo urupfu.
Impunzi ziri mu Rwanda no muri Tanzaniya zirasabwa gutaha zikajya mu matora aho gukomeza gutesekera mu nkambi kandi nta gakiza kandi zitegereje.
Sibyo nonese kuri manda yambere, abamutoye abaribo bose ntibahagarariye abaturage? Ndumva rero niba yaratowe na parliament, kandi nayo ububasha ibuhabwa nabaturage, ubwo nabaturage bamutoye.
Abasomyi-banditsi batumye nfata umwanya (nari naragumye nifuza kuwubona ngo nange nisomere iyo ngingo ya 96) wo gusoma ririya bwirizwa nshingiro ririho ubu, byanditswe ko (wikipedia + umutwe w’amagambo w’iryo bwirizwa nshingiro mu rurimi ry’igifaransa) ryemejwe na referandum yo kuwa 28 Gashyantare 2005 ku majwi 92% (rikaza gusohoka nk’itegeko No.1/010 ryo kuwa 18 Werurwe 2005) hanyuma Perezida Nkurunziza agatorwa n’abagize n’inteko ishinga amategeko imitwe yombi (wiki francais) kuwa 19 Kanama 2005 ku majwi 162 ku 9 batamutoye na 2 bifashe; hanyuma akarahizwa kuri 26 z’uko kwezi nyine.
Ibi bivuzeko Nkurunziza yatowe nyuma y’iri tegeko nshinga. Ingingo yaryo ya 96 rero iragira iti: “Umukuru w’igihugu yitorerwa n’abarundi bo nyene ubwabo,akamara muri iryo banga ikiringo c’imyaka itanu, agashobora gusubira kwitoza rimwe gusa.” Aha murabona ko bidatomoye neza niba ari abarundi ‘bose’ gusa bemerewe gutora perezida kuko n’abashingamateka gusa baafatwa nk’aho bahagarariye inyito “abarundi bo nyene ubwabo” (kuko nta munyamahanga ubarimo). Ariko, iri tegeko uko ryanditse mu zindi ndimi (francais, english) iyi ngingo irasobanutse aho nko mu gafaransa igira iti: “Le Président de la République est élu au suffrage universel direct pour un mandat de cinq ans renouvelable une fois.” Tutitaye ku rurimi fatizo ry’iri tegeko, izindi ndimi zikaba gusemura; Itegeko rigenga amatora ryanditse mu kirundi ryo kuwa 20 Mata 2005 (ryabanjirije itegeko nshinga) cyane cyane mu ngingo yaryo ya 186 (ndetse n’izindi zinavugwa mu ngingo 96 nyine y’itegeko nshinga rwabo nk’uko ryavuruwe kugeza kuwa 31 Ukuboza 2006) igira iti: “Umukuru w’igihugu yitorerwa n’abanyagihugu bose barekuriwe gutora, mu mwiherero. Ikiringo amara ku butegetsi ni imyaka itanu agasubira kwitoza rimwe gusa.” rirabitomora.
Nyuma yo gusesengura aya matekeko ndasanga kuri manda ya mbere (ijambo manda byo biragoye kuryita ukundi ngo duhakane ko atategetse manda 2; ingingo zakurikizwa izo arizo zose) yatowe hirengangijwe ibiteganywa n’itegeko nshinga ndetse n’itegeko rigenga amatora mu burundi bitari ukwica amategeko ahubwo ari ugushyira mu bikorwa IBITEGANYWA N’INGINGO YA 302.
Mu itegeko rigenga amatora ingingo ya 186 interuro ivuga gutorwa n’abanyagihugu (abaturage) iri ukwayo, ivuga manda amara nayo ikaba indi nteruro. Adatowe n’abaturage bwa 2 ntabwo waba wishe ibiteganywa n’interuro ivugako agomba gutorwa n’abaturage (kuko ntabwo isobanura ko “agomba gutorwa n’abaturage inshuro ebyiri” ahubwo igira iti: “Umukuru w’igihugu yitorerwa n’abanyagihugu bose barekuriwe gutora, mu mwiherero.”). Nyamara, gutorwa n’abaturage ubwabo (atari ababahagarariye) bwa kabiri ariko akaba asubiriye kwitoza bwa gatatu (kuko n’ubwa mbere yaratowe nubwo atatowe n’abanyagihugu ‘bo nyene’ kandi yabaye “umukuru w’igihugu”) biranyuranya n’uko interuro ya 2 y’iyi ngingo ibiteganya (“Ikiringo amara ku butegetsi ni imyaka itanu agasubira kwitoza rimwe gusa.”) kuko iyo habaye ikibazo mu gusesengura ingingo harebwa ibyo interuro imwe ukwayo iteganya mu gihe bitavuguruza indi nteruro muri iyo ngingo.
