Meddy na K8 bemeje ko bagiye kugaruka mu Rwanda
Ngabo Medard wamenyekanye cyane nka Meddy muri muzika nyarwanda na Muhire William umuraperi uzwi nka K8 Kavuyo, byemejwe ko bagiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’igihe kinini bivugwa ariko ntibashobore kuza.
Mu mpera z’umwaka wa 2009 nibwo Meddy na The Ben berekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni bamwe mu bahanzi bari bakunzwe cyane icyo gihe muri muzika nyarwanda.
Byagiye rero bivugwa ko abo bahanzi bazaza ariko bikagera ubwo igihe bavugiye ko bazaza kikagera ntibaze. Gusa kuri iyi nshuro Meddy yahamije ko agiye kugaruka mu Rwanda azanye na K8 Kavuyo.
Imwe mu mpamvu izaba igaruye abo bahanzi mu Rwanda, ngo ni uko bazaba barangije amashuri yabo. Bitryo bavuga ko bagomba kuza gukorera ibikorwa byabo mu Rwanda kuko ariho bakomoka.
Mu kiganiro Meddy yagiranye na Isango Star, yavuze ko inkuru yuko bazaza Atari ibihuha ahubwo ari ukuri.
Yagize ati “Ibyo kuvuga ko tuzaza nibyo koko tuzaza. Ntabwo ari byabindi abantu bavugaga kandi wenda rimwe na rimwe Atari natwe twabitangaje.
Ariko kuri iyi nshuro nibyo koko tuzagaruka mu Rwanda ndetse ku buryo tugomba gukomeza ibikorwa byacu bya muzika dufatanyije n’abandi bahanzi tuzasanga mu Rwanda”.
Muri Ukuboza 2015 nibwo Meddy na K8 bazagaruka mu Rwanda. Mu gihe The Ben we ashobora kudahita azana nabo kubera akazi afite.
Ku ruhande rwa K8 Kavuyo, ngo ni uko afite umushinga wo guhita akora inzu itunganya ibihangano by’abahanzi. Iyo nzu ikazaba ishami rya ‘PressOne’ rikorera i Kigali.
Ubusanzwe muri ‘PressOne’ ikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, habarizwagamo Meddy, K8 Kavuyo, The Ben na Emmy. Mu minsi ishize hakaba hariyongereyemo Kitoko Bibarwa.
Amakuru agera ku Umuseke, ni uko bimwe mu bikoresho bizakoreshwa muri iyo byanamaze gutunganywa ngo byoherezwe mu Rwanda. Bikaba binavugwa ko ari Producer Piano The Groove Man usanzwe ukorera muri Super Level ariwe uzaba ayiyobora.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
11 Comments
Bravo abana bacu turabishimiye.
Iyi mitwe ya tuno duhungu dukoresha ngo duhore mu itangazamakuru tunibukwe mu Rwanda turayirambiwe. Niba bashaka kuza, bazaze ntawe usaba visa iyo ataha iwabo, gusa ndambiwe iyi turufu yo guhoza mu kanwa tuzaza tuzaza ngo batibagirana muri sho biz
Ababyiruye inkumi barye bari menge. K8 araje
K8 se sinumva ngo afite umukobwa babyaranye bashaka kurushinga? Cg ni imitwe!!!
Yababaaaaaa bazaza ku rutaro se ???
Les 2 sans papiers bazaca hehe airport ?
Keretse iba barambiwe bagasaba retour volontaire aho batazojyera gusunika USA !!!
Aba bahungu nta mpapuro z’ inzira barabona kuza kwabo ni nzozi bareke gutesha abantu igihe.
Nzi ibyanyu byose ni mukomeza ndabavamo !!!
Mupige job muve muri mamawararaye.
yooo ni ugukumbura disi barakumbuye! nanjye tutaziranye numva nifuza ko bataramira mu rwanda none ubu abimiryango yabo barashavuye kubakumbura. ariko rero niba nta byangombwa mufite mwitonde da mwaza mugakubitwa ntimuzi icyo gusonza ari cyo niba gusubirayo bitashoboka mwigumireyo ndabagiriye inama da cyanga muze mushake gusubirayo mubibure. ariko IMANA ibarinde
Aba basore njye ndabumva cyane. nimwitahire kuko mubayeho nabi. The Ben nirirwa mubona aha Houston avuye Dallas nta byangombwa afite na Medy ni uko ..gutaha kwabo byabafasha cyane kuko bataye igihe cyabo bihagije. ahubwo Emmy we afite impapuro nziza,ariga akanakora. Kamishi we rwose azaniyahura. benshi baza hano bazi kosri paradiso kandi n abahavukiye cg bakaba bahafitiye impapuro barya bavunitse nkanswe abo babaho bategereje impuhwe z Imana. nk ubu ziriya ndirimbo nziza baririmba aha uretse twe abashobora kuzumva nta n undi uzizi. nibakomeza kubeshya ndavuga ibindi byinshi nanjye
nikaribu murwababyaye!!! ariko ubutaha k8 ajye yifotoza yambaye imyenda iriho drapeau y’U RWANDA kuko ninziza kurenza izindi zose!!!!
Ndabona abahanzi bene wanyu batangiye kubakiriza ibitutsi. babafitiye ubwoba. muze mubakuzeho mwirire namwe kuri guma guma sha. mureke abo babaca intege. bari bazi ko bazakomeza kjtwifatira bonyine.
ahaaaa! babajwe no gutaha kwa bagenzi babo. ase ko bababajwe nuko babayeho nabi kuki batishimiye ko bataha iyi ni jalousie ubwoba bwabatashye. coent y mbere ishobora kuba ari iya nizzo cg undi wo muri super leval
RAHAB vana ubujajwa ahoooo
Iba ubihakane basabe berekane ku UM– USEKE passport bazaziraho ???
Bazibone mpebe.
N’aba sans papier 100% aba ni shumi zajye nzi byabo ni bojyera kujugajuga ndabisuka hasi byose nerekane ni foto bashobewe !!
Comments are closed.