Hari igihe twakwibeshya (cg tukabeshwa) ko kwirengagiza interuro y’itegeko nshinga iteganya gutorwa n’abaturage kwaba byari ugukurikiza ibiteganywa n’ingingo ya 7 igika cya 1.a) cy’amasezerano ya Arusha yo muri Kanama 2000 yari agamije amahoro n’ubwunvikane mu burundi;cyangwa cyane cyane igika cya 10 cy’ingingo ya 20. Ingingo ya 7 mu gika 1.c) ariko cyane mu gika cya 3 birigaragaza. Mu ncamake y’ibyunvikanyweho (ingongo ya 8) perezida yagombaga gutorwa n’abagize inteko ishinga amategeko gusa mu gihe byaba ari ukurengera rubanda nyamuke (none babikoresheje kurengera nyamwinshi).
Mu gusoza:
Ingingo ya 302 y’itegeko nshinga ry’uburundi uyigeretseho izindi ngingo zirebana n’itorwa rya perezida harimo n’ingingo ya 7 y’amasezerano ya arusha cyane cyane igica cyayo cya 3, biragaragara ko ingingo ya 96 ivuguruzwa gusa ku birebana no gudatorwa n’abaturage ku nshuri ya mbere ahubwo agatorwa n’abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi ariko itemerera perezida wa mbere wa nyuma y’inziba-cyuho kwitoreza gutegeka manda ya gatatu bivuguruza umubare wa manda 2 ntarengwa zivugwa mu ngingo zitandukanye.
@Mulindwa:
Ibyo muvuga rwose nanjye ndabona ariko biri.
ariko ubundi bagiye mu matora ubundi bagatora uwo bashaka maze nkareba aho nkurunziza ari bukure amajwi yatuma aba president!
niba abanyamategeko b’iburundi bemeje ko yemerewe kwiyamamaza, bamwe mu baturage ari nabo batora bakabihakana, nibamamaze umukandida bashaka ko ababera president kandi bibe mu bwisanzure busesuye maze ndebe aho nkurunziza azahera aba president.
Byo azatsinda amatora kubera kuyiba, uku n’ukuri.
KUBERA KO NTA MPAMYABUMENYI CYANGWA IMPAMYABUSHOBOZI NGIRA MU MATEGEKO, NDAGIRA NGO NSOBANUZE UYU WITWA MURINDWA UZI AMATEGEKO NKURIKIJE DIPLOME YAVUZE KO AFITE MURI DROIT. NORMALEMENT LE PARLEMENT REPRESENTE TOUTE LA POPULATION TOUTE ENTIERE. CET ORGANE QUI LEGIFERE DANS CHAQUE PAYS DU MONDE, AGISSE POUR L’INTERET DE TOUT UN PEUPLE. IYO UTOWE N’INTEKO ISHINGA AMATEGEKO, WUMVA ATARI ABATURAGE BABA BAGUTOYE, ARI NABO IYO NTEKO IHAGARARIYE?? KUVUGA KO PARLEMENT ITOYE UMUNTU KU BUTUMWA RUNAKA, ATABA ARI ABATURAGE BAMUTOYE JYEWE SINABYUMVISE YANSOBANURIRA. MUGOBOKANSHURO Ephrem
Inteko ishinga mategeko ihagarariye abaturage, Ariko kuba mu itegeko nshinga baravuze ko Umukuru w’Igihugu atorwa n’abaturage bose….. si ukwirengagiza ububasha bw’inteko ishinga mategeko
Abaturage bose iyo batoye(UBURYO BUTAZIGUYE= DIRECT), bitandukanye no guhagarariwa na Parliament (UBURYO BUZIGUYE= INDIRECT), KANDI BYOSE AMATEGEKO AZI UMUMARO WABYO. Ibyo I burundi rero Numva bataha, bakubaka igihugu cyabo, bakareka kuremerera aho bahungiye…. cyangwa amahanga.
Kuko nabo barasobanukiwe.! Imana izabibafashemo.
Gutorwa n’inteko nshingamategeko ni abaturage baba batoye mais indirectement,Nkurunziza rero yatowe d’une facon directe n’abaturage inshuro imwe gusa agomba kwongera gutorwa n’abaturage rero bwa kabili akaba ashoje,nibamureke rero yiyamamaze.
Ese ubundi iryo torwa indirect rya mbere parlement yakoze en faveur de toute la population, kuki parlement itabyise ko ari mw’izina ry’abaturage? Kuki yabyihereranye? Aya n’amayeri bakoresheje agomba kwamaganwa. Soit Parlement nayo ninyamafuti ibeshya ko ihagarariye abaturage soit basobanure ibi bintu neza kdi babiteshe agaciro bemeza ko bahagarariye abaturage. La 1ère election arbitraire doit être revue et considérée comme president élu par le parlement au nom de toute la nation et logiquement c’est bien vrai.
ntihakagire ubabeshya kubera inyungu ze ngo mwemere. ingingo ya 96 y itegeko nshinga ry u burundi ivugako KO president Wa repubulika atorerwa mandants ebyili z imyaka itanu yitorewe nabanyagihugu bonyine ubwabo. suffrage universel mû gifaransa. ni ukuvuga KO nkurunziza yemerewe kwiyamamatiza iyi mandant ari nayo mpamvu court constitutionnel yabimwemereye. rerl nimureke kwibasira umunyakuri
Asigaje manda imwe niba muveko amategeko aratomoye
Reka turebe ubutegetsi bwacu uko bwo buzasobanura uko Kagame aziyayamamaza muri 2017? Ibi byo gushyira abaturage mu muhanda cyangwa gushyiraho abantu igitutu ngo basinye hanyuma bagashorera no mu nteko ndabona bitari gufata ahubwo bahindure bashake ubundi buryo hakiri kare nadabona 2017 yegereje.
Abanyagwanda mwauze ibyanyu iby’abarundi mukabirekera benevyo! murasiga ugwanyu rushya mukajya kuzimya uburundi. Ngaho nimutinyuke muvuge ivy’rwanda?
Byose ni amaco y’inda. Iyo President agiyeho akoze coup d’etat yitwa President. Yajyaho atowe na Parlement akitwa President, yajyaho atowe n’abaturage nabwo akitwa President kandi muri ubwo buryo bwose agenerwa icyubahiro n’ibya ngombwa byose bihabwa umukuru w’igihugu. Iyo ajya kuba umuntu wumva ko n’abandi bashobora kuyobora yavuga ati ‘uko bimeze kose ntegetse mandats ebyiri, reka mparire abandi’.
Au fait, abashyira iyo mitego yose mu itegekonshinga si uko ari injiji, baba bazi neza ikigamijwe. Ubwo na nyuma ya mandat ya gatatu itegekonshinga bazarihindura bashyiremo ibindi bihato byo gutuma bibera muri iyo ntebe ubuziraherezo. Tiers-Monde waragowe!
Aba politicians nabana babi cane. Baracana umuriro, bakawenyegenyeza ariko babona uratse bagaca bahunga. Guhunga nuburenganzira bwumuntu ariko abakwiye guhunga abanje gufasha guhunga abayoboke biwe kuko ababasize mungorane. Canke akemera kumanika amaboko. Kuberiki abateguye imyiyerekano bahunga ariko abarimumyiyerekano ntibabahungishe?
leta nabarimuri oppositison bafise amakosa, ntibera nagato, kuko bose bironderera inyungu zabo bakoresheje umunyagihugu, mukumuhenda. Nabiyitako bavugira umunyagihugu nababeshi kuko bironderera inyungu zabo.
Ariko abanyarwanda murasesta mbega kagame ko atwara nkuwutwara inzu yubaste ko nta numwe avuga peter mwese murabyuka kuko ari umuhutu murabesha tu ntazavaho NGO nuko mwahuye hasi mwese wapi pe ukuri murakwanka mugaca Kure ni mumureke murabe ibyanyu
Ntiwumva se sha Lili ko ugaragaje ukuri kwawe n’abandi nkawe, nkunda umugabo ntac’ampaye Ngaho nimuhatanehatane umwanya n’uwanyu.
Ubundi se Burundi ikindi kizima bakoze muzi ni kihe ???
Yagumaho yavaho uburundi ni bwabundi ikiyeri gupyinata ngizo indangabarundi…
Afazari abarundikazi baba serieuse.
Naho abarundi puuuuuu barazezejyeye.
Abanyarwanda mutereke. uwuhitwa ntafata uwudahwa (vomiting). Ego, muburundi haringorane ariko irwanda bikarushiriza.
Kagame ntimumuvuga ariko sebarundi nyaguhora kungoma nkurunziza mukamuhoza mukanwa. nkurunziza azotwara uburundi nabarundi kuko arabishoboye kandi namategeko arabimurekurira, sinka kagame yipfuza guhindura imbwirizwa singiro. Ahubwo komuri abagabo muzovuge ibitagenda neza murwanda mwirabire.
hahahhaha hano hari uwitwa mulindwa yasetsa nuvuye guta nyina hhahahah! ngo yize amategeko ariko ngo itegeko nshinga ryiburundi ntago arizi??? ese umuntu wize amategeko koko atanga comments atarabanza gukora analyse kweli yiryo tegeko ngo arebe niba ibyo bavuga aribyo cyangwa ataribyo?? hahahah aba nibabandi bize ULK,UNILAK, IPB, UCK,UNS, MUDENDE, GITWE nandi mashuri menshi ajyamo babandi bagize ubusa muvyareta!! bakajyamo gushak ibipapuro gusa naho umumenyi ari zero
@ Mulindwa ndatunguwe cyane kuba warize amategeko ukaba wakoze analyaze nta kintu nakimwe ushingiyeho wowe ubwawe uvuze ko utazi itegeko shingiro rya Repubulika y’u Burundi uvuga ko utigeze usoma amasezerano y’amahoro ya Arusha warangiza ugatanga umurongo wuburyo byagenda shame on you wagakwiye kuba nibura u defending iyo mpamyabumenyi yawe.
Gusa reka nkubwire ibikubiye muri iryo tegeko nshinga rya U Burundi: Ntamukuru w’igihugu ushobora kurenza mandat ebyiri kuruwo mwanya( Kuba Perezida wa Repubulika) mucyika gikurikiraho bakavuga ko umukuru w’igihugu atorwa n’abaturage, aricyo nkurunziza ashingiraho ashaka gufata mandat ya gatatu.
Tugiye kumasezerano y’amahoro yasinyiwe iya Arusha arinayo yatumye hajyaho itegeko nshinga rihuriweho n’impande zose yemezako ntamukuru w’igihugu urenza igihe cya imyaka icumi ari kubutegetsi. Gusa mucyika cyakabiri cyiyo ngingo bavugamo ko kubera ibibazo by’umutekano Perezida wa Mbere uzayobora nyuma y’inzibacyuho azatorwa n’inteko nshingamateka na Nkenguzamateka ( Parliament both chambers). Niba ubyumva neza birasobanutse ko Nkurunziza yayoboye Mandat eshatu rero ntiwitwaze amashuri kdi nta Facts or evidences ushingiraho.
yego sha Patrick, babwire n’uko batumva. Barumva ariko bakirengagiza ukuri. Mubareke ariko tuzarebe amaherezo. kdi bashyire uRda hasi kuko ntitwumva cga ntitubona ibintu kimwe n’abarundi cga ibindi bihugu.
Uyu mugabo uri kw’ifoto asa na Rukokoma, barasa pe. Aba ni bamwe bita ba mpemuke ndamuke. Bangur’inzira.
Ibi byose n,ibitekerezo hamwe n,ibyifuzo,ariko ngo amaso y,igikeri ntabuza inka kunnywa amazib
aba rundi mulilirwa murasa abaturage mu muhanda mwarangiza ngo abarundi bavuga icyo biyumvira. abandi bahunga abaandi bafungwa . none uravuga busa.
aba nyamakuru mwarafunze ama Radio muratwika . warangiza ugatera abantu iseseme ngo urandika . nimba abantu nkamwe alibo bashaka kuyobora iburundi abarundi bacyagowe.
Comments are closed.